Saturday, February 13, 2016

N'ITABIYE IBA ISHAKA IYAYO

Uyu mugani ngo “N’itabiye iba ishaka iyayo”,uyu mugani wamamaye mu Rwanda ,wadutse ku ngoma ya Kigeli Rwabugili, ahagana umwaka w’i 1900.
Ucibwa na Nyirakigeli Murorunkwere, nyina wa Rwabugili nyine.Ku ngoma ya Rwabugili, Murorunkwere yatonesheje umugabo Seruteganya rwa Kivura, mu Nkingo za Kamonyi aramukunda cyane.Yamutonesheje ari i Bumbogo bwa Mbilima (Kigali).Uwo mugabo Seruteganya yamaze gutona by’akadasohoka, rubanda bavuga ko yacyuye Murorunkwere. Ubwo yaregwaga n’abakono bene wabo kuko yari Murorunkwere yari umukonokazi akaba mwene Mitali mu Mataba ya Ndiza.Abamushinjaga bikomeye ni abisengeneza be, abagore ba Rwabugili bavuga ko afite inda ya Seruteganya. Murorunkwere yumvise ko igihugu kimutera urubwa, atumiza umuhungu we Rwabugili kugira ngo babonane amwereke ko adatwite ndetse ko bamubeshyera.Intumwa ze ziba nyinshi kuri Rwabugili, ariko we akirengagiza ayo magambo nyina amutumaho, kuko ayo rubanda bamubeshyeraga yari yaramaze kuyagira imvaho.Murorunkwere amaze kubona ko umuhungu we yamusuzuguranye amagambo, ahera ko ashaka abantu aha inka y’imbyeyi, ayoherereza Rwabugili i Rwamaraba ya Gitarama.Arabatuma ati: «Nimunshyirire Rwabugili iyi nka: nimuyigeza i Rwamaraba, ntimuzatume inyana yayo iyonka, ati: «Nibucya muzayijyane yonyine, inyana yayomuyisige ku icumbi ryanyu. Nimugera kuri Rwabugili muzayimwereke. Nigumya kwabira, muzabone kuvuga ubutumwa, muti: “Murorunkwere yadutumye ngo: Reba iyi nka igumya kwabira, harya ni uko itabona iyayo.”Ubwo Murorunkwere yashakaga kumvisha ko yanze kumwitaba. Ati “Kandi muzamumbwirire muti: Burya n’itabiye iba ishaka iyayo”. Abwira Rwabugili ko n’ubwo umuntu atabira, ariko arusha inka gukunda umwana we: yabyivugagaho kuko Rwabugili atakigera aho ari.Nuko intumwa za Murorunkwere ziragenda zisohoza ubutumwa, ziburangije zungamo ziti : «Kandi Nyagasani ibuze iyayo irakuba; yamara gukuba ntibe igifite imbabazi!» Rwabugili amaze kumva amagambo nyina amutumyeho, asubiza intumwa ze, ati : «Nimugende mumumbwirire muti: «Inka iyo ibuze iyayo barayihadika, bakayitsindira igatora ikagumya gukamwa ubusuri itagifite iyayo. (ubwo yacyuriraga nyina ko yacyuwe na Seruteganya).Intumwa za Murorunkwere zirahindukira zimubwira ubutumwa bwa Rwabugili.Murorunkwere abyumvise agwa mu kantu.Ni kwoguhamagaza Seruteganya, amubwira amakuba barimo.Bajya inama y’uko babigenza.Batuma Nyilingango ya Nyagahinga kuri Nkoronko kuko yari inshuti ye, bati: “Genda ubwire Nkoronko uti: Nuramuka ubwiye Rwabugili ko Murorunkwere adatwite araturimbura; ahubwo genda umubwire ko atwite, kuko we nta cyo azamutwara.”Nkoronko aremera. Ahindukira yemeza ko Murorunkwere atwite. Rwabugili abyumvise ni ko gutezaMurorunkwere na Seruteganya watanyije inyana na nyina babatsinda i Mbilima na Matovu (Bumbogo).Bamaze gupfa, iby’ikirirarira birayoberana, bamwe bakajya bagira bati: “Uzarizwa na Nyiragikeli: n’urugori rw’ingoma nyiginya rwavuniwe kuri Mbilima rwaramvuweho indahiro!”Nguko uko imvugo “N’itabiye iba ishaka iyayo” yamamaye mu Rwanda kugera n’ubu mu migani bamwe baca bakaba bayikoresha.Si we KamaraUyu mugani, bawuca iyo babonye umuntu wangirira gukora icyo abandi bazashobora; ni bwo bagira, bati: "Si we kamara, nimumwihorere abandi bazarukemura". Wakomotse ku mugaragu wa Muvunyi wa Karema witwaga Kamara; mu