Sunday, December 13, 2015

ARIVUGIRA MUNGABO YA SABYOMBI

Arivugira mungabo ya Sabyombi
Uyu mugani bawuca iyo babonye  umuntu wiratira muby’abandi kandi amaherezo azanabiryora ni bwo bavuga bati “nyamara buriya bwose arivugira mu ngabo ya Sabyombi!” Wakomotse kuri Rugarama rw’i Masoro mu Buliza (Kigali y’ubu) ahasaga umwaka wa 1300
Ubwo hari ku ngoma ya Cyilima Rugwe atuye i Kigali cya Mwendo agaba ingabo zitera u Bugesera kwa Nsoro Bihembe, umwami wabwo ndetse na Cyilima ubwe azitabaramo. Ingabo zirarwana haba icyorezo impande zombi. Hanyuma Abanyarwanda bakubitwa incuro ndetse baraneshwa. Imanzi za Nsoro zibashyira ku murongo bapfa umugenda.
Bigeze aho ingabo z'i Bugesera zibona  Cyilima ziramwirukankana ariko azisumbya intera arazisiga. Zarimo umugabo witwaga Sabyombi w’intwari cyane agakunda gutwara ingabo y’umurera. Abanyarwanda nabo bataraneshwa barimo uwitwa  Rugarama we agakunda gutwara ingabo y’isuli mbere yari yasakiranye na Sabyombi bombi bafite ingabo barwanira ku mugaragaro  Abanyarwanda bogeza Rugarama abagesera bogeza Sabyombi.
Impande zombi zemeza ko babareka bakizizira ntihagire ubatabara. Rugarama yica Sabyombi amutwara ibinyita n’ingabo ye abizana mu nteko. Kuva ubwo ntiyagira indi ngabo yongera gutwara uretse iya Sabyombi. Ngo yari nziza cyane ifite ikirabo kiyizihije.
Nuko Abanyarwanda bamaze kuneshwa n’imanzi batinya gusubira gutera u Bugesera. Bitinze ariko boherezayo abatasi baratata noneho bemeza kuzabutera ariko babyemeza Rugarama adahari yaratashye iwe i Buliza, ku gasozi  kitwa Masoro.
Ibwami bamutumaho ngo aze yitabe. Ubwo bashakaga ko atabarana n’abandi bahungu. Araza baratabara. Bageze ku nkiko baharwana iminsi ntawe utirimura undi. Kera kabaye Abanyarwanda banesha abagesera ku mugaragaro babakubita inshuro babageza ibwami kwa Nsoro.
Abagesera nabo bakubita Abanyarwanda inshuro, Rugarama akanga akagaruka akavuga icyivugo, yari yatabaranye ya ngabo ya Sabyombi, dore ko kuva yayimucuza nta yindi yatwaraga itari iyo. Abanyarwanda bongeye gukubita abagesera inshuro, Rugarama ageze mu rugo kwa Nsoro arivuga.
Umuja wa Nsoro witwaga Nyirabusage atera hejuru cyane ati “nyabuna bahondogo twaneshwa twagira ariko tuneshwe tumaze guhorera Sabyombi!” Ati “dore iriya ngabo y’umurera w’ikirabo uriya mugabo agarukana kenshi ayivugiramo si iye ni iya Sabyombi”.
Rugarama  arashyekerwa akomeza kwishinga agaruka. Rutwaza wo mu z’i Bugesera amukubita umwambi amucura inkumbi ya ngabo arayiraha ariko ntibyabuza abagesera kuneshwa.
Nuko kuva ubwo uwo mugani uramamara uturutse kuri Rugarama wivugiye mu ngabo ya Sabyombi akabizira babona rero uwishegeshe yirata mu by’abandi bakamugereranya na Rugarama bati “arivugira mu ngabo ya Sabyombi!”
Kwivugira mu ngabo ya Sabyombi = kwiratira mu by’abandi.