Saturday, February 08, 2014

IMIHANGO N'IMIZIRIRIZO BY'UMUKOBWA WO HAMBERE

Kuva kera mu Rwanda umukobwa ntiyafatwaga nk’umuhungu niyo mpamvu habagaho imiziririzo myinshi ku bakobwa kurusha abahungu. Iyo tugiye kubagezaho ni iyo twakuye mu gitabo cya Aloys Bigirumwami cyitwa “imiziro n’imiziririzo mu Rwanda rwo hambere”.

Amabere: Umukobwa ushaka kumera amabere, areba inyogaruzi akayitegeza utubere twe ikaturumaho, akazana umutemeri akawugera ku mabere yombi. Inyogaruzi ngo yemuteraga kumera amabere vuba, umutemeri ukamutera kuzamera amabere meza y’imihunda.
Umukobwa wanga kumera amabere vuba, aragenda akubika igituza cye, ku ntebe ya nyirarume amaze kuyihagurukaho, ati “Mbikira amabere, umunsi nayashatse nzaza kuyaka”. Umukobwa akaba aho, umunsi yashatse kumera amabere, akaza no kuri ya ntebe akayubamaho ati “Mpa amabere yanjye”.
Umukobwa muramu we azira kumukora ku mabere, ngo ibere muramu we akozeho ntirikura, iryo atakozeho niryo rikura ryonyine.
Kurongorwa no kubyara: Umukobwa ngo warose arongorwa ngo aragumirwa, akazarongorwa atinze. Iyo umukobwa amaze gusabwa, maze akarota uwamusabye, areba ikintu yoherereza uwamusabye, umuhungu na we akamwoherereza umuringa. Iyo batabigenje batyo ngo ntibaba bagishakanye, kuko umwe akenya undi bagapfa.
Umukobwa kandi ngo iyo yarose arongorwa ngo ni bibi, kuko bimusurira kutazarongorwa vuba, ngo niyo arongowe, arongorwa atinze cyane. Umukobwa ntiyakinisha ibi byo kunywa ifu cyangwa se kuyirya, ngo ntasabwa vuba abanza kugumirwa.
Umukobwa yirinda ko igisabo cyamugwa mu ntoki, umukobwa umennye igisabo ngo aba yizinze, akazapfa atarongowe, kandi ngo niyo yarongorwa ntabyara. Ikindi umukobwa yirinda kumena, ni ikinyankari, ngo iyo akimennye ntarongorwa, niyo arongowe ntabyara.
Umukobwa yirinda gukenyera umweko wa nyina, kuwukenyera ngo ni ukwizinga akazapfa atarongowe. Umukobwa ngo ntata imicuri, ngo kuba ari ukwisurira kuzapfa atabyaye.
Umukobwa ntiyanywa amata y’inka bakamiye uwapfuye, ngo kuba ari ukwiziba inda, akazapfa atabyaye.
Umukobwa azira kunyara mu rugo rwa musaza we rutahamo inka, ngo zapfira gushira. Umukobwa ntawe umukoza urubingo cyangwa se igitovu, ngo ni ukumusurira kuzapfa atabyaye cyangwa se kumukenya.
Umukobwa azira kugerwa intorezo, ngo ni ukumusurira kuzapfa atabyaye. Umukobwa azira kujya mu buvumo no mu isenga, ngo iyo agiyemo aba yisurira kuzapfa adahetse. Umukobwa wagiye mu buvumo cyangwa se mu isenga, arongera akajyamo, adasubiyemo ngo yapfa atabyaye.
Umukobwa azira guhuha mu ntomvu, ngo yabura umutima, akaba icyohe cy’umupfu. Nta mukobwa uvuza umwironge. Kwigana umubiko w’isake, nabyo bibuza umukobwa kurongorwa.
Umukobwa kandi yirinda kwicara ku kibara, bakigihinga, ngo ni ukuzinga ubwatsi, agatuma ikibara kitarangira vuba, kikarangira gitinze.
Kuzinga no kuzingura umukobwa
Umukobwa bashaka kuzinga ,bagirango atazarongorwa, bamwiba intamyi abohesha bakamwiba n’insya, bakabishyira mu ishyiga ry’inyuma. Babishyira mu ishyiga ry’inyuma igihe baribumba (amashyiga ari ukwinshi :ayo babumba cyangwa amabuye ).
