Monday, August 03, 2020

9. ABASINZIRIYE N’ABURIYE INKIKE

NDOTA agenda atyo, kugeza aho yagereye mu gikombe, abonamo abantu batatu basinziriye hirya y’inzira ho hato, bafunze iminyururu ku maguru. Umwe yitwaga MUSWA, undi yitwa BUTE, uwa gatatu yitwa RUHANGARA.

Mukristo abonye baryamye batyo, ajya aho bari ngo ahari yabakangura, arabahamagara ati: “Yemwe abasinziriye, muhwanye n’abasinziriye ku isonga y’igiti. Nuko nimukanguke, tugende: kandi mwemere nanjye ndabafungura iyo minyururu. Kandi ati: “Uzerera nk’intare yivuga (1 Petero 5:8) yanyura aha, ntimwabura kuba umuhigo w’amenyo ye”. Barakanguka, baramureba, bamusubiza batya: Muswa aramusubiza ati: “Simbonye ko hariho akaga”. Bute aramusubiza ati: “Reka nongere nisinzirire ho hato”. Ruhangara aramusubiza ati: “*Ikibindi cyose giterekwa ku yacyo ndiba”. Bavuze ibyo barongera bararyama barasinzira, Mukristo akomeza urugendo.

Ariko ababazwa n’uko abantu bari mu kaga kameze gatyo batitaye ku kugira neza k’umuntu ushatse kubakiza ku mbabazi, abakanguye, abagiriye inama, yemeye kubafungura iminyururu. Akibabajwe n’ibyo, abona abantu babiri burira inkike y’ibumoso bw’iyo nzira ifunganye, kugira ngo bayigeremo; barihuta, bamugeraho vuba. Umwe yitwaga MIHANGOYIDINI, undi yitwaga NDYARYA. Bamugezeho, Mukristo aganira nabo atya.

Arababaza ati: “Murava he, mukajya he?”

Baramusubiza bati: “Twavukiye mu gihugu cyitwa NDIRARIRA, turajyanwa ku musozi Siyoni no gushimirwayo”. Arababaza ati: “Ko mutinjiye mu irembo rirasukirwaho ryo muri iyi nzira? Ntimuzi yuko byanditswe ngo, Uwinjira mu rugo rw’intama, atanyuze mu rugo rw’intama, atanyuze mu irembo, ahubwo akuririra ahandi, uwo ni umujura n’umunyazi!” (Yohana 10:1).

*Uwo mugani usobanurwa ngo, umuntu wese niwe wikiza.

Baramusubiza bati: “Abo mu gihugu cyacu bose bagira ngo inzira y’iryo rembo ni uruboko. Nuko bamenyereye kunyura mu nzira y’ubusamo, bakurira inkike nk’uko dukoze”.

Arababaza ati: “Ariko Umwami nyiri ururembo tujyamo, ntazabita abaca mu mateka, kuko mucumuye amategeko yandikishije?”

Baramusubiza bati: “lbyo byikubabaza; ibyo dukoze ni umuhango w’ab’iwacu, kandi ndetse tubasha kuzana n’abagabo bo guhamya yuko uwo muhango wahereye kera, hashize imyaka iruta igihumbi.

Arababaza ati: “Uwo muhango wanyu, mwaburanywa, mwawutsindira?”

Baramusubiza bati: “Umuhango umenyerewe ukamara imyaka iruta igihumbi, ntitwabura kwemerwa n’umucamanza utabera ko uhwanye n’amategeko. Kandi ubwo tugeze muri iyi nzira, uko twagezemo kose ntibihwanye? Ubwo turimo, turimo: nawe winjiye mu irembo ntuturusha kuba mu nzira, n’ubwo twuriye inkike. None uturusha iki?”

Arabasubiza ati: “Ngenda nk’uko mbwirizwa n’amategeko ya Databuja, mwebweho mugenda nk’uko mubwirizwa n’ibyo mwibwira by’ubupfu. Na none mumaze kwitwa abajura na nyiri iyi nzira, nicyo gitumye nibwira ndashidikanya yuko mutazemerwa ko muri beza, nimugera aho ino nzira iherera. Mugeze mu nzira ku bwanyu mudakurikije itegeko rye, muzavamo mwenyine mutagiriwe imbabazi ze.

Ntibagira icyo bamusubiza, keretse kumubwira bati: “Upfa iki ku byacu? Maze bose bakomeza inzira, ntibaganira byinshi: keretse ko bamubwiye bati, Twibwira tudashidikanya yuko utazaturusha kwitondera amategeko y’Imana neza. Nicyo gitumye tutamenya ikigutandukanya natwe, keretse uwo mwenda wawe; nawo ntiwawuhawe n’abaturanyi bawe ngo uhishe isoni z’ubwambure bwawe?

Arababwira ati: “Amategeko ntazabakirisha, kuko mutanyuze muri rya rembo (Abagalatiya 2:16). Nawo umwenda nambaye, nawuhawe na Nyiri aho njya: ibyo byo muvuze ukuri ko nawuherewe guhisha isoni z’ubwambure bwanjye, nanjye nibwira ko ari ikimenyetso cyo kungirira neza: kuko nari nambaye ubushwambagara gusa ntarawuhabwa. Kandi ngenda nihumuriza ntya: ningera ku irembo rya rwa rurembo, Umwami nyirarwo ntazabura kumenya ngo angirire neza, kuko nambaye n’umwenda yampereye ubuntu ubwo yanyamburaga ubushwambagara. Kandi mfite ikimenyetso mu ruhanga — – ahari ntimucyitayeho; nagishyizweho n’inshuti y’amagara y’Umwami wanjye ku munsi umutwaro wamviriye ku mugongo. Kandi icyo gihe nahawe umuzingo w’igitabo uriho ikimenyetso ngo ngende nywusoma, umpumurize mu nzira. Nategetswe kuzawutanga ningera ku irembo ry’ururembo rwo mu ijuru, ngo umbere ikimenyetso cy’uko nzinjizwayo. lbyo byose ngira ngo ntimubifite; kandi igituma mutabifite ni uko mutanyuze muri rya rembo rirasukirwaho ryo muri iyi nzira.

Ntibagira icyo bamusubiza kuri ibyo, ahubwo barebana baseka. Maze bose bakomeza inzira, Mukristo ari we uri imbere, ntiyaganira nabo. Agenda yibwira, ubundi asuhuza umutima ubundi anezerwa, agasubizwa umutima mu nda no gusoma wa muzingo w’igitabo yahawe n’umwe muri ba bantu barabagirana.