Thursday, July 03, 2014

Dore urwenya nkaba umuntu

1) Umwarimu yabajije umwana ati: " Abana 2 mbateranije n'abana 3 byatanga iki?" Umunyeshuri aramusubiza ati: "Barwana!"

2) Umusore yagiye gushaka akazi k'ububoyi barakamuha ariko shebuja amubwira ko agomba kujya agaburira umwana we ku isaha. Ubwo rero igihe cyo kurya kigeze wa muboyi akuramo isaha ayishyiraho ibiryo agaburira wa mwana. Nyir'urugo aho aziye amubajije ati ibi ni ibiki, undi ati nabikoze uko mwabimbwiye!
3) Umugabo yageze mu rugo yasinze atongana n'abiwe, basezerana ko atazongera kugera mu kabari ni uko umunsi umwe asubirayo ageze mu muryango w'akabari atangira kugendesha amaboko ati: « Mumpereze mützig ebyiri kandi muzinsangishe muri bingaro.» (Twa tuzu two hanze banyweramo). Abamubonye bati: « Ko ugendesha amaboko ni amahoro?» Ati: «Nasezeranye n’umugore ko ntazongera gukoza ikirenge mu kabari.»
4) Abasazi babiri baratemberaga, umwe atoragura akabuye agaterera hejuru karagaruka aragasama, aragapfumbatiza, ni uko abaza mugenzi we, ati:
- Fora aka mfumbatije ni agaki ?
Undi ati:
- Ni akamodoka !
Umusazi wa mbere aba ararakaye, ati:
- Ni uko wari wakabonye !