Saturday, December 28, 2019

IGITABO CY'UMUGENZI

7.MUSOBANUZI

Nuko Mukristo aragenda, agera ku nzu ya Musobanuzi,

akomanga ku rugi kenshi. Bishyira kera ku rugi haza umuntu, aramubaza ati: “Ni nde?”

Mukristo ati: Mutware, ndi umugenzi, nabwiwe n’inshuti ya nyiri iyi nzu, ngo nze hano mbone umumaro. None ndashaka kuvugana nawe.


Nuko wa wundi asubirayo, ajya guhamagara nyiri inzu, nawe aje abaza Mukristo ati: “Urashaka iki?”

abona igishushanyo kimanitse ku nzu. Icyo gishushanyo ni icy’umuntu witonda cyane; yararamye atumbiriye hejuru afite igitabo mu ntoke kirusha ibindi byose kuba cyiza, kandi amategeko y’ukuri yanditswe ku minwa ye, iby’isi abiteye umugongo; ameze nk’uwinginga abantu, kandi ikamba ry’izahabu rimanitse hejuru y’umutwe we.

Mukristo arabaza ti: “Ibi bisobanurwa bite?”

Musobanuzi aramusubiza ati: Uwo ni inyamibwa mu bantu igihumbi. Abasha kuvuga nk’uko ya ntumwa yavuze iti: “N’ubwo mufite abayobora muri Kristo inzovu, ntimufite ba so benshi. Ni njye wababyaje ubutumwa bwiza muri Kristo Yesu, bana banjye bato, abo nongera kurabukwa, kugeza aho Kristo azaremerwa muri mwe (1 Abakorinto 4:15Abagalatiya 4:19). Kandi ubwo umureba araramye, atumbiriye hejuru, akagira igitabo mu ntoke kirusha ibindi byose kuba cyiza, amategeko y’ukuri akandikwa ku minwa ye, ni ukugira ngo bikwereke yuko umurimo we ari ukumenya ibihishwe no kubihishurira abanyabyaha. Nicyo gituma ureba ahagaze nk’uwinginga abantu. Kandi ubwo ureba ateye umugongo iby’isi, ikamba rikaba rimanitse hejuru y’umutwe we, ni ukugira ngo bikwereke ko agayiye ibya none urukundo akunda umurimo

wo gukorera Shebuja, bituma atazabura kugororerwa icyubahiro n’ubwiza mu gihe kizaza. Kandi igitumye iki gishushanyo ari cyo mbanza kukwereka, ni uko uwo muntu ari we wenyine wategetswe n’Umwami nyiri igihugu ujyamo ngo akuyobore, nugera mu binaniranye byo mu nzira. Ni cyo gituma ukwiriye kwita cyane ku cyo nkweretse no kujya ucyibuka cyane, kugira ngo utazakurikira abirarira ko babasha kukuyobora neza, ariko inzira yabo ijya mu irimbukiro.

Mukristo aramusubiza ati: “Mutware mvuye mu mudugudu w’i Rimbukiro, ndajya ku musozi Siyoni, kandi umukumirizi wo ku irembo rirasukirwaho ryo muri iyi nzira yambwiye ngo, ningera hano uranyereka ibyiza cyane byo kungendesha neza mu rugendo rwanjye”.

Musobanuzi ati: “Ngwino, nkwereke ibikugirira umumaro”.

Maze ategeka umugaragu we gukongeza itabaza, abwira Mukristo kumukurikira. Binjirana mu nzu imbere, ategeka uwo mugaragu gukingura urugi rw’imbere. Ararukingura Mukristo

Maze afata Mukristo mu ntoke, amwinjiza mu nzu nini yuzuye umukungugu mwinshi cyane, kuko iteka batayikuburaga na hato. Nuko Mukristo amaze kuyitegereza akanya, Musobanuzi ahamagara umugabo, aramubwira ati: “Kubura”. Arakubura, uwo mwanya umukungugu utumukira hose, ujya Mukristo mu mazuru, ushaka kumuzibiranya. Maze Musobanuzi abwira umuja wari uhagaze aho, ati: “Zana amazi, uminjagire mu nzu”. Azana amazi, arahaminjagira; maze bakubura iyo nzu, bayiboneza bitabababaje.

Mukristo ati: “Ibyo bisobanurwa bite?”

