Saturday, December 21, 2013

Impamvu zitera ubugumba ku bagore n’uko wamenya ko uri ingumba

Ubusanzwe, ubugumba ku bagore burimo amoko abiri, ubugumba bwa mbere bubaho igihe umugore atigeze asama na rimwe cyangwa yarabyaye rimwe agahita agumbaha burundu, naho ubugumba bwa kabiri bukaba ari igihe noneho umugore akunze gukuramo inda. Aha rero ngo ni byiza ko umugore amenya igitera bumwe muri ubu bugumba.
Hari ubwo umugore ashobora kuba ingumba kubera ko adafite intanga ngore cyangwa se igihe azifite ariko ari ibihuhwe, muri iki gihe ngo bishoboka ko umugore bamutera intanga hanyuma zigahuzwa n’iz’umugabo.

Hari n’igihe umugore ashobora kuba yarazibye imiyoborantanga, aho usanga kimwe cya kane cy’abagore baba ingumba kubera iki kibazo,bityo ngo gusama bikaba bidashoboka kuko intangagabo zibura aho zinjirira. Gusa ngo birashoboka ko intanga ngabo n’intanga ngore bihurira hanze y’umura ibi rero bikaba bitera kuba umugore yasamira inyuma y’umura.

Ikindi gishobora gutuma umugore aba ingumba ni igihe ururenda rwe rudashobora gufasha intanga ngabo kwihuta ngo igere mu murerantanga. Aha rero ngo bashobora guhuza intanga ngore n’intanga ngabo ku buryo bwa gihanga ku buryo zizatanga umwana.

Muri rusange, haba hagomba gushira amezi runaka kugira ngo  umugore n’umugabo babana babyare, umugore rero afite amahirwe 25% yo gusama muri buri gihe cye cy’uburumbuke. Igihe rero umugore abonye amaze imyaka 2 atarasama ngo ni byiza ko ajya kwa muganga, gusa ngo hari n’ubwo uku gutinda biterwa n’imyaka umugore agezemo aho ngo usanga abagore bafite kuva ku myaka 35 kuzamura batinda gusama.