Monday, August 03, 2020

10. UMUSOZI WITWA BIRUHANYA

BOSE baragenda, bagera munsi y’umusozi witwa BIRUHANYA, basangayo isoko. Aho hantu kuri iyo nzira ivuye kuri rya rembo hashamikiraho izindi nzira ebyiri: imwe izenguruka ibumoso, iyindi izenguruka iburyo. Inzira ifunganye iterera uwo musozi w’i Biruhanya. Mukristo ajya kuri iyo soko, anywaho, abona intege, maze atangira kuzamuka uwo musozi, aririmba ati: 

9. ABASINZIRIYE N’ABURIYE INKIKE

NDOTA agenda atyo, kugeza aho yagereye mu gikombe, abonamo abantu batatu basinziriye hirya y’inzira ho hato, bafunze iminyururu ku maguru. Umwe yitwaga MUSWA, undi yitwa BUTE, uwa gatatu yitwa RUHANGARA.

Monday, July 06, 2020

8. UMUSARABA

MAZE ndota yuko inzira Mukristo yari akwiriye kunyuramo izitiwe impande zombi n’inkike yitwa GAKIZA 

Yesaya 26:1). Mukristo akurikira iyo nzira, n’ubwo aremerewe agenda yiruka, ariko bimuruhije cyane, ku bw’umutwaro ahetse. Nuko ariruka, agera ahantu hazamuka ho hato, hejuru yaho hashinze umusaraba, kandi hepfo yaho azamutse hari imva irangaye. Mukristo amaze gusohora kuri uwo musaraba, wa mutwaro uhambuka ku bitugu bye, umuva mu mugongo, uragwa, uratembagara, ugera ku munwa w’imva, ugwamo, ugenda buheriheri.

Saturday, December 28, 2019

IGITABO CY'UMUGENZI

7.MUSOBANUZI

Nuko Mukristo aragenda, agera ku nzu ya Musobanuzi,

akomanga ku rugi kenshi. Bishyira kera ku rugi haza umuntu, aramubaza ati: “Ni nde?”

Mukristo ati: Mutware, ndi umugenzi, nabwiwe n’inshuti ya nyiri iyi nzu, ngo nze hano mbone umumaro. None ndashaka kuvugana nawe.

IGITABO CY'UMUGENZI

6. IREMBO

Mukristo agenda yihuta, ntiyagira uwo bavugana mu nzira, kandi umubajije ijambo ntamusubize. Ahubwo agenda nk’uca ahabuzanywa, ntiyabasha kwibwira ko avuye mu kaga, ataragera mu nzira yaretse akumvira inama ya Bwengebwisi. Hashize umwanya agera ku irembo. Hejuru y’iryo rembo handitswe ngo, MUKOMANGE

Sunday, January 28, 2018

IGITABO CY'UMUGENZI

IGICE CYA 5. BWENGEBWISI

IBYO bikiri aho, Mukristo yagendaga wenyine, yitegura umugabo uje guhura nawe, bahurira mu mayirabiri. Uwo bahuye uwo yitwaga BWENGEBWISI; yari atuye mu mudugudu witwa BWENGEBWAKAMERE, umudugudu ukomeye cyane, uhereranye n'uwo Mukristo yavuyemo.

Monday, January 15, 2018

IGITABO CY'UMUGENZI

IGICE CYA 4. ISAYO GAHINDA GASAZE

Maze ndota yuko bamaze kuganira bagera batyo ku isayo irimo ibyondo byinshi, yari iringanije icyo kibaya. Nabo kuko batitondaga, batungurwa no kugwa muri iyo sayo. Kandi iyo sayo yitwaga GAHINDAGASAZE.

IGITABO CY'UMUGENZI

IGICE CYA 3. ABATURANYI BA MUKRISTO

ABATURANYI b'uwo mugabo basohorwa no kureba uko yiruka; kandi akiruka bamwe baramuseka, abandi baramukangisha, abandi baramuhamagara ngo agaruke. 

