Thursday, July 03, 2014

URWENYA RW'IKIPE Y'ABONGEREZA

Ejo bundi ubwo ubwongereza bari bamaze kubuhonda bugasezererwa mucyisi captain wabo Gerrard yashatse gutembera mu mugi Rio de Janeiro yigira inama yo kwiyoberanya kugirango adahura nabafana bakamuzomera nuko yiyambika nkumusaza afata nagakoni agisohoka muri hotel ahura numugore ahita amusuhuza ati komera gerrard wee. Gerrard ati niyoberanyije nabi bamenye asubirayo agaruka yabaye umukecuru rukukuri agisohoka nanone ahura na wamugore ati gerrard bite byawe? Umujinya uramwica yegera umugore ati ark c ko ntako nagize ngo niyoberanye uri kumenya gute koko? Umugore ati vuga gahoro tutiraburiza ni njyewe Rooney.