Thursday, July 03, 2014

UMUHAHA

Byakunze kuvugwa cyane ko iyo indwara y’umuhaha itavuwe neza ishobora gutera ubumuga bwo kutumva (gupfa amatwi).

Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko umwenge w’imbere mu gutwi k’uwafashwe n’umuhaha utangira kuzuramo amazi cyangwa amashyira, ayo mashyira iyo abaye menshi hari igihe atobora agahu gatandukanya umwenge w’imbere n’uw’inyuma y’ugutwi akaba ari ho anyura asohoka ajya hanze.


Benshi bakeka ko ubwinshi bw’ibinini bifatwa iyo umuntu yarwaye mu matwi ari bwo bushobora gutuma bakira neza kandi vuba.

Bivugwa ko umuhaha ukunze kwibasira abana, kuko umuyoboro uhuza amatwi n’amazuru uba ari munini kandi utambitse ku buryo uburwayi bw’amazuru bugera no mu matwi byoroshye.

Ikindi ni uko iyo abana barwaye “angine” zibyimba cyane zikaba zafunga wa muyoboro uhuza amatwi n’amazuru bagiteri cyangwa virusi ziyongera mu gutwi bikabyara umuhaha.

Kuri ubu, abahanga mu by’ubuvuzi bagira inama abantu kutavura umuhaha w’umwana bifashishije ibinini bizwi ku izina rya « antibiotiques » mu masaha 72 ya mbere umwana afashwe, kuko bitagabanya uburibwe cyangwa ngo bigire icyo bihindura ku bibazo ashobora guhura na byo.

Top sante dukesha iyi nkuru, muri rusange umuhaha ukirira iminsi itanu cyangwa itandatu. Umuganga rero agomba gusuzuma ugutwi k’umurwayi mu minsi 3 kugirango arebe ko nta bibazo kwaba gufite.

Top Sante ivuga ko umuganga ashobora gutanga ibi binini mu gihe cy’iminsi 3 igihe umurwayi akomeje kugira ububabare cyangwa uburyaryate mu matwi, n’igihe hakiri amashyira atemba ava mu matwi kugira ngo hirindwe ko ubu bwandu bwakwira hose ku mubiri.

Nko ku bana bafite hagati y’amezi 6 n’imyaka 2 aho ububabare buba ari bwinshi ku buryo ibi binini bitaba ari ngombwa cyane ntibinakunze gukoreshwa.

Mu kugabanya uburyaryate n’ububabare ngo hatangwa ibinini bya « paracetamol » n’ibindi birinda udusebe mu matwi byitwa « anti- inflammatoire » mu gihe paracetamol zaba zidahagije.

Si byiza kumuha imiti y’ibitonyanga ishobora gutonyangirizwa mu matwi kuko bishobora kwangiza ingoma y’ugutwi (tympan).

Niba umwana ari hasi y’amezi 6 kandi umuhaha ukaba umaze iminsi 3 ni ngombwa kwihutira kwegera muganga ubisobanukiwe kandi bakamukurirana byimazeyo kuko uko umuhaha utinda kuvurwa ari na ko umwana arushaho kugira ibibazo bikurizamo bwa bumuga bwo kutumva.

Top Sante