IGITABO CY'UMUGENZI

IGICE CYA 2. MUBWIRIZABUTUMWA


Bukeye mubona agendagenda mu mirima, asoma igitabo cye, nk'uko yamenyereye, agira agahinda kenshi. Akigisoma, araturika arataka, nk'uko yagenjeje cya gihe kindi, ati: "Nkwiriye gukora nte, ngo mbone gukira?" (Ibyakozwe 16:30-31). 

Sunday, January 14, 2018

IGICE CYA1: UMUNTU WARI UHETSE UMUTWARO

NANYURAGA mu butayu, ni bwo iyi si, mbona ahantu hari isenga, ndyamamo, ndasinzira, ndota inzozi. Muri izo nzozi, mbona umugabo wambaye ubushwambagara, ahagaze ateye umugongo urugo rwe, afite igitabo mu ntoke, ahetse umutwaro uremereye mu mugongo (Zaburi 38:4). mwitegereje mbona abumbuye icyo gitabo, aragisoma. Akigisoma, ararira, ahinda umushyitsi. Maze, atakibasha kwihangana, arataka, araboroga, ati: "Ngire nte?" (Ibyakozwe 2:37Ibyakozwe 16:30Abaheburayo 2:2-3)

AGATABO K'UMUGENZI

AMAGAMBO ATEGUZA

Umwanditsi w'iki gitabo yitwaga Yohana Bunyan. Yavukiye mu Bwongereza mu mwaka wa 1628. Se yari umucuzi, kandi nawe yize uwo mwuga. Yize imyaka mike gusa mu ishuri ry'abana, yiga gusoma no kwandika gusa. Yari afite ubwenge bwinshi bwa kavukire, ariko nta buryo yabonye bwo kwiga byinshi. N'ubwo yari azi kwandika no gusoma, imyandikire ye iteka yarimo amakosa menshi. 

Friday, April 21, 2017

Menya inkomoko "Yihinduye inyagira”

Menya inkomoko y' izina Inyagira,Amabandi n’umugani ngo “Yihinduye inyagira”

Uyu mugani bawucira ku muntu babonye yarihindurije, agateshwa umuco nyamurema akayabira ingeso mbi z’urugomo n’ubugome n’ubwicanyi;ni bwo mu biganiro bagira, bati “Ese wari uzi ko naka nawe yahindutse inyagira»?

Saturday, February 13, 2016

N'ITABIYE IBA ISHAKA IYAYO

Uyu mugani ngo “N’itabiye iba ishaka iyayo”,uyu mugani wamamaye mu Rwanda ,wadutse ku ngoma ya Kigeli Rwabugili, ahagana umwaka w’i 1900.