Igihe babibumbabumbiramo baravuga bati : “Umunsi iri shyiga ryambutse umugezi rikarenga umusozi nyiranaka uwo munsi azabone umugabo aze ashoreye inka yo kumusaba”.
Iyo bashaka ko umukobwa bazinze arongorwe vuba, benda urutanyi rw’urusasanure, bakarusatura hepfo no haruguru, ariko batarurekanyije, nuko umukobwa akaruseseramo, yamara kurugera hagati, bakazana igishirira, akaba aricyo bacisha imitwe yombi y’urutamyi; ngo baramuzinguye agaherako agasabwa.
Abandi bazingura bashaka urutamyi rw’urufunzo bakarusaturira hagati ariko bakirinda kurekanya imitwe yombi bakazana utwatsi bita uburyohera-mfizi, bakaduhondana n’umunyu w’ingezi. Umukobwa araza bakamuca ururasago mu kiganza cy’iburyo no ku ibere ry’iburyo no mu gahanga, bakabisiga mu ndasago bamutongera bati “Ubu ni uburyoheramfizi, nawe uryohere abagabo”.
Bazana urutamyi bakarumucishamo bagira bati “Tugucishije mu gihitasi, ishyari ntirikubasha, uwakuzinze ntakubasha, dore uciye mu gihitasi”. Icyo gihe umukobwa arasabwa akarongorwa, uwamuzinguye bakamugororera gusambana.
Umukobwa wa kabutindi ushaka kwemeza ingeso yo guhora asambana kandi yanga gusama inda y’indaro areba umugabo cyangwa se umwana w’umusore w’inkoramutima azirikana ko atazamuvamo, maze akamuha ku maraso ye yagiye mu mihango.
Azana icumu akarikura maze ya maraso akayasiga ku mbuga z’uruti rw’icumu, yarangiza akonera akarikwikira akirinda kongera kurikura kuko arikuye uwo mukobwa agasambana nta cyamubuza gutwara inda y’indaro.
Igihe umukobwa ajya gutanga amaraso ye aba yasezeranye n’uwo ayahaye ko najya kurongorwa, azamusubiza amaraso ye, agasubirana ubwari bwe.
Kumusubiza ubwari bwe si ibindi ni ugukura rya cumu bagaharura ku mbuga z’uruti utuvungukira, bakadushyira mu kababi bakabwira umukobwa bati: “Enda ubwari bwawe”. Umukobwa iyo adasubiranye ubwari bwe,apfa atabyaye.
Umukobwa kera wabaga yasambanye agatwara inda y’indaro maze bakajya kumwohera, inda yamaraga kugaragara bakabibwira ibwami, umwami akaba ariwe uca iteka ryo kohera uwo mukobwa.
Umunsi wo kujya kohera uwo mukobwa, bazanaga nyina w’ibishegu, aribyo by’impara, na nyina w’abahoryo, na nyina w’abahennyi, na nyina w’intobo, na nyina w’urubingo n’uw’ibitovu.
Impara zagendaga zambaye amasunzu yazo, zifite ibinyuguri n’inzogera, abahoryo n’abahennyi bakajyana ibisigaye bindi. Bose bagashyira nzira, reka kandi si ukubyina, reka si ugutera umuhara!
Umukobwa bajyaga kwohera bamwoheraga mu mahanga ya kure y’i Burundi, i Ndorwa , n’i Karagwe cyangwa mu ishyamba.
Bamaraga kugera aho bajya bakabanza kubaka akago, akaba ariko bamusigamo, nuko bagataha inyamaswa zikamuriramo.
Abatashakaga ko umukobwa aribwa n’ibisimba, baramujyanaga bakamugeza ku nkiko, bakamureka, umukobwa akajya kwihakirwa mu mahanga akibera iyo. Umukobwa yamara kubyara ikinyendaro bakagihotora , akazatinda agahindukira akagaruka iwabo, bakamushakira umugabo.
Umwana w’ikinyandaro ngo amara iwabo wa nyina, ni nayo mpamvu yo guhotora bene abo bana ngo hatagira umwe muri uwo muryango ubona uwo mwana, agapfa.
Umwana iyo batamuhotoye, umuryango wose urakorana bakanywa isubyo, bakabatera icyuhagiro, bakabandwa bakabona kureba uwo mwana.