Thursday, July 03, 2014

URWENYA RWA EWASA

Ibaruwa yandikiye EWSA mu rwego rwo kubashimira mu buryo bwiza bitwara mo bwo kutwima umuliro,
Ku Ncuti Yanjye EWSA,
Ejo bundi nagutekerejeho numva nta makuru yawe
mperutse nanjye nta yanjye uherutse. Sha EWSA
we, uzi ukuntu hano hanze abantu bari kujya
bakwishimira. Yayayay, ngo uri kujya ubaha
amasomo meza cyane y’’ubuzima.
Ni ukuri warakoze kunyerekera abantu ko ntacyo
bimaze kwirata kuri ba Sekuru ngo bo bateye imbere
kuko ba Sekuruza babagaho nta mashanyarazi. Ubu
se ko bamaze iminsi nta wo babona ntibabaho?
Ntibazongere kwiyemera.
• Ariko EWA, uzi ukuntu abantu baba birase ngo ntibarebera umupira kuri TVR? reka umuriro wawe rero uwisubize nkuko bisanzwe iteka! babandi bacyaje amaso kuri za DSTV dore ko baba banishyuye cyangwa baguze akayoga bagakanaguzwa. mu minota ibiri ukibagirwa ukawurejura; ubwo ka decodeur kagatangira kakarodingaaaaaaaaaaaaa kuzagera ku ijana! ubwo twe turebera kuri TVR tuba twenda gusoza umupira!!!
•Sha EWA, uzi ivogonyo ry’aba nya Kigali ngo
ndatashye ngiye kureba amakuru. Wamubwira uti
dusangire kamwe ngo hoya serie itancika!!! Ehhh, ba
sekuru ko batayarebaga byababujije kutubyara. E
dayeri abamotsi bazongera babone akazi abe ari bo
bazajya bavuga amatangazo. Dore n’ubundi nsigaye menya amakuru iyo convayeri yibeshye akayavugaho ndi gutaha muri tagisi.
•Uzi ibikuba abantu babaga baciye ngo nta
wakwambara itisi idateye ipasi? Usigaye
ubanyerekera ko byose bishoboka? Icyo ngukundira
ntiwitaho ibyabo by’ímirimbo. Bajye babyambara
cyangwa barorere, afutaroro wowe ntacyo bikubwiye
ku kwezi urayamanukana.
•Urazi EWA, abacuruzi bí Kigali shahu baragukunze
muri iyi minsi bakuvugana imoshonizi; Abagurisha
stabilisateurs,abamesa bakanatera ipasi, abasana
ibyuma bya radio, televisiyo ndetse n’abagurisha za
groupe electrogene na bya byuma bikoresha ingufu
z’izuba. Abantu bakunda ibihuha nabo bakwishimiye kuko ubu nibo bahitinga mu kuvuga amakuru aho
Radio zose uzizibishije.
•Ikindi, umfashiriza abanya Kigali kurya neza. Ninde
wababwiye se ubundi ko ari byiza kurya ibiryo
byaraye? Ngo imboga muri firigo? Ngo amata iyo
atabitse muri firigo arapfa. Jya ubankosorera rata.
Bajye bagura ibyo bamara, ntuba wishingiye iryo bika
bika ryabo.


•Uzi hindiri y’abajyanama b’ubuzima ngo umuntu
akaraba kabiri ku munsi ngo bitabaye ibyo yarwara
ra? Uzi ko ubu umuntu ukaraba rimwe ku munsi
arebye nabi yarwara ari we, jya ubankosorera. Ubu
se ababa mu butayu ntibabaho.
• Nashakaga kukugezaho ubutumwa bwa ba
Businessman b’i Kigali ngo warakoze cyane. Abo
muri dry Cleaner ngo warabafashije cyane kuko
basigaye batera námasogisi kuko abenshi
batakibona umuriro. Abagurisha group bo ngo
bazaguha injyawuro kabisa. Abagurisha panel solaire ngo wabavanye aho umwami yavanye Busyete. Reka mbe ndetse kukubwira byose ubanze usome níbi.
Hagati aho ngo na unite kuzuriza nta kintu
byabatwaye kuko n’ubundi nta muriro baba babonye!!