Sunday, December 13, 2015

ARIVUGIRA MUNGABO YA SABYOMBI

Arivugira mungabo ya Sabyombi
Uyu mugani bawuca iyo babonye  umuntu wiratira muby’abandi kandi amaherezo azanabiryora ni bwo bavuga bati “nyamara buriya bwose arivugira mu ngabo ya Sabyombi!” Wakomotse kuri Rugarama rw’i Masoro mu Buliza (Kigali y’ubu) ahasaga umwaka wa 1300
Ubwo hari ku ngoma ya Cyilima Rugwe atuye i Kigali cya Mwendo agaba ingabo zitera u Bugesera kwa Nsoro Bihembe, umwami wabwo ndetse na Cyilima ubwe azitabaramo. Ingabo zirarwana haba icyorezo impande zombi. Hanyuma Abanyarwanda bakubitwa incuro ndetse baraneshwa. Imanzi za Nsoro zibashyira ku murongo bapfa umugenda.
Bigeze aho ingabo z'i Bugesera zibona  Cyilima ziramwirukankana ariko azisumbya intera arazisiga. Zarimo umugabo witwaga Sabyombi w’intwari cyane agakunda gutwara ingabo y’umurera. Abanyarwanda nabo bataraneshwa barimo uwitwa  Rugarama we agakunda gutwara ingabo y’isuli mbere yari yasakiranye na Sabyombi bombi bafite ingabo barwanira ku mugaragaro  Abanyarwanda bogeza Rugarama abagesera bogeza Sabyombi.
Impande zombi zemeza ko babareka bakizizira ntihagire ubatabara. Rugarama yica Sabyombi amutwara ibinyita n’ingabo ye abizana mu nteko. Kuva ubwo ntiyagira indi ngabo yongera gutwara uretse iya Sabyombi. Ngo yari nziza cyane ifite ikirabo kiyizihije.
Nuko Abanyarwanda bamaze kuneshwa n’imanzi batinya gusubira gutera u Bugesera. Bitinze ariko boherezayo abatasi baratata noneho bemeza kuzabutera ariko babyemeza Rugarama adahari yaratashye iwe i Buliza, ku gasozi  kitwa Masoro.
Ibwami bamutumaho ngo aze yitabe. Ubwo bashakaga ko atabarana n’abandi bahungu. Araza baratabara. Bageze ku nkiko baharwana iminsi ntawe utirimura undi. Kera kabaye Abanyarwanda banesha abagesera ku mugaragaro babakubita inshuro babageza ibwami kwa Nsoro.
Abagesera nabo bakubita Abanyarwanda inshuro, Rugarama akanga akagaruka akavuga icyivugo, yari yatabaranye ya ngabo ya Sabyombi, dore ko kuva yayimucuza nta yindi yatwaraga itari iyo. Abanyarwanda bongeye gukubita abagesera inshuro, Rugarama ageze mu rugo kwa Nsoro arivuga.
Umuja wa Nsoro witwaga Nyirabusage atera hejuru cyane ati “nyabuna bahondogo twaneshwa twagira ariko tuneshwe tumaze guhorera Sabyombi!” Ati “dore iriya ngabo y’umurera w’ikirabo uriya mugabo agarukana kenshi ayivugiramo si iye ni iya Sabyombi”.
Rugarama  arashyekerwa akomeza kwishinga agaruka. Rutwaza wo mu z’i Bugesera amukubita umwambi amucura inkumbi ya ngabo arayiraha ariko ntibyabuza abagesera kuneshwa.
Nuko kuva ubwo uwo mugani uramamara uturutse kuri Rugarama wivugiye mu ngabo ya Sabyombi akabizira babona rero uwishegeshe yirata mu by’abandi bakamugereranya na Rugarama bati “arivugira mu ngabo ya Sabyombi!”
Kwivugira mu ngabo ya Sabyombi = kwiratira mu by’abandi.

Monday, July 20, 2015

IGITEKEREZO CYA NGUNDA

NGUNDA IGICE CYA MBERE
Habayeho umugabo akitwa Ngunda. Uwo mugabo yari icyago, yari ishyano, yari igisahiranda ;uko yaryaga ni nako yahingaga. Yahingaga Rubona yose agakubitaho na Musasu. Iyo ni yo yari isambu ye. Ndetse ngo imisozi y’i Rwanda ni amabimba Ngunda yashingaga. Uwo mugabo yari afite n’imirima ku Nyundo ya Bugoyi.

UMUGANI WA KIGWA

UMUGANI WA KIGWA


Shyerezo, Umwami w'igihugu cyo Hejuru, yari afite abagore benshi, barimo uwitwa Gasani. Ariko Gasani akaba amaze igihe kirekire yaragumbashye. Bukeye haza umuhanuzikazi witwa Impamvu, aramubwira ati:

Thursday, July 16, 2015

AMATEKA YA LYANGOMBE

Kubandwa si ibya kera cyane, kuko byazanywe na Ryangombe wari umwana w’ikinege. Akaba yaraje gupfira mu muko ari wo bita umurinzi iyo babandwa cyangwa baterekera. Umuko ni igiti gikomeye mu kubandwa kubera ko ari cyo cyakijije Ryangombe imbogo yamuteye ihembe.

INGOMA NGABE-NYIGINYA

AMATEKA- Ingoma-Ngabe Nyiginya


Nk’uko mu Rwanda rwo hambere habayeho Ingoma-ngabe z’abasangwabutaka, iz’abahinza, ni nako habayeho Ingoma-Ngabe Nyiginya. Abami b’aho bari Abanyiginya, bakagira n’Ingoma-Ngabe yabo. Ingabe-Nyiginya ikaba yari itetse mu Rwanda rugari rwa Gasabo, ari naho hari umurwa wayo.Nk’uko amateka karande y’u Rwanda abigaragaza, Ingoma-Nyiginya yahanzwe na Gihanga I Ngomijana, akaba ari nawe amateka y’Abami aheraho nk’umwami w’umushumi; nyuma y’abami b’ibimanuka b’i Gasabo.

Wednesday, March 04, 2015

URWANYA KARUNDURA

Umwana yabwiye ise at nshaka ngo umpe umunani nubake hanyuma ndongore, ise ati<< Mwana wanjye se uzarongora nde ko abakobwa babuze n'abariho ko ntarukundo bagira?>> umwana ati<< Nzarongora nyogokuru kuko ndabona ankunda cyane>> ise ati<<wamwanawe warasaze ukandongorera mama?>> umwana ati<< wowe ko wandongoreye mama nakugize nte?>>

URWENYA

Abagabo babiri baru mucyahoze ari Perefegitura ya Byumba, umwe ari muri Komini Giti undi ari muri Komini Rutare, uwi i Rutare abaza uwo muri Giti ati<< mbese iyi misozi igabanirahe?>> undi nawe aramusubiza ati<<ubu tuvugana mpagaze muri Rutare naho wowe uri i Giti>> undi ati <<ugize ngo ndi igiti wigeze wumva igiti kivuga? undi ati<< ese ntuziko umwuko uvuga umutsima?>>

Thursday, July 03, 2014

INKOMOKO Y'INSIGAMIGANI UMUSAZI ARASARA AKAGWA KW'IJAMBO

Uyu mugani, bawuca iyo bumvise umuntu w’inshyanutsi usanganywe amagambo y’ibitandampaka akocoye ijambo rikirakiranya ibyari byabuze uruhero rw’umut i; nibwo bavuga banamushima; ngo „Umusazi arasara akagwa ku ijambo ! “ Wakomotse ku musazi Rwugamo rwamaze Yuhi Mazimpaka uburakari yari yagiriye umuhungu we Nyarwaya atabarutse I Burundi; ahagana mu mwaka wa 1700.

SOMA WUMVE URASEKA

1.Umugabo yasangiraga n'abandi mukabari arangije arababaza ati ipantaro nziza niyihe? Umwe ati n'ubururu undi ati n'icyatsi undi ati n'umweru arangije arababwira ati mwese mwabyishe ipantaro nziza n'umukara ubuse ko ninyariye mwapfa kubimenya???

WAKOZE KUNCA INYUMA

Warakoze kunca inyuma

Umugabo n'umugore babyay'umwana hashira umwaka ataravuga,,imyaka iba ibiri atari yavuga bati twabyaye ikiragi...imyaka igeze kuri irindwi umwana ati NYO.....NYOGOKURU nyogokuru mbese barishima bati: umwana yavuze arashaka nyirakuru ngo bajye kureba basanga umukecuru yapfuye tayali.
Hashiz' iminsi ati: TO...TONTON bati umwana arashaka nyirarume mu gihe bakimuhamagara bumva hirya amarira niyose? Umuntu ashizemo umwuka daa!!!! tonton nawe aba aciyeho.

Kera kabaye umwana ati:: PA...PAPA umugabo arapapaza ati ndapfuye, atumiza imiryango aratangira kuraga tayali mugihe akivga bati:: umugabo wo kwa kanaka yapfuye mudutabare.
Nuko wamugabo asubiz'umutima mugitereko abwira madamu we ati: nuko warakoze kunciny'inyuma.

Dore urwenya nkaba umuntu

1) Umwarimu yabajije umwana ati: " Abana 2 mbateranije n'abana 3 byatanga iki?" Umunyeshuri aramusubiza ati: "Barwana!"

IKORANABUHANGA: URWENYA KARAHABUTAKA

IKORANABUHANGA: URWENYA KARAHABUTAKA: Umugore  yakekaga ko umugabowe ajya amuca inyuma nijoro akigira kuryamana numukozi wabo. Maze uwo mugore abwira umukozi mwibanga ati "...

URWENYA KARAHABUTAKA

Umugore  yakekaga ko umugabowe ajya amuca inyuma nijoro akigira kuryamana numukozi wabo. Maze uwo mugore abwira umukozi mwibanga ati "ba ugiye iwanyu umare yo iminsi itatu, kandi ntugire undi muntu wahano ubibwira ko utashye." umukozi arataha. ubwo nijoro umugabo  numugore we baryamye, umugabo abwira umugore we nkibìsanzwe ati "reka mbe nigiriye kuba ndeba umupira muri salon" umugore aramubwira ati genda. Akimara kugenda, umugore nawe ahita abyuka ajya muri cyacyumba cyumukozi buhoro buhoro, akuramo imyenda yose ubundi azimya itara aryama kuri icyo gitanda cyumukozi. Hashize akanya yumva umugabo arinjiye ahita aza kugitanda ntano kuzuyaza cg kumubaza ijambo narimwe ahita atangira bararyamanaaa.... Arangije, wamugore ahita amubaza ati "hano niho uba urikurebera umupira se??" maze wamugabo wari umuzamu wabo aba aramusubije ati "mabuja munyihanganire sinarinziko ari mwebwe!!" hahahahahaaaaah!!!!

UMUHAHA

Byakunze kuvugwa cyane ko iyo indwara y’umuhaha itavuwe neza ishobora gutera ubumuga bwo kutumva (gupfa amatwi).

Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko umwenge w’imbere mu gutwi k’uwafashwe n’umuhaha utangira kuzuramo amazi cyangwa amashyira, ayo mashyira iyo abaye menshi hari igihe atobora agahu gatandukanya umwenge w’imbere n’uw’inyuma y’ugutwi akaba ari ho anyura asohoka ajya hanze.

AMATEKA YA MGR ALOYS BIGIRIMANA

Mgr Aloys Bigirumwami


Mgr Bigirumwami Aloys yavutse ku itariki 22 Ukuboza 1904, Ni umuhungu wa Joseph Rukamba (umwe mu bakirisitu ba mbere ba misiyoni ya Zaza yashinzwe mu 1900 nyuma ya Save) akaba ariwe musenyeri wa mbere w’ umwirabura wabayeho mu Rwanda ndetse ni umwe mu bamenyekanishije amateka y’ u Rwanda.

ISENGESHO RY'UMUNTU UTIZERA

isengesho ryu umuntu ufite kwizera guke arikose mana kowavuze ko watwakiye imitwaro yacu uwange waragucitse urwa hasi ese kuvugako aho babiri bari ubasanga iwange tukaba turi 8 kotutakubona niba warabuze inzira wambwiye nkakurangira cg wanze urusaku rwacu cg wagize ngo pirato arara iwange ese wararebye ubona amazu amamodoka biri muri uyumugi ntacyange kigomba kubamo? ese imyaka wasize uvuze ko yarangiye watinye kugaruka ngo utongera kubambwa?

URWENYA RW'IKIPE Y'ABONGEREZA

Ejo bundi ubwo ubwongereza bari bamaze kubuhonda bugasezererwa mucyisi captain wabo Gerrard yashatse gutembera mu mugi Rio de Janeiro yigira inama yo kwiyoberanya kugirango adahura nabafana bakamuzomera nuko yiyambika nkumusaza afata nagakoni agisohoka muri hotel ahura numugore ahita amusuhuza ati komera gerrard wee. Gerrard ati niyoberanyije nabi bamenye asubirayo agaruka yabaye umukecuru rukukuri agisohoka nanone ahura na wamugore ati gerrard bite byawe? Umujinya uramwica yegera umugore ati ark c ko ntako nagize ngo niyoberanye uri kumenya gute koko? Umugore ati vuga gahoro tutiraburiza ni njyewe Rooney.

