Warakoze kunca inyuma
Umugabo n'umugore babyay'umwana hashira umwaka ataravuga,,imyaka iba ibiri atari yavuga bati twabyaye ikiragi...imyaka igeze kuri irindwi umwana ati NYO.....NYOGOKURU nyogokuru mbese barishima bati: umwana yavuze arashaka nyirakuru ngo bajye kureba basanga umukecuru yapfuye tayali.
Hashiz' iminsi ati: TO...TONTON bati umwana arashaka nyirarume mu gihe bakimuhamagara bumva hirya amarira niyose? Umuntu ashizemo umwuka daa!!!! tonton nawe aba aciyeho.Kera kabaye umwana ati:: PA...PAPA umugabo arapapaza ati ndapfuye, atumiza imiryango aratangira kuraga tayali mugihe akivga bati:: umugabo wo kwa kanaka yapfuye mudutabare.
Nuko wamugabo asubiz'umutima mugitereko abwira madamu we ati: nuko warakoze kunciny'inyuma.