ipfa ry’Ibisumizi bya Ruganzu; ahasaga umwaka w’i 1500.Kamara uwo yabayeho ku ngoma ya Ruganzu Ndoli nyine; ari umugaragu wa Muvunyi wa Karema (akaremajwe n’ibyuma mujya mwumva wari intwali mu Bisumizi). Yabyirukanye na byo; ibitero Ruganzu yateje byose, na we yabitabayemo; yari intwali nka ba shebuja.Nuko ku gitero cya nyuma cya Ruganzu cyo mu Musaho wa Rubengera ari cyo yaguyemo yishwe na Bitibibisi, umurambo we Ibisumizi birawuheka; bakagenda babwira rubanda ko Ruganzu aberanye (arwaye). Ntibababwire ko yatanze, bamujyana iwe ku Mwugaliro (Kigeme — Gikongoro). Bamutungukanye ku munyanzogawe Rusenge, na we bamubwira koRuganzu arwaye. Rusenge abaha inzoga baranywa, bamaze gusinda havamo umwe mu Bisumizi, abwira Rusenge ko Ruganzu yatanze. Rusenge yumvise ko shebuja yapfuye, agwa mu kantu biramubabaza cyane; aca mu nsi y’urugo, hakaba igiti cy’umuvumu, akimanikamo arapfa. Ibisumizi bigumya kumutegereza biramubura. Bamwe bararyama abandi basigara baraririye umurambo wa Ruganzu. Mu gitondo babona Rusenge aho yimanitse. Bahera ko baremerwa (bikorera) umugogo wa Ruganzu bawujyana i Rutare, barawutabaza (barawuhamba).Bamaze kuwutabaza bashyira nzira, bataha ku Ruyenzi. Mu gitondo bafashamo, bataha mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana; bukeye bahava ku gasusuruko. Ubwo bajyaga kwa Ruganzu i Ruhasya na Mara mu Busanza. Bageze mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange bahura n’ingemu kwa Ruganzu babagemuriye. Baricara baranywa.Bamaze gusinda havamo umwe, ati: "Kandi ba sha, burya Rusenge aturusha ubugabo! Abandi, bati:"Kuki?" Ati: "Kuko twabyirukanye na Ruganzu tukiri bato, akaduhaka, akaduha inka n’imisozi tugakira, none uwo yahaye inzoga akaba ari we wamwiyahuriye tugasigara!" Ubwo bose batera hejuru bati:"Koko Rusenge aturusha ubugabo!"Nuko bamaze kubyiyinjizamo, bajya inama y’uko babigenza, bati: "Nimwicemo amatsinda abiri; rimwe rihagarare hakurya hariya i Kigoma, irindi rigume hano i Muyange, maze tujye duhurira muri iki gikombe turwane twicane dushire.Inama barayinoza.Banywa za nzoga ihutihuti; zimaze gushira, barambara, bararwana. Bageza hagati bagahagarara, itsinda rimaze gushogosha rikivanga n’irisigayemo benshi, bakwongera bakitoranya bakarwana, bityo bityo, ku ndunduro, abarimo Muvunyi na Kamara bamara abo babangikanye; hasigara icyo gice barimo. Nabwo bongera kwicamoibindi bice bibiri. Na none ikirimo Muvunyi na Kamara kimara ikindi.Bongera kwicamo kabiri. Birongera biba kwa kundi.Noneho hasigara Muvunyi na Kamara bombi basa. Muvunyi abwira Kamara, ati: "Ubu ngiye kwiyahura maze unsonge, nurangiza utahe ujye kutubika!" Ubwo ariyahura.Kamara abonye shebuja yiyahuyeamaze no kumusonga, yanga kugenda asize intumbi za ba shebuja zandagaye aho; asanga birimo ububwa. Nuko akoranya intumbi zose azihamba mu myobo y’inyaga yari aho, amaze kuzihamba na we ariyahura, amaze gusaba umwe mu batwa b’insigarizi kumusonga. Uwo mutwa na we amaze gusonga Kamara ariyahura, Ibisumizi bishira bityo. Ruganzu abikwa n’indorerezi zaje zigemuye.Kuva ubwo rero uwo murimo w’ubutwari Kamara yakoze umubyarira ishimwe ryamamara mu Rwanda; babona umuntu wangiriye gukora ikintu, bati:"Nakireke si we Kamara". Ubwo baba bafatiye kuri Kamara umugaragu wa Muvunyi wahambye Ibisumizi akabimarira mu myobo.Kuba Kamara = Gusumbya abandiubushobozi.Sinkiranira Shyanda