URWENYA RWA EWASA

Ibaruwa yandikiye EWSA mu rwego rwo kubashimira mu buryo bwiza bitwara mo bwo kutwima umuliro,
Ku Ncuti Yanjye EWSA,
Ejo bundi nagutekerejeho numva nta makuru yawe
mperutse nanjye nta yanjye uherutse. Sha EWSA
we, uzi ukuntu hano hanze abantu bari kujya
bakwishimira. Yayayay, ngo uri kujya ubaha
amasomo meza cyane y’’ubuzima.
Ni ukuri warakoze kunyerekera abantu ko ntacyo
bimaze kwirata kuri ba Sekuru ngo bo bateye imbere
kuko ba Sekuruza babagaho nta mashanyarazi. Ubu
se ko bamaze iminsi nta wo babona ntibabaho?
Ntibazongere kwiyemera.
• Ariko EWA, uzi ukuntu abantu baba birase ngo ntibarebera umupira kuri TVR? reka umuriro wawe rero uwisubize nkuko bisanzwe iteka! babandi bacyaje amaso kuri za DSTV dore ko baba banishyuye cyangwa baguze akayoga bagakanaguzwa. mu minota ibiri ukibagirwa ukawurejura; ubwo ka decodeur kagatangira kakarodingaaaaaaaaaaaaa kuzagera ku ijana! ubwo twe turebera kuri TVR tuba twenda gusoza umupira!!!
•Sha EWA, uzi ivogonyo ry’aba nya Kigali ngo
ndatashye ngiye kureba amakuru. Wamubwira uti
dusangire kamwe ngo hoya serie itancika!!! Ehhh, ba
sekuru ko batayarebaga byababujije kutubyara. E
dayeri abamotsi bazongera babone akazi abe ari bo
bazajya bavuga amatangazo. Dore n’ubundi nsigaye menya amakuru iyo convayeri yibeshye akayavugaho ndi gutaha muri tagisi.
•Uzi ibikuba abantu babaga baciye ngo nta
wakwambara itisi idateye ipasi? Usigaye
ubanyerekera ko byose bishoboka? Icyo ngukundira
ntiwitaho ibyabo by’ímirimbo. Bajye babyambara
cyangwa barorere, afutaroro wowe ntacyo bikubwiye
ku kwezi urayamanukana.
•Urazi EWA, abacuruzi bí Kigali shahu baragukunze
muri iyi minsi bakuvugana imoshonizi; Abagurisha
stabilisateurs,abamesa bakanatera ipasi, abasana
ibyuma bya radio, televisiyo ndetse n’abagurisha za
groupe electrogene na bya byuma bikoresha ingufu
z’izuba. Abantu bakunda ibihuha nabo bakwishimiye kuko ubu nibo bahitinga mu kuvuga amakuru aho
Radio zose uzizibishije.
•Ikindi, umfashiriza abanya Kigali kurya neza. Ninde
wababwiye se ubundi ko ari byiza kurya ibiryo
byaraye? Ngo imboga muri firigo? Ngo amata iyo
atabitse muri firigo arapfa. Jya ubankosorera rata.
Bajye bagura ibyo bamara, ntuba wishingiye iryo bika
bika ryabo.

URWENYA

Urwenya: "Ubu se koko turatandukana tutongeye ?!"
Umukobwa wicuruza yabuze coaster imuvana i Kampala ngo imugeze i Kigali maze yiyemeza gutega lift. Ku bw’amahirwe ikamyo irahagarara iramutwara. Iyo kamyo rero yaje guhura n’ibibazo bituma barara mu nzira kabiri kose. Bari kugera i Kigali, umukobwa aba aravuze ati 
"Buriya ejo nzahita njya kwicuza icyaha cy’uko nasambanye gatatu." Umushoferi ati "Cyereka niba hari undi mwaryamanye kuko jye ndibuka ko ari kabiri gusa !" Umukobwa amusubiza ababaye cyane, ati "Ubu se koko turatandukana tutongeye ?!"

