Monday, March 03, 2014

INKURI, IGISEKE

Umukobwa baramwambika cyane. Kera: uruhu cyangwa igicirane n'inigi yambara mu ijosi no mu nda, no mu gituza no mu mutwe, n'ibitare cyangwa imiringa yo ku maboko no ku maguru.


Inkuri:
Bafata agacuma bakakambika umwishywa, bakagashyiramo inzoga, umugeni akazayisangira n'umugabo we n'ababo, bakayinywesha uruho; ikazira abo mu gasozi ngo baticira abageni. (Inkuri ni uruho rwo kunywesha iyo nzoga.)

Igiseke:
Ni agakangara bashyiramo imyenda n'ibindi byose bahaye umukobwa ugiye gushyingirwa. (Ingata bikoreza inkuri n'igiseke zibikwa kure, ngo abanzi batazibona bakazazibarogeramo)

Ahandi iyo umukobwa ajya kugenda, baramwambika cyane; kera bamwambikaga ubutega; bakuzuza amaguru yombi kugera mu mavi, n'ibitare ku maboko, n'inigi mu ijosi; bakareba ibiseke n'ibyansi, n'agaseke kuzuye imbiribiri n'ibiremo byo kwihanaguza.

Bakamushakira n'inkono, amafu, imbehe, n'inyana y'ishashi, maze bagaheka umugeni inyana ikajya imbere y'ingobyi n'abantu bikoreye ibintu; nuko bakajya gushyingira, abakwe bagataha ubukwe, abaherekeza n'abasangwa bakabyina, abaririmba bakaririmba, ijoro bakarikesha.




IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami