Monday, January 15, 2018

IGITABO CY'UMUGENZI

IGICE CYA 4. ISAYO GAHINDA GASAZE

Maze ndota yuko bamaze kuganira bagera batyo ku isayo irimo ibyondo byinshi, yari iringanije icyo kibaya. Nabo kuko batitondaga, batungurwa no kugwa muri iyo sayo. Kandi iyo sayo yitwaga GAHINDAGASAZE.
Bamaramo umwanya bagerageza kwisayura, bivurunga cyane mu byondo. Mukristo atangira gusaya cyane kuko yari ahetse wa mutwaro. 
Maze Nyamujyiryanino aramubaza ati: "Mukristo we! Mbese ugeze he? 
Mukristo aramusubiza ati: "Nanjye simbizi rwose". 
Nyamujyiryanino abyumvise, atangira gushoberwa, ararakara, abaza mugenzi we, ati: "Uku ni kwa kwishima wahoze umbwira? Ubwo tubanje kubona ibyago dutya, mu rugendo rwacu rusigaye bizacura iki? Nabonye mva hano nkiri muzima, nagusigiye icyo gihugu cyiza, akaba ari wowe ukiragwa wenyine! 
Maze agira umwete, yisayura agana ku ruhande rw'isayo rwerekeye iwabo. Aragenda, Mukristo ntiyasubira kumubona. Nuko Mukristo asigara wenyine, avoyagurika mu isayo Gahindagasaze. Ariko ntiyareka kugira umwete wo kugera hakurya, aherekeye rya rembo rito. Agerayo ariko ananirwa kwisayura n'umutwaro ahetse. Maze ndota umugabo witwa MUTABAZI aza aho ari aramubaza ati: "Ni iki kikugejeje hano?" 
Mukristo ati: "Umugabo witwa Mubwirizabutumwa niwe wanyoboye iyi nzira, kandi niwe wanyeretse ririya rembo, kugira ngo mpunge umujinya wenda gutera. Nkijyayo, nsaya hano". 
Mutabazi ati: "Ni iki cyatumye utitegereza amabuye yo gutarukiraho?" 
Mukristo ati: "Ni uko nirukanwaga n'ubwoba cyane, bituma mpungira mu nzira y'ubusamo, ndasaya". 
Mutabazi ati: "Mpa ukuboko kwawe". 
Amuha ukuboko, aramukurura, amukuramo (Zaburi 40:2), amushyira ahumutse, amutegeka gukomeza kugenda. 
Maze negera uwamukuyemo, ndamubaza nti: "Ubwo inzira iva mu mudugudu w'i Rimbukiro, ijya kuri riya rembo rito, idaca ahandi keretse hano, ni iki cyatumye badatinda iyi sayo, kugira ngo abagenzi bajyayo bagende neza?" 
Aransubiza ati: "Iyi sayo ntiyatindwa. Igituma idatindwa ni uko ihora ishyirwamo ico n'ibyondo byose bizanwa no kwemezwa k'umuntu ko ari umunyabyaha. Nicyo gituma yitwa Isayo Gahindagasaze. Iyo umunyabyaha akanguwe n'uko amenye ko ari uwo kurimbuka, umutima we wuzura ubwoba bwinshi no gushidikanya kwinshi n'ubwihebe bwinshi; nuko ibyo biteranira hamwe bigasanganira muri iryo sayo. Nicyo gituma ari habi hatya. Umwami ntakunda ko hagumya kumera hatya. Nanjye ubwanjye nzi yuko ibyigishwa byiza uduhumbagiza, byuzuye amagare inzovu ebyiri, byamizwe n'aha hantu, kandi ibihe byose bajyaga babikura ahantu hose ho mu bwami bw'Umwami wacu. Kandi abahanga b'ibyo bavuga yuko ari ibyo birushya ibindi kuhatinda, ariko haracyari isayo Gahindagasaze, kandi niko hazahora, nibamara gukora ibyo bashobora byose. 
Ariko Umwami yategetse ko bahashyira amabuye yo gutarukiraho; kandi koko ariho akomeye meza hagati y'iyi sayo. Ariko iyo ijuru rirwaye, isayo rirushaho kuzikura ibyondo, bigatuma ayo mabuye aboneka biruhije. Kandi naho abantu bayabonye, impungenge zibatera guteshuka, bagasaya rwose, n'ubwo ayo mabuye yo gutarukiraho ahari. Ariko iyo bamaze gutambuka ririya rembo, bagenda aheza. 
Nuko ndota Nyamujyiryanino asohoye iwe. Abaturanyi be baza kumusuhuza, bamwe muri bo bamushima ubwenge kuko yagarutse, abandi bamwita umupfu kuko yaharanye amagara na Mukristo; abandi bamukoba bamwita umunyabwoba, bati: "Ubwo wari utangiye urugendo ukagarurwa n'ibirushya bike, si ukwitera igisuzuguriro? Nuko Nyamujyiryanino yicarana nabo amwaye. Maze hashize umwanya ashyitsa umutima mu nda: abaturanyi be barahindukira, bafatanya nawe kunegura Mukristo. Nuko ibya Nyamujyiryanino birashize.