Sunday, January 14, 2018

AGATABO K'UMUGENZI

AMAGAMBO ATEGUZA

Umwanditsi w'iki gitabo yitwaga Yohana Bunyan. Yavukiye mu Bwongereza mu mwaka wa 1628. Se yari umucuzi, kandi nawe yize uwo mwuga. Yize imyaka mike gusa mu ishuri ry'abana, yiga gusoma no kwandika gusa. Yari afite ubwenge bwinshi bwa kavukire, ariko nta buryo yabonye bwo kwiga byinshi. N'ubwo yari azi kwandika no gusoma, imyandikire ye iteka yarimo amakosa menshi. 


Akiri umusore, Yohana yakundaga gukora ibyaha cyane, ariko yabikoraga umutima umurega, azi ko Imana izabimubaza. Umunsi umwe yumvise bigisha ku cyaha cyo kwica isabato, yumva ijwi ry'Imana mu mutima we rimubaza riti: 
Urahitamo kureka iki? Kureka ibyaha byawe ukazajya mu ijuru, cyangwa kubikomeza ukazajya muri Gehinomu? Agira ubwoba bwinshi; maze ariheba, yibwira ko atagishobora gukizwa. Bukeye ahura n'abagore batatu bakijijwe, baganiraga iby'Imana bahagaze ku irembo ry'urugo. Atangazwa n'amahoro yabo n'ubuhamya bwabo bwo kubabarirwa ibyaha no gukizwa n'Umwami Yesu, amenya ko abo bagore babonye Yesu koko. 
Icyakora ntiyakizwa uwo mwanya. Yongera guhura na Apoluoni na Bwihebe ibihe byinshi. Ndetse hari ubwo yari hafi kumera nka wa mugabo wo mu kazitiro kwa Musobanuzi. Ariko bitinze, agera ku musaraba, umutwaro umuva ku mugongo, arakizwa. 
Atangira kuvuga ubutumwa hose. Imana iramukoresha. Maze mu mwaka wa 1660, himikwa umwami mushya utaremeraga ko abatararobanuriwe ubupasitori mu buryo butegetswe bavuga ubutumwa. Yohana araregwa, ajya mu rubanza bamutegeka kureka kuvuga ubutumwa. Aranga, baherako bamushyira mu nzu y'imbohe. 
Amaramo imyaka cumi n'ibiri! Kuba mu nzu y'imbohe kwamuhaye uburyo bwiza bwo gusoma igitabo cy'Imana no kukirondora cyane. Kandi Imana imukoresha mu zindi mbohe. Icyamubabazaga ni kimwe gusa; ni ibyo gufasha umugore we n'abana. Ntiyashoboraga gucura, nuko yiga undi mwuga wo kuboha utuntu, abohesha urudodo, akabigura amafaranga akayohereza iwe. 
Ntiyanditse byinshi muri icyo gihe. Bitinze baramurekura abona umudendezo wo kuvuga ubutumwa no gukorera Imana. Mu mwaka wa 1676, bongera kumufunga amezi make nibwo yanditse iki gitabo. Kiboneka mu mwaka wa 1678. Abantu baragikunda ku buryo butangaje, gikwira hose mu gihugu, cyane cyane mu ngo z'aboroheje. Gikundwa n'abana n'abakuru. Ubu kimaze guhindurwa mu ndimi zirenga 120! 
Ubwa mbere imfura n'abanyabwenge basuzuguraga iki gitabo, bati; nta mucuzi wo kwandika igitabo! Ariko buhoro buhoro, gitangira kumenyekana muri bo (Yohana yarapfuye kera). Baragisoma baragitangarira. Basanga ni ingezi rwose! Bibaza uko umuntu w'umukene w'umwuga ugayitse, utize n'ibyubwenge, yashoboye kucyandika. Birabayobera. Icyabimuhesheje ni kimwe: yari azi igitabo cy'Imana uburyo butangaje. Bisa n'aho yagifashe cyose mu mutwe! Ni ukuri gutinya Uwiteka ni itangiriro ry'ubwenge (Zaburi 111:10). Iki gitabo cye cyuzuye amagambo y'Imana akurikiranye; ni menshi cyane. 
Tugisoma iki gitabo, twibuke yuko ari nk'ubuhamya bwa Yohana Bunyan ubwe. Rya senga yaryamyemo akaharotera, mu itangiriro ryacyo ni ya nzu y'imbohe yari afungiwemo! Tujyane nawe, tugerane na we ku irembo ryo kwihana, no kwa Musobanuzi. Kandi cyane cyane ku musaraba w'Umwami Yesu, duture umutwaro w'ibyaha. Maze natwe dukomeze urugendo. Iyo nzira ni nziza cyane, kandi rero, nta yindi igera i Siyoni!