Wednesday, May 28, 2014

URWENYA RW'ABAKUZE

mu Mutara hateye icyorezo cy'inka zasaraga, ubwo Kalisa atumirwa kuri TVR nk'umworozi ukomeye gusobanura iby'icyo cyorezo.
-Umudamu wo kuri TVR: Karasi mushobora kudusobanurira impamvu mucyeka inka ziri gusara?
-Karasira:murakoze madaa.., uzi ko inka ibonana n'ikimasa(kuyimya) rimwe mu mwaka?
-Madamu:Ibyo ndabizi, ariko ndumva atari impamvu!!
... -Karasira: Ntuzi c ko inka tuzikama kabiri ku munsi?
-Madamu: Nabyo ndabizi, ariko c ibyo bihuriyehe no gusara kw'inka? warashe ku ntego ko numva watandukiriye.
-Karasira:Nyamara ndacyari mu murongo w'ikiganiro!!, None c madaa.. reka nkubaze, Ibihe tugezemo wowe uwajya agukorakora ku mabere kabiri ku munsi hanyuma akakurongora rimwe mu mwaka n'iki cyakubuza gusara koko?!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Friday, April 25, 2014

Bimwe mu bifasha abafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso


Minisiteri y’Ubuzima yerekana bimwe mu bishobora gufasha abafite ibibazo by’umuvuduko w’amaraso bakaba bakira cyangwa bakabana na wo udashobora kubica imburagihe.

Mu kiganiro Dr. Muhimpundu Marie Aimée, umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zitandura (NCDs) muri iyi minisiteri, yagiranye na IGIHE yasobanuye ko bigorana guhita umenya ko ufite iki kibazo mu gihe utagana kwa muganga.
Dr. Muhimpundu yagize ati “Biragoye kumenya ko ufite iki kibazo, keretse iyo wipimishije kwa muganga kuko nta bimenyetso byayo bipfa kugaragarira amaso.”

Monday, March 03, 2014

KUBYUKURUTSA

Mu batunzi, abakwe iyo bamaze kwihereza, bajya ku irembo, inka zikabyukuruka; baba batakoye bagakwa. Abashumba bagahereza amata n'injishi z'ibikangaga. Bagatanga n'ikimasa cy'uwashyingiye n'inyana y'abakwe; nuko abakwe bagakura ubwatsi bashimira.

INKURI, IGISEKE

Umukobwa baramwambika cyane. Kera: uruhu cyangwa igicirane n'inigi yambara mu ijosi no mu nda, no mu gituza no mu mutwe, n'ibitare cyangwa imiringa yo ku maboko no ku maguru.

GUTEKESHA,GUKURAHO AMASUNZU,GUCA MUCYANZU

Iyo umugeni agiye guteka, babanza kumutekesha. Ababyeyi b'umuhungu warongoye bazana inkono n'ikibindi cyo kuvomesha n'uruho rwo kudaha amazi, n'urwo gukarabisha, bakazana n'amashyiga bakayatera, bagatereka inkono ku ziko. Bakazana intango ebyiri z'imyaka, cyangwa umutiba. Abafite urutoki bagatanga ingabire yarwo, n'umurima w'ibishyimbo n'uw'ibijumba. Inkono yamara gushya ababyeyi n'abana bakarya. Ibisigaye bakabishyira mu cyibo, bakareba n'inzoga, bakabijyana kwa sebukwe w'umuhungu, na bo bakabirya. Batabiriye mu gutekesha, ntabwo baba bakiriye ibyo kurya biturutse kuri abo bana, ngo babiriye byabakenya.

Saturday, February 08, 2014

NTIBAVUGA BAVUGA



KU BIJYANYE N’AMATA

Ntibavuga: Bavuga:
Kuyasuka mu gisabo - Kuyabuganiza
Kuyavanamo amavuta - Gusobanura
Kubika icyansi, igisabo -Gusobanura
Kurangiza koza icyansi -Guhumuza

INKUKU Y'IKIREZI I

Isanze nshaka kurembera,
Semuramba iramburana,
Iti "humura ntabwo mugiye !
Ntugitemoye mu nzoberanyo !
Ntugakangwe n' irya mirabyo,

ISHYAME YA NDANGAMIRA

Inka yabujije urugo kuhava,
Ntiyazindukira guhera
Zigeze mu ikumbagara !
Ibonye ziyaka umubiri,
Iragumya irazitaza,

INKUKU Y'IKIREZI

Rutagenda mu isibo itubisa,
Rutimana n' aboza inteba,
Rudahagarara ku batira,
Rugaragara isanga imponoke,
Ruganira n' izashyamye,

IMIHANGO N'IMIZIRIRIZO BY'UMUKOBWA WO HAMBERE

Kuva kera mu Rwanda umukobwa ntiyafatwaga nk’umuhungu niyo mpamvu habagaho imiziririzo myinshi ku bakobwa kurusha abahungu. Iyo tugiye kubagezaho ni iyo twakuye mu gitabo cya Aloys Bigirumwami cyitwa “imiziro n’imiziririzo mu Rwanda rwo hambere”.