Musobanuzi ati: “Iyo nzu ni umutima w’umuntu wese watunganijwe n’ubuntu bwiza buvugwa mu Butumwa. Uwo mukungugu ni ibyaha yavukanye n’ibyo yononesheje umutima we byamwanduje wese. Uwabanje gukubura ni amategeko ya Mose: uwazanye amazi, akayaminjagiramo ni ubutumwa bwiza. Wabonye yuko uwa mbere atangiye gukubura, umukungugu ugatumukira hose, ukamubuza kuboneza inzu, ahubwo ugashaka kukuzibiranya. Ibyo ni ukugira ngo bikwereke yuko amategeko ya Mose atabasha gukura ibyaha mu mutima, n’ubwo abihishura, akabibuza. Ahubwo arabihembura (Abaroma 7:9), akabiha imbaraga (1 Abakorinto 15:36), akabigwiza mu mutima w’umuntu (Abaroma 5:20), kuko atamushoboza kubinesha. Kandi wabonye umuja aminjagira amazi mu nzu, bituma bayiboneza bitabababaje. Ibyo ni ukugira ngo bikwereke yuko Ubutumwa Bwiza, iyo bwinjiranye n’ubuntu bw’Imana mu mutima w’umuntu, ibyaha bineshwa bigatsindwa. Nk’uko wabonye uwo muja aminjagira amazi mu nzu umukungugu ntutumuke: kandi umutima wozwa no kwizera Ubutumwa, ukaba ukwiriye guturwamo n’Umwami w’icyubahiro (Yohana 25:3Ibyakozwe 25:9Yohana 24-23)

Kandi ndota Musobanuzi afashe Mukristo mu ntoke, amujyana mu nzu nto, irimo abana bato babiri bicaye ku ntebe. Umukuru yitwaga MUNYEPFA, umuto yitwa MWIHANGANYI. Munyepfa yasaga n’uganya cyane, ariko Mwihanganyi yari ashyikije umutima hamwe.

Mukristo arabaza ati: “Munyepfa aganyira iki?”

Musobanuzi aramusubiza ati: “Aganyira ko umurezi wabo bombi ashaka ko bategereza kuzahaga ibyiza byabo mu itangiriro ry’umwaka utaha. Ariko Munyepfa byose arabishaka nonaha, Mwihanganyi yemeye gutegereza.

Nuko kuri Munyepfa haza umuntu amuzaniye isaho yuzuye amafaranga, ayamusuka imbere. Munyepfa arayatoragura, arayishimira; kandi aseka Mwihanganyi amuratira. Hashize umwanya muto, aba ayamaze, arakena, asigarana ubushwambagara gusa.

Mukristo ati: “Nsobanurira ibyo neza”.

Musobanuzi ati: “Abo bahungu ni ibishushanyo. Munyepfa ni igishushanyo cy’ab’iyi si, Mwihanganyi ni icy’ab’igihe kizaza. Nk’uko ubibonye, Munyepfa ashatse ibye byose none muri uyu mwaka, bisobanurwa ngo, muri iyi si. Uko ni ko ab’iyi isi bameze: bifuza guhabwa ibyiza byabo byose none, ntibabasha kwihangana ngo bategereze undi mwaka (uwo niwo si yindi izaza) bagahabwa ibyiza byabo. Ahubwo bakunda wa mugani ngo Ijana riragurwa rirutwa n’imwe itashye, bakawurutisha iby’Imana yahamije byose by’ibyiza byo mu gihe kizaza. Ariko wabonye uko yamaze ibye vuba cyane, ntagire ikindi asigirana keretse ubushwambagara. Ku iherezo ry’iyi si, uko ni ko bizaba ku bahwanye na we bose”.

Mukristo ati: “Noneho mbonye yuko Mwihanganyi ari we ufite ubwenge bwiza, ku mpamvu nyinshi. Iya mbere ni uko ategereza ibirushaho kuba byiza: iya kabiri ni uko azagirana ibye n’ubwiza bwabyo, ubwo wa wundi azaba afite ubushwambagara gusa”.

Musobanuzi ati: “Ongeraho n’ibi; ubwiza bwo mu gihe kizaza ntibuzasaza, ariko ibya none bishira vuba. Nicyo gituma Munyepfa atagira impamvu nziza yo kuratiririza Mwihanganyi yuko yabanje guhabwa ibyiza birutaho. Kuko ibibanza bitabura gusimburwa n’ibiheruka, ariko ibiheruka bitagira ibibisimbura, kuko ari nta kindi kibikurikira. Nicyo cyatumye bivugwa kuri wa mutunzi ngo Wahawe ibyiza byawe ukiriho; Lazaro na we yahawe ibibi: none aguwe neza hano, naho wowe urababazwa cyane (Luka 16:25)”

Mukristo ati: “Noneho mbonye yuko kwifuza ibya none atari byiza, ahubwo ko ibiruta ari ugutegereza ibizaza”.

