Wednesday, January 22, 2014

URWENYA RW'UBURAGAZA

Umugabo witwa Bukorikori-Bwa-Nzikoraho yasambanyije indaya, maze imwanduza umutezi wo mu rwego rwo hejuru bamwe bita uw'imisaraba 4, uburagaza cyangwa uw'abasomali.
Mu minsi nk'ibiri gusa igitsina cye cyatangiye kubyimbagatana kingana umusozi.

Bukorikori arakugendeye no kwa Muganga wigenga, mu gihe muganga amanuye ikabutura ariyamirira ati : "Ni ukuyikata nta kundi byagenda".

Bukorikori arirukanka no ku bitaro bya kaminuza ahasanga umuganga w'umudame, nawe ati;"Ni ukuyigesa nta wundi muti".
Bukorikori afumyamo no kubitaro by'ababikira, umubikira abibonye ati:"Umutungo ni ukuwuritura".

Bukorikori yazengurutse ibitaro byose, abaganga bose; bamubwira ko nta wundi muti.

Bwarakeye ahura n'inshuti ye yitwa Gashyende, imurangira umuganga w'umushinwa. Bukorikori yagukonkobokeye Umuhima wose, nguwo mu Gatsata no ku muganga w'umushinwa.
Bukorikori yari yiteguye ko ari we wanyuma, ko nawe namubwira kuyikata ahita abyemera.
Umushinwa ayikubise amaso, ati:"ambara witahire, dore n'umuti wo komora".
Bukorikori biramutangaza cyane , abaza umushinwa impamvu we atamubwiye KUYIKATA. Umushinwa arimo yigendera ati: "Si ngombwa kwirirwa nyikata, izigusha ubwayo nk'uko'ipapayi rihiye rihanuka rigahombokera hasi, rihanutse ku giti cyaryo. Uwo muti uzajya uwusiiga mu kinogo yanogotsemo."
None rero bagabo bagenzi banjye mumenyeko ntakeza na kamwe ko gusambana.