Thursday, January 09, 2014

UKO URWANDA RWAYOBOWE

Abantu benshyi ntabwo bazi uko urwanda rwagiye ruyoborwa akaba ariyo mpamvu nabateguriye uru rutonde rw'abami,abaperezida na ba minisitiri w'intebe bayoboye u  Rwanda.

Hafatiwe ku nyandiko za Alexis Kagame n’abandi bajambuye amateka y’u Rwanda, Abami 28 nibo bayoboye u Rwanda kuva ahayingayinga umwaka wa 1000. N’ubwo uburyo buhamye bwo kwandika no kubara imyaka ku rwego mpuzamahanga bwari butaragera mu Rwanda, hifashishijwe ubuhanga bunyuranye hakozwe icyegeranyo cy’icishirizo riyingayinga ibihe n’imyaka Abami b’u Rwanda baba baragiye bayobora ku Ngoma zabo.
Bimwe mu byagendeweho hakorwa icishirizo ni ibikorwa bikomeye byaranze ingoma ya buri mwami, igereranya ry’igihe cye cyo kwima n’icy’abandi bami bo mu bihugu byari bikikije u Rwanda, ibitero bikomeye byagabwe, inzara zateye, impinduka zidasanzwe mu buyobozi cyangwa mu mibereho ya Rubanda n’ibindi.
Kugeza ubu , mu nyandiko zakozwe, iyagaragaweho kwegera cyane ibihe nyabyo ni igaragaza uko Abami b’u Rwanda bakurikiranye n’ubu n’imyaka bimye ingoma, mu buryo bukurikira:

Icishirizo ry’ingoma z’Abami b’u Rwanda kuva mu mwaka wa 1000 kugeza mu wa 1960

1. Gihanga I Ngomijana (1091-1124)
2. Kanyarwanda Gahima (1124-1157)
3. Yuhi I Musindi (1157-1180)
4. Ndahiro I Ruyange (1180-1213)
5. Ndoba (1213-1246)
6. Samembe (1246-1279)
7. Nsoro I Samukondo (1279-1312)
8. Ruganzu I Bwimba (1312-1345)
9. Cyilima I Rugwe (1345-1378)
10. Kigeli I Mukobanya (1378-1411)
11. Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I (1411-1444)
12. Yuhi II Gahima II (1444-1477)
13. Ndahiro II Cyamatare (1477-1510)
14. Ruganzu II Ndoli (1510-1543)
15. Mutara I Nsoro II Semugeshi 1543-1576)
16. Kigeli II Nyamuheshera (1576-1609)
17. Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura (1609-1642)
18. Yuhi III Mazimpaka (1642-1675)
19. Cyilima II Rujugira (1675-1708)
20. Kigeli III Ndabarasa (1708-1741)
* Karemera Rwaka :  (Ku rutonde ntabarwa kuko yabaye umusigarira wa Ndabarasa ubwo yarwaraga amakaburo)
21. Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo (1741-1746)
22. Yuhi IV Gahindiro (1746-……?)
23. Mutara II Rwogera (1830-1853)
24. Kigeli IV Rwabugili (1853-1895)












25. Mibambwe IV Rutarindwa (1895 -1895) Yakorewe kudeta.
26. Yuhi V Musinga (1895-1931)

27. Mutara III Rudahigwa (1931-1959)












28. Kigeli V Ndahindurwa (1959-1960)













Bamwe mu bami babaye ibihangange mu ntambara zo kwagura igihugu no kurinda ubusugire bwacyo, abandi babaye ibyamamare kubw’inyurabwenge rijimije ryabo ryihariye, abandi babaye ibyatwa kubw’ibikorwa bidasanzwe. Cyakora abafite amateka yamenyekanye cyane si bose, bitewe n’uburyo bw’ishyinguranyandiko butari buriho muri ibyo bihe, gusa hakaba harakoreshwaga ihererekanyabumenyi bwafatwaga mu mutwe.

