Saturday, December 28, 2019

IGITABO CY'UMUGENZI

6. IREMBO

Mukristo agenda yihuta, ntiyagira uwo bavugana mu nzira, kandi umubajije ijambo ntamusubize. Ahubwo agenda nk’uca ahabuzanywa, ntiyabasha kwibwira ko avuye mu kaga, ataragera mu nzira yaretse akumvira inama ya Bwengebwisi. Hashize umwanya agera ku irembo. Hejuru y’iryo rembo handitswe ngo, MUKOMANGE
MURAKINGURIRWA (Matayo 7:7). Akomanga ubwa mbere n’ubwa kabiri, arakomeza, agira kenshi. Kandi ariririmbisha ati:

Ab’imbere ndabasaba

Mwemere ko ninjira,

Nubwo nyir’iyi nzu mwiza

Nzi ko namugomeye

Simbikwiriye na hato,

Ariko ankinguriye,

Sinzasiba iteka ryose

Kuririmba ishimwe rye! (Ijwi 75)


Nyuma ku rugi rw’irembo haza umuntu witwaga RUKUNDO, aramubaza ati: “Uri nde? Uturutse he? Urashaka iki?

Mukristo ati: “Ndi umunyabyaha ubabajwe n’ibyaha byinshi bindemereye. Nturutse mu mudugudu wa Rimbukiro, ndajya ku musozi Siyoni. Kugira ngo nkizwe umujinya wenda gutera; noneho ndashaka kumenya yuko wemeye kunkingurira, kuko nabwiwe yuko inzira ijyayo ica muri iri rembo.

Rukundo ati: “Ndabyemeye rwose”.

Avuze atyo aramukingurira. Maze Mukristo akinjira, wa wundi amukururira kumwinjiza vuba.

Mukristo aramubaza ati: “Unkururiye iki? Undi ati hafi y’iri rembo hariho igihome gikomeye, BEEZEBULI (Matayo 12:24) niwe mutware wacyo. Uwo n’abo babana barasa abegereye iri rembo kugira ngo bapfe bataninjira.

Mukristo aramusubiza ati: “N’ubwo ibyo binteye ubwoba, ndanezerewe”.

Amaze kwinjira umukumirizi aramubabza ati: “Ni nde wakuyoboye iyi nzira?”

Mukristo aramusubiza ati: “Mubwirizabutumwa ni we wantegetse kuza aha ngo nkomange, nk’uko nkoze: kandi ngo uri bumbwire ibyo nkwiriye gukora”.

Rukundo ati: “Urugi rukingutse rushyizwe imbere yawe; ntawe ubasha kurukinga”.

Mukristo ati: “Nonaha ntangiye kureba umumaro uvuye mu bwihare bwanjye”.

Rukundo ati: “Ni iki gitumye uza wenyine?”

Mukristo ati: “Ni uko mu baturanyi banjye ari nta n’umwe wamenye ko ari mu kaga, nk’uko jyeweho nabimenye”.

Rukundo ati: “Nta wamenye yuko uri buze?”

Mukristo ati: “Umugore wanjye n’abana banjye babanje kubona ngenda, barampamagara ngo ngaruke, kandi n’abaturanyi banjye bamwe bahageze banampamagara ngo

ngaruke: maze nipfuka mu matwi ndaza”.

Rukundo ati: “Nta wagukurikiye ngo akoshye kugaruka?”

Mukristo ati: “Mudakurwakwijambo na Nyamujyiryanino bankurikiye: maze babonye yuko ntabakundiye, Mudakurwakwijambo asubirayo antuka, ariko Nyamujyiryanino azana nanjye umwanya muto”.

Rukundo ati: “Ni iki cyamubujije kugera aha?”

Mukrito ati: “Twazanye kugera aho twagereye ku isayo

Gahindagasaze, dusangamo Gitunguro, Maze uwo muturanyi wanjye Nyamujyiryanino akuka umutima, ntiyakunda gukomeza inzira, ahubwo agana ku ruhande rw’isayo rugana iwabo, arisayura, arambwira ati: “Ngusigiye icyo gihugu cyiza, abe ari wowe ukiragwa wenyine. Maze tugenda intatane, akurikira Mudakurwakwijambo, jyeweho nza kuri iri rembo”.

Rukundo ati: “Ni ishyano! Ndamubabariye. Mbega akunda ubwiza bwo mu ijuru urukundo ruke rutamwemeza kwihara ngo abone ibirushya n’aho ari bike?

Mukristo ati: “Ibya Nyamujyiryanino mbivuze uko biri, ariko navuga n’ibyanjye, ntibyabiruta. Yasubiye iwe koko, ariko nanjye nayobeye guca mu nzira y’urupfu, kuko nohejwe n’amagambo y’uwitwa Bwengebwisi.

Rukundo ati: “Niwe mwahuye? Nzi yuko atabuze kukugira inama ngo ujye ku nshuti ye Mwikirishamategeko, kuruhurwa na we. Bombi ni abariganya gusa. Mbese wumviye iyo nama?

Mukristo ati: “Nayumviye ngeza aho ubwoba bwamburije. Nagiye gushaka Mwikirishamategeko, ngeze aho nibwiriye yuko umusozi uhereranye n’inzu ye ugiye kungwira: sinabuze guhagarara”.

Rukundo ati: “Uwo musozi wishe benshi, kandi uzica n’abandi

benshi. Wahiriwe wowe utamenaguwe na wo”.

Mukristo ati: “Nahiriwe koko. Kandi sinzi uko mba

nabaye, iyaba Mubwirizabutumwa tutongeye guhura, ngo asange nibwira imibabaro yanjye. Reka reka, nagize Imana ko yongeye kuza aho ndi, kuko mba ntabashije na hato kuza aha. None nje ngo undebe uku; ikiruta ni uko nakishwe n’uwo musozi, biruta ko nahagarara ntya mvugana n’Umwami wanjye. Kandi ungiriye Ubuntu bwinshi, kuko wemeye kunyinjiza aha”.

Rukundo ati: “Ntitugira uwo tubuza tumuhoye icyo yakoze ataraza aha, n’aho byaba byinshi bibi. Ntubirukana na hato (Yohana 6:37). Noneho, Mukristo mwiza, reka nguherekeze akanya gato, nkwigisha iby’inzira ukwiriye kunyuramo. Reba imbere; urareba iriya nzira ifunganye? Niyo nzira yawe. Yaharuwe na ba sogokuruza bera n’abahanuzi ba kera na Kristo ubwe n’intumwa ze. Igororotse ubudakebakeba: niyo nzira yawe”.

Mukristo ati: “Ntaho icyamiye cyangwa ihuriye n’izindi,

byatuma utahazi ayoba?”

Rukundo ati: “Ihuye n’izindi nyinshi koko, ariko izo

zirakebakeba kandi ni ngari: nyamara ubasha gutandukanya inzira n’imbi utya, kuko inzira yonyine ari yo igororotse ifunganye (Matayo 7:14)

Maze ndota Mukristo amubaza kandi yuko abasha kumukuraho umutwaro ahetse, kuko yari atarawukurwaho, kandi atabashije kuwikuraho na hato”

Rukundo ati: “Ihangane n’umutwaro wawe, ugere ahantu ho gukirizwa: kuko ariho uzivushiriza mu mugongo wawe, ukagwa”.

Maze Mukristo arakenyera yitegura kugenda. Rukundo aramubwira ati: “niwicuma umwanya uragera ku nzu ya MUSOBANUZI, ukomange ku rugi ari bukwereke ibyiza cyane”. Maze Mukristo amusezeraho, nawe amusezeraho, ati: “ku Mana”.