Musobanuzi ati: “Uvuze ukuri, kuko ibiboneka ari iby’igihe gito, naho ibitaboneka, bikaba iby’iteka ryose. (2 Abakorinto 4:18). Icyakora n’ubwo bimeze bityo, ibya none bihereranye cyane no kwifuza kw’imibiri yacu; ni cyo gituma byumvikana vuba. Ariko ibizaza ntibigira ihuriro na kamere y’umubiri; ni cyo gituma bigumya kunyurana”.

Maze ndota Musobanuzi afashe Mukristo mu ntoke, amujyana ahantu hari umuriro waka mu nkike y’amabuye: mbona umuntu uhagazeho, udatuza kuwusukamo amazi menshi, ngo awuzimye; ariko umuriro ukarushaho kwaka cyane.

Mukristo arabaza ati: “Ibi bisobanurwa bite?”

Musobanuzi ati: “Uyu muriro ni umurimo ubuntu bw’Imana bukorera mu mitima yacu. Usukamo amazi ngo awuzimye ni Satani: ariko igituma umuriro ukomeza kwaka, n’ubwo awusukamo amazi, ndakikwereka: ngwino urebe.

Amujyana inyuma y’inkike, asangayo undi muntu ufite imperezo y’amavuta, akajya ayasuka mu muriro rwihishwa.

Mukristo ati: “Ibi bisobanurwa bite?”

Musobanuzi ati: “Uyu ni Kristo udatuza gukomeza umurimo watangiye gukorerwa mu mutima w’umuntu, awukomeresha amavuta, ni yo buntu bwe; nuko n’ubwo Satani ahirimbanira cyane konona imitima y’abantu ba Kristo, ikomeza kuzura ubuntu bwe (2 Abakorinto 12:9). Kandi, urareba uko uyu muntu ahagararira inyuma y’inkike kugira ngo akomeze gucana umuriro; ibyo ni ukukwigisha yuko abageragezwa turushywa no kumenya uko uwo murimo w’ubuntu bw’Imana ukorerwa mu mitima yacu”.

Kandi Musobanuzi yongera gufata Mukristo mu ntoke, amujyana ahantu heza, hubatswe inyumba nziza cyane. Mukristo yishimishwa cyane no kuyireba, Kandi hejuru yayo, abonaho abantu bagendagenda bambaye imyenda y’izahabu.

Nuko Mukristo aramubaza ati: “Twakwinjira?”

Musobanuzi amujyana bugufi bw’urwuri, Asanga abantu benshi baruhagaze iruhande, nk’abashaka kwinjira ntibabihangare. Kandi bugufi bw’urugi hari hicaye umuntu ufite ameza imbere ye ariho igitabo n’icupa rya wino ngo yandike izina ry’uwinjira wese. Kandi mu muryango hari hahagaze abantu benshi bawurinda bifurebye ibyuma, bafite intwaro, biteguye gukomeretsa uko bashobora abashaka kwinjira. Mukristo abibonye aratangara. Nyuma, abantu bose bashubijwe inyuma no gutinya abafite intwaro. Mukristo abona umuntu w’intwari yegera uwo mwanditsi; aramubwira ati: “Mutware, andika izina ryanjye. Araryandika. Maze uwo mugabo akura inkota, yambara ingofero y’icyuma, atwaranira mu bafite intwaro. Baramukubita cyane, ntiyakuka umutima na hato, Atangira kubakubita inkota cyane nk’umunyamaboko. Nuko amaze gukomeretsa inguma nyinshi abashaka kumubuza, no gukomeretswa izindi nyinshi nabo, abacamo bose, yinjira mu nyumba. Uwo mwanya humvikana ijwi ryiza ry’abagendagendaga ku ipfundo ry’inzu, bati:

Injira injira, mugenzi,

Ugororerwe

Ubugingo budashira

Wabikiwe! (Ijwi 56)


Nuko arinjira, bamwambika imyenda nk’iyabo, Mukristo aramwenyura; aravuga ati: “Ngira ngo menye uko ibyo bisobanurwa”. Maze ati: “Reka ngende”. Musobanuzi aramusubiza ati: “Ba uretse, mbanze nkwereke n’ibindi bike, ubone kugenda.

