Thursday, July 03, 2014

AMATEKA YA MGR ALOYS BIGIRIMANA

Mgr Aloys Bigirumwami


Mgr Bigirumwami Aloys yavutse ku itariki 22 Ukuboza 1904, Ni umuhungu wa Joseph Rukamba (umwe mu bakirisitu ba mbere ba misiyoni ya Zaza yashinzwe mu 1900 nyuma ya Save) akaba ariwe musenyeri wa mbere w’ umwirabura wabayeho mu Rwanda ndetse ni umwe mu bamenyekanishije amateka y’ u Rwanda.
Afite imyaka 10 yagiye kwiga muri Pétit Séminaire ya Kabgayi. Nyuma ajya muri Grand Séminaire, agirwa padiri ku itariki 26 Gicurasi 1929. Yabaye umushumba w’i Muramba imyaka 18, kuva tariki 30 Mutarama 1933 kugeza 17 Mutarama 1951, nyuma aba umushumba wo ku Nyundo.

Ku itariki 1 Kamena 1952 i Kabgayi yagizwe umukuru wa diyosezi ya Nyundo yari igizwe na Gisenyi, Kibuye, n’igice cya Ruhengeri ifite abakirisitu 54000 ku baturage 375.000. diyosezi ya Nyundo yari ifite abapadiri 25 , abapadiri bera 8, abafurere b’ abayozefiti 11, Abenebikira 58 n’ababikira bera 5. Ubwo yahabwaga inkoni y’ ubushumba hakijijwe abandi bantu barenga 20000. Yanditse cyane ku muco nyarwanda. Mu Kuboza 1954, yashinze akanyamakuru k’ urubyiruko yise « Hobe » kagisohoka kugeza magingo aya.

Nyuma y’ imyaka 21 akorera Imana yaje kwegura ku mirimo ye tariki 17/12/1973. Amaze kugera mu za bukuru yishwe n’umutima mu bitaro bya Ruhengeri ku itariki 3/Kamena/1986 afite imyaka 81 maze ashyingurwa kuri Cathédrale ya Nyundo .

Ibitabo yanditse

BIGIRUMWAMI, Aloys, Imihango n’Imigenzo n’Imiziririzo. Nyundo, 1964..

BIGIRUMWAMI, Mgr., Les rites rwandais autour de la mort, in Colloque : Ethique chrétienne et valeurs africaines. Kinshasa, 1969, 40-58.

BIGIRUMWAMI, A., Ibitekerezo Ibyivugo, Amahamba, Indirimbo, Imbyino. Nyundo, 1971. 

BIGIRUMWAMI, A. Mgr., Imana y’abantu - abantu b’Imana. Nyundo.

BIGIRUMWAMI, A. Mgr., Imana mu bantu - abantu mu Mana

BIGIRUMWAMI, A. Mgr., Imigani miremire, Nyundo, 1971

BIGIRUMWAMI, A. Mgr., Umuntu vol.I : Jyejyejyewe-Jyejyenyine Nyundo, 1983

RUMWAMI, A. Mgr., Imigani "timangiro" y’u Rwanda