Abaperezida bayoboye u Rwanda mu gihe cya Repubulika (1960 – 2012 – …?)

  1. MBONYUMUTWA Dominique:  Umwaka umwe (Kuva  28/01/1961 – 26/10/1961).  Perezida Mbonyumutwa yayoboye u Rwanda mu gihe cy’igeragezwa rya Repubulika, mbere gato y’uko rubona ubwigenge. Yavutse mu mwaka wa 1921 atabaruka kuwa 26 Nyakanga 1986. Yavuye ku buyobozi atabashije gutsinda amatora.

  1. KAYIBANDA Grégoire: Imyaka 12 (Kuva 26/10/1961  – 04/07/1973. Yavutse kuwa 01 Gicurasi 1924 atabaruka kuwa  15 Ukuboza 1976. Yavuye ku buyobozi akorewe kudeta na HABYARIMANA Juvenal

  1. Général Major HABYARIMANA Juvénal: Imyaka 21 (Kuva 05/07/1973 – 06/04/1994). Yavutse kuwa 8 Werurwe 1937 atabaruka kuwa 6 Mata 1994. Yavuye ku buyobozi yishwe ahanuwe mu ndege.

  1. Dr SINDIKUBWABO Théodore:             Amezi atatu (Kuva 09/04/1994 – 19/07/1994). Yavutse mu mwaka wa 1928, atabaruka mbere gato ya 1998. Yavuye ku buyobozi ahunze igihugu.

  1. BIZIMUNGU Pasteur: Imyaka itandatu (Kuva 19/07/1994 – 23/03/2000). Yavutse mu mwaka wa 1950, aracyariho. Yavuye ku buyobozi yeguye.

  1. Major General  KAGAME Paul : Ukiri ku buyobozi akaba agiye kurangiza manda ye ya kabiri; ariko abanyarwanda benshi bakaba bifuzako yakomeza kubayobora kubera ibyiza byinshi yabagejejeho nyuma ya jenocide yakorewe Abatutsi. Bityo Abanyarwanda benshi bakaba bifuza ivugururwa ry'itegekonshinga kugirango azemererwe kongera kwiyamamariza indi manda

  • KAGAME Paul : Imyaka irindwi (Kuva 25/08/2003 – 09/08/2010 ), muri Manda ye ya mbere.
  • KAGAME Paul : Kuva kuwa 09/ Kanam 2010  kugeza none muri Manda ye ya kabiri.
U Rwanda rwagize kandi mu mateka yarwo Visi Perezida umwe rukumbi kuva rwabaho (Major General Paul Kagame / 1994 – 2000), rugira Abaminisitiri b’intebe icumi, kugeza ubu .
Abo ni :
  1. Gregoire KAYIBANDA (1960)
  2. Dr Sylvestre NSANZIMANA (02/10/1991 – 02/04/1992)
  3. Dr Dismas NSENGIYAREMYE (02/04/1992 – 18/07/1993)
  4. Agathe UWILINGIYIMANA (18/07/1993 – 07/04/1994)
  5. Jean KAMBANDA (09/04/1994 – 19/07/1994)
  6. Faustin TWAGIRAMUNGU (19/07/1994 – 31/08/1995)
  7. Pierre Célestin RWIGEMA (31/08/1995 – 08/03/2000)
  8. Bernard MAKUZA (08/03/2000 – 07/10/2011)
  9. Dr Pierre Damien HABUMUREMYI (07/10/2011 
  10. MUREKEZI Anastase 23July 2014........?
Muri aba Baminisitiri b’intebe uko ari icyenda, umwe niwe wabarizwaga mu ishyaka MRND (ritakiriho), undi umwe mu Muryango FPR, abandi barindwi basigaye batangwaga n’ishyaka MDR ritakiriho. Umwe mui barindwi yamaze igihe kinini atagira ishyaka na rimwe abarizwamo.