Yongera kumufata mu ntoke, amujyana mu nzu irimo umwijima; harimo umuntu wicaye mu kazitiro k’icyuma. Uwo muntu agaragaje umubabaro mwinshi. Yicaye yiyunamiriye, yitangiriye itama, asuhuza

umutima nk’uwenda gupfa. Mukristo arabaza ati: “Ibi bisobanurwa bite?”

Musobanuzi aramusubiza ati: “Mubaze arakubwira”. Mukristo abaza uwo mugabo ati: “Uri ute?

Uwo mugabo aramusubiza ati’. “Ndi uko ntari ndi kera” Mukristo aramubaza ati: “Kera wari umeze ute?”

Uwo mugabo ati: “Nari umuntu wibwira ko ndi umukristo; kandi niyitaga intungane, n’abandi ni ko banyitaga. Nibwiraga ko ntunganiye kujya mu rurembo rwo mu ijuru, nkishimira kwibwira yuko nzasohorayo.

Mukristo ati; “Ariko none uri ute?”

Uwo mugabo ati: “None ndi umwihebe, nzitiwe no kwiheba, nk’uko nzitiwe n’aka kazitiro. Simbasha gusohoka, ndetse none sinkibibasha.

Mukristo ati: “Ni iki cyaguteye kumera utyo?”

Uwo mugabo ati: “Ni uko naretse kuba maso no kwirinda; nakundiye kwifuza kwanjye ko kunjyana aho gushaka. Nakoze ibyaha by’ibyitumano byo kugomera umucyo w’Ijambo ry’Imana no kugira neza kwayo. Nababaje Umwuka Wera, aragenda, sinkimufite. Nihamagariye Satani, araza, ambamo, Narakaje Imana, irandeka. Ninangiye umutima uburyo butuma ntakibasha na hato kwihana”.

Mukristo abaza Musobanuzi ati: “Bene uyu nta cyiringiro na gike asigaranye?”

Musobanuzi aramusubiza ati: “Mubaze”

Mukristo abaza uwo mugabo ati: “Nta cyiringiro ugifite na gike yuko utazarindirwa iteka muri ako kazitiro kwiheba?

Uwo mugabo ati: “Ntacyo”.

Mukristo ati: “Kuki? Umwana w’Ishimwa si umunyambabazi nyinshi? Uwo mugabo ati: “Namwibambiye ubwa kabiri (Abaheburayo 6:6), naramusuzuguye (Luka 19:14), nasuzuguye gukiranuka kwe, nakerenseje amaraso ye, nahemuye Umwuka utanga ubuntu (Abaheburayo 10:28-29).

Ubwo nakoze ibyo. Nivukije ibyasezeranijwe byose, nshigaje amagambo ateye ubwoba bwinshi, avuga gucirwaho iteka kutazabura kumbaho n’umujinya w’umuriro w’inkazi uzandya kuko ndi umwanzi w’Imana”.

Mukristo ati: “lbyaguhinduye kumera utyo wabikoreye kugira ngo ubone iki?”

Uwo mugabo ati: “Nabikoreye kugira ngo mpaze kwifuza kw’iyi si, mbone ibinezeza byayo n’indamu zayo. Nibwiraga yuko nzabibonamo kwishima no kwinezeza kwinshi, ariko none ibyo byose bindya nk’inyo, bikambabaza nk’umuriro.

Mukristo ati: “Ariko none ntiwabasha guhinduka ngo wihane?”

Uwo mugabo ati: “Imana yankuyeho kwihana. Ijambo ryayo ntirimpumuriza yuko mbasha kwizera. Ndetse ubwayo niyo yamfungiye muri aka kazitiro k’icyuma, Abantu bose bo mu isi ntibashobora kunkuramo. Mbonye ishyano!

Kwibwira iby’igihe kidashira kurambabaza. Nzihanganira nte imibabaro izambabaza mu gihe kidashira?”

Musobanuzi abwira Mukristo ati: “Ujye wibuka uko uyu muntu ari, akubere akabarore iteka ryose”.

Mukristo ati: “Ibyo birantinyishije cyane. Imana imfashe kuba maso no kwirinda no gusenga, nzibukire impamvu y’umubabaro w’uyu muntu. Ariko mutware, igihe cyo kugenda ntikiragera?”

Musobanuzi ati: “Ba uretse ho hato, mbanze nkwereke ikindi kimwe, ubone kugenda”.