SOBANUKIRWA NA GROUPE SANGUIN

Bitewe n'imiterere y'amaraso y'umuntu, aribyo bita Groupe Sanguin cyangwa Blood Group, abantu bashobora kugira imyitwarire cyangwa Comportements zitandukanye.

AMABANGA 7 YATUMA UKUNDWA CYANE

Amabanga 7 yatuma ukundwa cyane nk’uko ubyifuza



Gukunda akenshi usanga byoroshye kubigenga bityo ukamenya uwo umutima wawe wishimiye. Gukundwa byo usanga kuri bamwe biba ingorabahizi mugihe hari abandi wakeka ko bagira inzaratsi baha buri wese bahuye nawe.
Dr Catherine Solano aratwereka inzira zirindwi wanyuramo ugakundwa nawe bikakunyura nk’uko tubikesha urubuga rwa e-sante.com.

UBUVANGANZO NYARWANDA

Wednesday, January 22, 2014

URWENYA RW'UBURAGAZA

Umugabo witwa Bukorikori-Bwa-Nzikoraho yasambanyije indaya, maze imwanduza umutezi wo mu rwego rwo hejuru bamwe bita uw'imisaraba 4, uburagaza cyangwa uw'abasomali.
Mu minsi nk'ibiri gusa igitsina cye cyatangiye kubyimbagatana kingana umusozi.

Bukorikori arakugendeye no kwa Muganga wigenga, mu gihe muganga amanuye ikabutura ariyamirira ati : "Ni ukuyikata nta kundi byagenda".

Thursday, January 09, 2014

Dore inama ku muntu wifuza kubyibuha


Muri iyi minsi, abantu benshi bashaka kunanuka ariko hari n’abandi n’ubwo ari bo bakeya bifuza kubyibuha, bananutse kubera indwara, guhangayika ndetse n’izindi mpamvu zitandukanye. Aba bibaza icyo gukora, indyo bakurikiza kugira ngo bongere ibiro vuba, imiti yo gufata n’ibindi.

UKO URWANDA RWAYOBOWE

Abantu benshyi ntabwo bazi uko urwanda rwagiye ruyoborwa akaba ariyo mpamvu nabateguriye uru rutonde rw'abami,abaperezida na ba minisitiri w'intebe bayoboye u  Rwanda.

Saturday, December 21, 2013

Ibiribwa 5 bishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu

Abantu benshi barya ibiribwa nyamara batazi ko byakonona ubuzima bwabo kenshi mu bitekerezo by’abantu ugasanga bishyiramo ibiribwa bikungahaye ku binure cyangwa ku isukari ariko igitangaje ni uko hari ibiribwa bidakekwa umuntu ashobora gufungura ku kigero gikabije cyangwa se bigategurwa nabi bityo bikaba byatera indwara utakekaga.
Muri urwo rwego hakaba hari urutonde rwabyo, dusanga ku rubuga rwa interineti http://fr.pourelles.yahoo.com/cuisine, ahari ibiribwa 5 byakwangiza ubuzima bwa muntu.

Impamvu zitera ubugumba ku bagore n’uko wamenya ko uri ingumba

Ubusanzwe, ubugumba ku bagore burimo amoko abiri, ubugumba bwa mbere bubaho igihe umugore atigeze asama na rimwe cyangwa yarabyaye rimwe agahita agumbaha burundu, naho ubugumba bwa kabiri bukaba ari igihe noneho umugore akunze gukuramo inda. Aha rero ngo ni byiza ko umugore amenya igitera bumwe muri ubu bugumba.