Thursday, July 03, 2014

SOMA WUMVE URASEKA

1.Umugabo yasangiraga n'abandi mukabari arangije arababaza ati ipantaro nziza niyihe? Umwe ati n'ubururu undi ati n'icyatsi undi ati n'umweru arangije arababwira ati mwese mwabyishe ipantaro nziza n'umukara ubuse ko ninyariye mwapfa kubimenya???



2.Mwarimu yabajije umunyeshuli icyo yifuza kuzaba mu buzima nuko umunyeshuli aramusubiza ati nifuza kuba imbwa.Mwarimu ararakara cyane maze amubaza impamvu umwana aramusubiza ati ni uko Imana izirebera idahumbya !


3. umusaza n'umukeru we basazanye baricaye barimo banywa akantu! Mu kanya gato umukecuru aba ateruye ikirahure cye atangira kuvuga ngo cheri ndagukunda rwose kurusha ibiremwa byose byo kwisi! Umusaza biba biramutunguye kuko yaherukaga izina cheri agahararo katarashira ati se mugore nkunda utewe n'ibiki? umukecuru ati ni iki kirahure cya byeri rwose byeri iraryohera kuburyo ntacyayindutira!!!!


4.Umugabo yagiye muri hoteri asangamo mudasobwa (computer) ahita yihutira kwandikira umugore we yari yasize mu rugo ubwo yajyaga mu rugendo rw’akazi.

Agiye kurwohereza yibeshyaho gato e-mail y’umugore we ayohereza ku mugore wari wapfushije umugabo uwo munsi. Uwo mugore wari wapfushije umugabo yabaye akiva gushyingura umugabo we nawe yihutira kujya kuri mudasobwa yibwira ko wenda hari abo mu muryango we baba bamwandikiye bamusaba kwihangana, ariko akimara gusoma ibaruwo ya mbere ahita yikubita hasi.

Maze umuhungu we aje amukurikiye asanga kuri mudasobwa hariho ibaruwa igira ati: Ku mugore wanjye nkunda cyane, Impamvu: Nagezeyo amahoro Ndabizi ko bigutangaje kubona iyi baruwa kuko utakekaga ko nabona uko nkwandikira ariko nasanze ino naho basigaye bafite za mudasobwa.

Kandi bemerera abantu kwandikira abakunzi babo. Ubu tuvugana maze akanya gato ngezeyo, banyeretse icyumba nzabamo, gusa irungu riranyishe ngiye kukwitegura nawe ejo uzaze, ndizera ko uzabona abaguherekeza nk’uko nanjye mwamperekeje, bizu ni ahejo.

Uzagire urugendo rwiza.

5.Umusaza yavuye kugura radiyo maze akigera mu rugo byari bibaye mu masaa sita na mirongo ine n'itanu haba hajemo amakuru bahera ku ntambara yo muri Angola bati : "Hagati ya Do Santos na Savimbi biracika ". Nuko umusaza n'umujinya mwinshi ahita ayikubita ikibando ati: Nyakuvunumuheto ko ubeshya muri Angola wagezeyo ute ko ari jye nakwikuriye mu iduka rya hano haruguru uyu munsi?"

6.Umwana yabwiye se ko ashaka kurongora nuko se arishima aramubaza ati: urashaka kurongora nde? Umwana ati ndashaka kurongora nyogokuru. Se ararakara aramubaza ati wa gicucu we urashaka kurongora mama? Umwana aramusubiza ngo wowe se ko warongoye mama?

7.Umukobwa yarirembesheje agira ngo umuhungu w'inshuti ye amusure, ati 'Ngwino kandi uwo usanga mu rugo umubwire ko unzaniye umuti." Nuko araza asanga umusaza ku muryango, ati "Nari nzaniye umukobwa wanyu umuti." Umusaza ati injira. Nyamuhungu yarinjiye, ariko aza gusohoka yibagiwe gufunga imashini y'ipantalo. Nuko asohotse asezera ku musaza, niko kumubwira ati "Urakoze ariko wibuke ufunge pharmacie niba hari n'abandi ugiye kuvura." Umusore aramubwira ngo iyo pharmacie niyo iri kwizamu!!!