Saturday, February 08, 2014

SOBANUKIRWA NA GROUPE SANGUIN

Bitewe n'imiterere y'amaraso y'umuntu, aribyo bita Groupe Sanguin cyangwa Blood Group, abantu bashobora kugira imyitwarire cyangwa Comportements zitandukanye.


Abantu babarizwa murigroupe sanguin B 

Ni bantu bagira igikundiro ku bakobwa usanga bakurura abagabo cyane ntibihanganira ibibazo, bacika intege vuba kubera byo, barigenga mu byo bavuga no mu byo bakora. Mu rukundo ntibakunda rwaserera , uwo akunze aba ari uwo ni yo amuhemukiye bagatana biramugora cyane kubona undi kuko atangira guhinduranya inshuti uko bishyira hejuru, ntakurwa ku ijambo, aba nyamwigendaho, akiroha mu bintu bitamureba, atekereza cyane agahinduka nk’ikirere.

Abagore cyangwa abakobwa bafite groupe B

Bakunda gukorerwa ubukwe iyo akiri umukobwa  ngo ariko iyo babaye abagore kurera abana ntibiborohera ngo ni byo bibavuna mu rugo, usanga akunda umugabo we cyane arababarira cyane umugabo kabone ni yo yaba yamuciye inyuma, akurikirana umugabo we ibyo akora byose akagerageza kubimenya mbese aba ameze nka maneko we.

Abagabo bafite groupe B

Ngo usanga bavanga akazi n’urugo iyo aciye inyuma umugore we rimwe biramubabaza kandi ntiyongera kuko aba amufitiye urukundo rwinshi.

Muri groupe AB 

Usanga ngo aba bantu wabagereranya n’ikirumira-habiri, ntiwapfa kumenya ibyo bakunda nibyo banga kuko ngo ibyo akubyiye ko akunda none ejo usanga yabyanze baba mu mpande ebyiri. Imbere ngo baba boroshye inyuma bakerekana ko batoroshye kandi ngo siko baba bari, ngo bahisha ibyumviro byabo by’urukundo, ikindi gitangaje kuri aba bantu ni ukuntu berekana inyuma ko ari abanyabirori kandi imbere muri bo ari abantu b’abanyamahoro, kandi batuje bacecetse. Imico yabo rero ngo usanga ihinduka bitewe naho bageze, mu bibazo  ngo  iyo ntabwunvikane buhari ahanini ni bwo bacika intege nta byemezo bafata iyo ibintu byakaze. Mu rukundo ngo ntibashakisha inshuti /umukunzi baba bumva ngo azizana mbega bumva batakwinginga, iyo babonye umukunzi bamubwira amabanga yabo.  
                                                        
Ku bagore cyangwa abakobwa bafite groupe AB

Ngo usanga ari abatesi cyane, bakunda kwacyira abashyitsi benshi, bagakunda kwitirirwa abagabo babo madamu runaka bakoresheje izina ry’umugabo, bakunda gukorana n’abagabo babo.

Ku bagabo bafite  iyi groupe AB

Ngo baba bazi uruhare rwabo mu rugo bakamenya ibyo urugo rukeneye akabikurikirana, iyo yaciye inyuma umugore ngo arabimubwira kandi akamusaba imbabazi.

Mu kazi usanga ngo ari abanyabugenge bahora bavumbura ibintu n’ibindi bazi icyo bita diplomacy  mbega bazi akazi guhuza abantu bya bindi bita mu gihe cya none (Kudilinga ) kwiga neza imishinga, bazi gukemura ibibazo byingutu, bamenyera  vuba ahantu hose bageze n’uburyo bitwara usanga banga abantu b’abanebwe, ku buryo ibyanze kurangira ahitamo kuba yabyikorera bikarangira.

Abafite groupe 0 

Mu kazi, abantu bafite Groupe 0  ibyiza byabo, ngo  bakunda gukora kandi bagashyira ingufu mu kazi kabo, guhangana n’abandi mu kazi, bazi kuyobora ngo ikibi cyabo ni uburyo badakunda umuntu ubakosora ku bintu bibi baba bakoze. 
Abagore bo muri groupe 0 ngo baba ari abadamu cyangwa abakobwa bakunda gukora, bakagira ukuri, ntibatinya gukosora abagabo babo mu ruhame ariko kandi  undi wabikora  bikorera umugabo we ntibakumvikana. Iyo batandukanye n’abagabo babo ntibigera bongera gushaka ukundi bitewe n’urukundo bagirira abagabo babo.