Thursday, January 09, 2014

Dore inama ku muntu wifuza kubyibuha


Muri iyi minsi, abantu benshi bashaka kunanuka ariko hari n’abandi n’ubwo ari bo bakeya bifuza kubyibuha, bananutse kubera indwara, guhangayika ndetse n’izindi mpamvu zitandukanye. Aba bibaza icyo gukora, indyo bakurikiza kugira ngo bongere ibiro vuba, imiti yo gufata n’ibindi.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwandika ku buzima www.doctissimo.com ngo mu ntangiriro, umuntu ushaka kubyibuha aba agomba kwibanda ku biryo bikungahaye ku ntungamubiri zitanga imbaraga (calories).

Ku bw’ibyo, umuntu ushaka kubyibuha aba agomba kurya cyane umugati, ibinyapeke, ibiryo bikozwe cyane cyane mu ifarini, umuceri, ibirayi, hanyuma akarenzaho fromage.

Niba kandi ushaka kubyibuha, ibande ku mutobe w’imbuto ukozwe n’umushongi wazo, ndetse urye n’imbuto zidafite amazi menshi (fruits secs). Gusa gerageza kwirinda isukari kugira ngo wirinde cholesterol igira uruhare mu kuzana indwara ya diabete mu mubiri.

Uburyo bwa kabiri mu kwihutisha kubyibuha, ni ukongera proteine mu ndyo yawe kugira ngo imikaya yiyongere. Protein iboneka  cyane mu nyama, mu magi, amata n’ibindi bikomoka ku nyamaswa. Mu rwego rwo kubyibuha vuba kandi, kurya indyo irimo intungamubiri zo mu bwoko bwa Glucide ( isukari)  ku rugero rungana n’urwa Proteine ni ngombwa.

Kurya inyama zitukura zikungahaye kuri proteine n’ibinure bituma umuntu abyibuha byihuse. Gusa si byiza kurenza urugero kugira ngo wirinde choresterol. Abahanga mu bya diabete batanga inama yo gufata mu rugero ibiryo bikungahaye muri proteines.

Kugira ngo kandi umuntu abyibuhe byihuse kandi, aba agomba kuryama amasaha menshi ku munsi, kurya inshuro 5 ku munsi ( ifunguro rya mu gitondo, irya saa yine, irya saa sita, irya saa kenda ndetse n’irya nijoro), ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri.

Hari kandi imiti ituma umuntu agira appétit nka fenugrec bituma igogora rikorwa neza ndetse n’intungamubiri zikanyunyuzwa ku buryo buboneye. Usibye imiti itera appétit, hari n’ituma umuntu abyibuha, nka herbalife iba irimo intungamubiri nka protein hamwe n’izindi ntungamubiri zitandukanye, gusa mbere yo kuyifata ni ngombwa kugisha inama umuganga. Source: izuba Rirashe