Yongera gufata Mukristo mu ntoke, amujyana mu yindi nzu irimo umuntu wabyukaga ku buriri kandi acyambara, yahindaga umushyitsi, agatengurwa. Mukristo arabaza ati: “Ni iki gihindisha uyu muntu umushyitsi?” Musobanuzi amutegeka kubwira Mukristo impamvu zabyo. Uwo mugabo aramubwira ati: “Iri joro ryakeye, narose ijuru rihindutse umukara cyane, kandi n’inkuba nyinshi zikubita n’imirabyo irabya. Ndatinya, mpagarika umutima rwose. Nuko ndaramye, mbona ibicu byiruka vuba cyane birusha uko bisanzwe. Maze numva ijwi ry’impanda rirenga, mbona umuntu wicaye ku gicu, ingabo nyinshi zo mu ijuru zimugose. Bose bari bambaye umuriro waka;

ijuru na ryo ryaragurumanaga. Numva ijwi rirenga riti: “Abapfuye nimuzuke, muze mucirwe imanza. Uwo mwanya, ibitare birameneka, ibituro birasama, abapfuye barimo bavamo. Bamwe bishimaga cyane bararamye, abandi bashakaga kwitwikira imisozi ngo bihishe. Maze mbona Uwicaye ku gicu, abumbuye igitabo, ahamagara abo mu isi bose ngo baze aho ari. Ariko umuriro mwinshi uva kuri We wakaga imbere ye, ugashyira intera hagati ye n’abagiye gucirwa imanza, nk’ikwiriye gushyirwa hagati y’umucamanza n’abarezwe (1 Abakorinto 15:51-521 Abatesalonike 4:16Yuda 15Yohana 5:282 Abatesalonike 1:7-10Ibyahishuwe 20:11-14). Kandi numva abakorera Uwicaye ku gicu babwirwa ngo nimuteranye urukungu n’umurama n’ibishushungwa, mubijugunye mu nyanja yaka umuriro (Matayo 3:12Matayo 13:30Matayo 25:30Ibyahishuwe 20:15). Uwo mwanya urwobo rudafite akagero rwasamira bugufi cyane bw’aho nari mpagaze, havamo umwotsi mwinshi n’amakara yaka n’amajwi ateye ubwoba. Kandi barategekwa ngo Nimuhunike amasaka yanjye mu kigega (Luka 3:17). Uwo mwanya benshi barazamurwa, bajyanwa mu bicu, ariko jyeweho nsigara hasi (1 Abatesalonike 4:16-17). Kandi nshaka kwihisha, sinabibasha; kuko uwicaye ku gicu akimpanze amaso. Nibuka ibyaha byanjye, umutima wanjye undega urudaca (Abaroma 2:14). Maze ndakanguka.

Mukristo ati: “Ariko ni iki cyatumye ubitinya utyo?”

Uwo mugabo ati: “Ni uko nibwiraga yuko umunsi w’amateka usohoye, nanjye nkaba ntawiteguye. Ariko icyarushije ibindi kuntera ubwoba ni uko abamaraika bateranije bamwe bakansiga, kandi n’uko urwobo rw’i Gehinomu rwasamiye bugufi cyane bw’aho nari mpagaze. Kandi nababazwaga n’ibyo umutima wanjye umpana, nkibwira yuko wa Mucamanza ampanze amaso iteka andeba igitsure.

Musobanuzi abaza Mukristo ati: “Ibyo byose umaze kubimenya?

Mukristo ati: “Ye, ndabimenye: ibyo binteye ibyiringiro n’ubwoba”.

Musobunuzi ati: “Ujye ubyibuka, kugira ngo bikubere imihunda yo kukurya isataburenge, ngo ugire umwete mu rugendo rwawe”.

Mukristo arakenyera, yitegura kugenda. Musobanuzi ati: “Umwuka Wera, umufashe abane n’Uwiteka, kugira ngo amuyobore inzira ijya muri rwa rurembo rwo mu ijuru”. Nuko Mukristo agenda aririmba ati:

Hano nahabonye

Ibingirira

Umumaro mwinshi

By’igikundiro.

Ibiteye ubwoha

Nahishuriwe

Mu rugendo rwanjye

Bizankomeza.”

Ni iki cyabateye

Kubinyereka?

Mbyibwire, mbimenye

Uko bingana?

Shimirwa ibyo byiza,

Musobanuzi!

Nshimiye n’Imana

Yakuntumyeho. (Ijwi 175)