Monday, January 15, 2018

IGITABO CY'UMUGENZI

IGICE CYA 2. MUBWIRIZABUTUMWA


Bukeye mubona agendagenda mu mirima, asoma igitabo cye, nk'uko yamenyereye, agira agahinda kenshi. Akigisoma, araturika arataka, nk'uko yagenjeje cya gihe kindi, ati: "Nkwiriye gukora nte, ngo mbone gukira?" (Ibyakozwe 16:30-31). 

Mbona akebaguza, nk'ushaka kwiruka. Maze arahagarara kuko atabashije kumenya aho ajya. Mbona umugabo witwaga MUBWIRIZABUTUMWA, aza aho ari, aramubaza ati: "Uratakishwa n'iki?" aramusubiza ati: "Mutware, nabwirijwe n'iki gitabo mfite mu ntoke, yuko naciriweho iteka ryo gupfa, kandi ubwa nyuma nkaba mbikiwe kujya mu rubanza (Abaheburayo 9:27), Kandi numva yuko urupfu ntarushaka, n'urubanza ntazashora kurutsinda. MUBWIRIZABUTUMWA aramubaza ati: "ni iki gituma udashaka gupfa, ko ubu bugingo bufite ibyago byinshi?" Uwo mugabo aramusubiza ati: "Ni uko ntinya yuko uyu mutwaro mpetse mu mugongo uzanzika, ukangeza hasi y'ikuzimu, nkagwa ahatanyiteguriwe muri Gehinomu (Yesaya 30:33). kandi, mutware, ubwo ntiteguye kujya mu nzu y'imbohe (niyo rupfu rw'umubiri), siniteguye no kujya mu manza, ubwa nyuma nkicwa urupfu rw'iteka. Gutekereza ibyo niko kuntakisha." 
Maze Mubwirizabutumwa aramubaza ati: "ubwo umeze utyo, ni iki kiguhagaritse aho?" Mubwirizabutumwa amuha umuzingo w'igitabo cy'uruhu, wanditsweho ngo "Nimuhunge umujinya uzatera". (Matayo 3:7
Aragisoma, yitegereza Mubwirizabutumwa cyane, aramubaza ati: "Mpungire he?" Mubwirizabutumwa amutungira urutoke hirya y'agasozi kagari cyane, aramubaza ati: "Urarora ririya rembo rito?" (Matayo 7:13-14) Uwo mugabo ati: "Oya". arongera aramubaza ati: "Urarora ririya tabaza ryaka cyane?" (Zaburi 119:1052 Petero 1:9). Aramusubiza ati: "Sinzi, ahari ndaribonye". Maze Mubwirizabutumwa aramubwira ati: "uboneze kuri ririya tabaza, ujyeyo, udateshutse. Nukora utyo, uri bubone iryo rembo. Nurikomangaho, urabwirwa ibyo ukwiriye gukora". 
Maze ndota atangiye kwiruka. Ariko ataragera kure y'urugo rwe, umugore we n'abana babibonye baramuhamagara ngo agaruke. Yipfuka mu matwi, akomeza kwiruka, avuga ati: "Bugingo, bugingo, bugingo budashira!" (Luka 14:26) Nuko ntiyakebuka (Itangiriro 19:17), ahubwo akomeza guhunga yerekeza hagati mu kibaya.