Saturday, December 21, 2013

Ibiribwa 5 bishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu

Abantu benshi barya ibiribwa nyamara batazi ko byakonona ubuzima bwabo kenshi mu bitekerezo by’abantu ugasanga bishyiramo ibiribwa bikungahaye ku binure cyangwa ku isukari ariko igitangaje ni uko hari ibiribwa bidakekwa umuntu ashobora gufungura ku kigero gikabije cyangwa se bigategurwa nabi bityo bikaba byatera indwara utakekaga.
Muri urwo rwego hakaba hari urutonde rwabyo, dusanga ku rubuga rwa interineti http://fr.pourelles.yahoo.com/cuisine, ahari ibiribwa 5 byakwangiza ubuzima bwa muntu.


Ibihumyo

Si bya bindi umuntu ashobora gusanga mu masoko ahubwo ni ibihumyo byitwa Ibiyege bisa n’ibihumyo cyane ariko ibihumyo biri mu maguriro ya kijyambere nta kibazo biteye. Ikintu gitangaje ngo ni uko abantu benshi bazi ko ibihumyo ibyo aribyo byose biribwa bityo bakiyibagiza ko hari ibindi bihumyo byifitemo uburozi bishobora gutera ikibazo gikomeye ku buzima bw’umuntu.
Hari Ibihumyo bifite ubumara butera kuribwa ku wabiriye ibice by’umutwe cyangwa mu rwungano ngogozi aho bishobora gukururira urupfu rutunguranye kuri nyiri ukubirya. Inzobere mu mbonezamirire zibivugaho zigira ziti :“Ni ngombwa ko abantu bakwiye kumenya neza ubwoko bw’Ibihumyo. Ibyo bakwiye gukoresha nk’ifunguro cyangwa se ibizira”. Icyegeranyo cy’abakoze ubushakashatsi kuri ibyo bihumyo, bashyize ahagaragara imibare y’abazize bene ibyo biribwa bihumanye buri mwaka bitewe n’ubutamenya basanga ngo atari bake.

Urusenda

Urusenda ruza ku mwanya wa kane mu biribwa bitari byiza mu mubiri ngo ni ubwo abarukunda baba barukurikiranyemo indyonshyandyo.

Muri kamere yarwo, abarukoresha bemeje ko rutuma bashyuha mu mubiri ndetse ngo bakanabasha ifunguro ku buryo budasanzwe. Ibyo byose urukoresheje abasha kurubonamo bikaba biterwa n’ibirugize bita mu rurimi rw’amahanga “capsaïcine”. Ngo iyo ifashwe ku kigero ndengarugero ituma habaho kuribwa mu gifu ndetse ngo hatagira igihinduka bikaba byaviramo umuntu urupfu.

Ibirayi

Ku mwanya wa gatatu haza Ibirayi byo mu bwoko bwa “Belladone”. Ibirayi bikaba bikoreshwa hafi mu ndyo y’abantu ya buri munsi. Rimwe na rimwe ngo nabyo ubwabyo bishobora guhinduka ikizira ku buzima bwa muntu bitewe n’igihe cyangwa impamvu runaka. Ibirayi byo mu bwoko bwa belladone, ngo muri byo ubwabyo byifitemo ibintu byatuma ubiriyeho ahumana ndetse ngo bikaba byatuma atongera kubarizwa kuri iyi si y’abazima !. Kenshi ngo usanga bene ibyo birayi bigira ingaruka mbi igihe cyose byariwe ku buryo budasanzwe mbese nyiri ukubifungura yabiriye yikurikiranyije kuko ngo bifite ibyo bita mu rurimi rw’amahanga “solanine”. Iyo solanine ivugwa ko ari mbi cyane.

Isamake (Ifi)

Ku mwanya wa 4 hari isamake yo mu bwoko bwa “Fugu”. Ngo n’ifi ifite ishusho nk’iyu mupira w’amaguru cyane cyane iyo yikanze ikiyihiga. Ni ifi iboneka cyane cyane mu Buyapani. Iyo samake rero ngo iyo iteguwe nabi, ngo ishobora yo ubwayo guhinduka uburozi bushobora guhungabanya uwayifasheho. Ibyo byagaragajwe n’ibyegeranyo byakozwe mu duce ikunze kubonekamo. Muri make, iyo samake yafashwe nk’ibihumyo bihumanye nyirabayazana w’impfu zitarondoreka.

Noix de muscade


Ku mwanya wa 5 hari urubuto rwitwa “Noix de muscade”. Ni urubuto rwera ku biti biboneka mu ishyamba ry’inzitane riri muri Afurika yo hagati. Ngo abantu bakunda kurwishimira cyane kubera uburyo ruryoshya ibifungurwa. Abaganga ngo ubusanzwe bakunze kurwifashisha barwanya ibibazo bishingiye ku ndwara zishobora gufata urwungano rw’ihumeka.

Rimwe na rimwe, ngo urwo rubuto bitewe n’ibirugize, rushobora gutera indwara zishingiye ku m’imitekerereze ndetse rukaba nyirabayazana w’impfu ziboneka ku bantu barukoresha mu buryo ndengakamere. Icyo gihe ngo rutera indwara zirimo gucisha haruguru, kubura amazi mu mubiri, kugira umubiri utumva ikiwukozeho n’izindi. Ibyo ngo bishobora no kubyara impfu zitunguranye.
Ibyegeranyo by’abashinzwe ubuzima bw’abantu byashyize imibare myinshi ahagaragara y’abazize bene ibyo biribwa bihumanye buri mwaka bitewe n’ubutamenya.

Hari kandi n’abagerageje kugira icyo bavuga kuri ibyo cyane cyane abatuye umugabane wa Aziya, Amerika y’amajyepfo bemeje ko byari byaratinze kujya ku karubanda kuko mbere hose urusenda ari uburozi, bityo nihafatwe ingamba zihariye atari ukubivugaho gusa.