Saturday, February 08, 2014

INKUKU Y'IKIREZI

Rutagenda mu isibo itubisa,
Rutimana n' aboza inteba,
Rudahagarara ku batira,
Rugaragara isanga imponoke,
Ruganira n' izashyamye,

Rubunga rw' intamati ku musozi,
Rutazura ibuga amahuru,
Rutiriranya amariba irungu,
Rushinga ahajyana umusaza,
Rushikama bizavamo gukamwa,

Rukomeza kuba iremezo ry' inka,
Ruhanga rucyuye inyarwanda !
Reka nyisingize nta bigonya,
Nayihawe na Mibambwe,
Arambirije kuri Nyundo,

Unkunda asanganiza ivubwe,
Nyishoreza imibagabaga,
Mvuga ko ari iya Rutarindwa.
Ngeze mu mizi ya Rubungo,
Izo mpasanze zirayiseka !

Nti "murivugisha ubusa,
Nayikuye kuri Rurema,
Si igenda mu nduru !"
Ni ko umurabyo utinda hato :
Mu kurwara iridudura :

Ndayegayeza nshyira mu nzu !
Ndagumiriza ndahirira :
Ndayivomera ndavunika !
Ndagaragura, ndagobekera,
Nyimaza kabiri nsindagiza,

Njya gushora kuri Kagina,
Ngo isome amazi yoze ibifu !
Imara gatatu iruma ku duti !
Ivuye mu mapfiro,
Ishubije kuba iy' Imana,

Nyigomokera nk' Umwami
Mba umuyoboke utiganda !
Impitisha mu mparuzo,
Sinayitindanira impamagazo,
Ni ko kuyita Ruvutinka !