Erega uyu musozi
Ko ari muremure!
Nyamara numva nshaka Kuwuzamuka.
Sinemeye gucogozwa
N’uko haterera,
Kuko iyi ari
yo nzira
Ijya mu ijuru.
Nuko, mutima wanjye,
Humura witinya
Komeza inzira nziza
N’ubwo iruhije.
Za zindi n’ubwo zoroshye
Ukizitangira,
Ku iherezo zigeza
Ku
kurimbuka. (Ijwi 193)
Ba bandi bombi nabo bagera munsi y’uwo musozi. Maze
babonye uko ari muremure uterera cyane kandi ko hari n’izindi nzira ebyiri,
bibwira yuko izo nzira ziri buhurire inyuma y’uwo musozi n’iyo Mukristo
yaciyemo; nicyo cyatumye bashima kuzinyuramo. Kandi muri izo nzira, imwe yitwaga
KAGA, iyindi yitwa MURIMBUZI. Nuko umwe aca mu yitwa Kaga, imutungura mu
ishyamba rinini: undi aca mu nzira yitwa Murimbuzi, nayo imutungura mu butayu
bugari, burimo imisozi y’umwijima mwinshi, arasitara, aragwa, ntiyasubira
kubyuka. Maze nterera amaso, ndeba Mukristo azamuka wa musozi: mbona abanza
kuwuterera yiruka: maze ananizwa kwiruka n’uko umusozi uterera, agenda buhoro;
maze agera aho agenda maka. Aringanije uwo musozi, agera ku kazu keza, nyiri uwo
musozi yubakiye abagenzi barushye, kugira ngo baruhukiremo, babone intege.
Mukristo yinjiramo, aricara araruhuka. Maze asohorora wa muzingo w’igitabo mu
isaho y’umwenda we yo mu gituza, arawusoma, uramuhuriza. Maze yongera
kwitegereza wa mwenda yaherewe hafi y’umusaraba. Amara umwanya yinezeza atyo,
arahunikira, arasinzira, nicyo cyatumye atinda, akageza nimugoroba. Kandi
agisinziriye, wa muzingo w’igitabo uramunyikuka ugwa hasi. Nuko haza umuntu
aramukangura, ati: ”Wa munyabute we, genda urebe ikimonyo witegereze uko kigenza
kandi ugire ubwenge (Imigani 6:6)”. Uwo mwanya Mukristo arahaguruka, agenda
yihuta agera mu mpinga y’uwo musozi. Ageze hejuru yawo, ahura n’abantu babiri
biruka cyane; umwe yitwaga BWOBA, undi yitwa MUTIRINGIRA, Mukristo arababaza
ati: “Ko mukimiranye mwiruka? Mubaye iki??” Bwoba aramusubiza ati: “Twajyaga mu
rurembo Siyoni, kandi twari tumaze kuzamuka wa musozi uruhije, ariko uko
twajyaga imbere niko twarushagaho kujya mu kaga. Nicyo gitumye duhindukira
tugasubira inyuma”. Mutiringira nawe abwira Mukristo ati: “Ni koko, imbere
bugufi mu nzira duturutsemo, hari intare ebyiri ziryamye; niba zisinziriye, niba
ziri maso ntitubizi: ntitwashidikanya yuko iyo tuzigeraho, ziba zidutanyaguye
uwo mwanya”. Mukristo ati: “Munteye ubwoba, ariko mpungire he? Nasubira mu
gihugu cyacu, cyiteguriwe umuriro n’amazuku sinabura kurimbukirayo; nabasha
kugera kuri rwa rurembo rwo mu ijuru, sinabura kubayo mu mahoro: ni cyo gitumye
nkwiriye kwihara. Gusubira inyuma ntikwabura kunzanira urupfu: kujya imbere
kuzana gutinya urupfu ariko hirya yarwo ni ubugingo budashira: noneho ndajya
imbere. Bwoba na Mutiringira bamanuka biruka, baragenda, Mukristo akomeza
inzira. Ariko yongeye kwibwira ibyo yumvanye ba bandi, ashakira mu isaho
y’umwenda we wa muzingo w’igitabo arawubura. Maze arababara cyane, ashidikanya
icyo ari bukore, kuko abuze icyamuhumurizaga, cyazamwinjirishije mu rurembo rwo
mu ijuru. Amaze akanya ashidikanya yibuka ko yasinziriye muri ka kazu ko mu
mbavu z’umusozi, arapfukama asaba Imana kumubabarira icyo cyaha. Asubira inyuma,
ajya gushaka uwo muzingo. Ariko agisubira inyuma, agenda afite agahinda
katavugwa; ubundi asuhuza umutima, ubundi arira, yicira urubanza kenshi yuko
yakoze iby’ubupfu, agasinzirira ahantu hubakiwe kuruhukira umunaniro gusa.
Agenda ashaka mu nzira hose, akenguza, ngo ahari yabona wa muzingo w’igitabo
cyamuhumurizaga iteka mu rugendo. Ageze aho yitegeye ka kazu yasinziriyemo,
kukareba bimwongerera umubabaro yibutse icyaha cye uko kiri (Ibyahishuwe 2:4-5;
1 Abatesalonike 5:6-8)” Nuko yicuza ibyo bitotsi bibi ati: “Ndi indembe, ni iki
cyanteye gusinzira ku manywa, gusinzirira hagati y’ibirushya, kandi ako kazu ari
ako kuruhuriramo imitima y’abagenzi, maze sinirinde, nkaruhuriramo umubiri
wanjye? Ibyo si ukunezeza umubiri? Ngenze urugendo runini rw’ubusa. Uko niko
byagenze ku Bisiraheli. Ku bw’ibyaha byabo, Imana yabashubije inyuma mu nzira yo
ku nyanja itukura. Nanjye nkwiriye kunyurana agahinda mu nzira mba nanyuranyemo
umunezero, iyo ntakora icyo cyaha. None mba ngeze he? Urugendo mba nagenze
rimwe, ndugenze inkubwe eshatu; kandi none bugiye kunyiriraho, kuko bwije. Iyo
ntasinzira”! Nuko agera muri ako kazu, arabanza aricara, amara akanya arira:
nyuma arunguruka n’agahinda munsi y’intebe, abonamo umuzingo we w’igitabo;
arihuta, awusingira ahinda umushitsi, awubika mu isaho y’umwenda we. Kuwubona
kumutera kwishima ibyishimo bitavugwa, kuko ari wo ngwate y’ubugingo bwe
imumenyesha yuko azemerwa nagera ku iherezo ry’urugendo rwe. Nicyo cyatumye
awubika mu isaho y’umwenda we, agashimira Imana yuko imweretse aho wari uri,
akomeza urugendo yishimye arira. Kandi azamuka igice cy’umusozi gisigaye yihuta
bitangaza. Ariko ataragera mu mpinga, izuba rirarenga: bimwibutsa ubupfu bwo
gusinzira kwe, aricuza ati: “Wa bitotsi bibi we, utumye bugiye kunyiriraho,
nkagenda nijoro, umwijima ukampisha inzira, nkumva amajwi y’inyamaswa z’inkazi”!
Intare zari zishumitswe Intare zari zishumitsweIbyo byose binzanyweho n’ibitotsi
bibi. Maze yibuka ibyo Mutiringira na Bwoba bamubwiye, yuko intare
zabatinyishije. Arongera aribwira ati’. “Izo nyamaswa ko zizerera nijoro zishaka
icyo zirya zansanga mu mwijima, nagira nte? Nakwikiza nte ngo zitantanyagura?”
No comments:
Post a Comment