Monday, August 03, 2020

10. UMUSOZI WITWA BIRUHANYA

BOSE baragenda, bagera munsi y’umusozi witwa BIRUHANYA, basangayo isoko. Aho hantu kuri iyo nzira ivuye kuri rya rembo hashamikiraho izindi nzira ebyiri: imwe izenguruka ibumoso, iyindi izenguruka iburyo. Inzira ifunganye iterera uwo musozi w’i Biruhanya. Mukristo ajya kuri iyo soko, anywaho, abona intege, maze atangira kuzamuka uwo musozi, aririmba ati: 
Erega uyu musozi
 Ko ari muremure!
 Nyamara numva nshaka Kuwuzamuka.
 Sinemeye gucogozwa
 N’uko haterera,
 Kuko iyi ari yo nzira
 Ijya mu ijuru. 
Nuko, mutima wanjye,
 Humura witinya 
Komeza inzira nziza
 N’ubwo iruhije.
 Za zindi n’ubwo zoroshye
 Ukizitangira,
 Ku iherezo zigeza
 Ku kurimbuka. (Ijwi 193) 
Ba bandi bombi nabo bagera munsi y’uwo musozi. Maze babonye uko ari muremure uterera cyane kandi ko hari n’izindi nzira ebyiri, bibwira yuko izo nzira ziri buhurire inyuma y’uwo musozi n’iyo Mukristo yaciyemo; nicyo cyatumye bashima kuzinyuramo. Kandi muri izo nzira, imwe yitwaga KAGA, iyindi yitwa MURIMBUZI. Nuko umwe aca mu yitwa Kaga, imutungura mu ishyamba rinini: undi aca mu nzira yitwa Murimbuzi, nayo imutungura mu butayu bugari, burimo imisozi y’umwijima mwinshi, arasitara, aragwa, ntiyasubira kubyuka. Maze nterera amaso, ndeba Mukristo azamuka wa musozi: mbona abanza kuwuterera yiruka: maze ananizwa kwiruka n’uko umusozi uterera, agenda buhoro; maze agera aho agenda maka. Aringanije uwo musozi, agera ku kazu keza, nyiri uwo musozi yubakiye abagenzi barushye, kugira ngo baruhukiremo, babone intege. Mukristo yinjiramo, aricara araruhuka. Maze asohorora wa muzingo w’igitabo mu isaho y’umwenda we yo mu gituza, arawusoma, uramuhuriza. Maze yongera kwitegereza wa mwenda yaherewe hafi y’umusaraba. Amara umwanya yinezeza atyo, arahunikira, arasinzira, nicyo cyatumye atinda, akageza nimugoroba. Kandi agisinziriye, wa muzingo w’igitabo uramunyikuka ugwa hasi. Nuko haza umuntu aramukangura, ati: ”Wa munyabute we, genda urebe ikimonyo witegereze uko kigenza kandi ugire ubwenge (Imigani 6:6)”. Uwo mwanya Mukristo arahaguruka, agenda yihuta agera mu mpinga y’uwo musozi. Ageze hejuru yawo, ahura n’abantu babiri biruka cyane; umwe yitwaga BWOBA, undi yitwa MUTIRINGIRA, Mukristo arababaza ati: “Ko mukimiranye mwiruka? Mubaye iki??” Bwoba aramusubiza ati: “Twajyaga mu rurembo Siyoni, kandi twari tumaze kuzamuka wa musozi uruhije, ariko uko twajyaga imbere niko twarushagaho kujya mu kaga. Nicyo gitumye duhindukira tugasubira inyuma”. Mutiringira nawe abwira Mukristo ati: “Ni koko, imbere bugufi mu nzira duturutsemo, hari intare ebyiri ziryamye; niba zisinziriye, niba ziri maso ntitubizi: ntitwashidikanya yuko iyo tuzigeraho, ziba zidutanyaguye uwo mwanya”. Mukristo ati: “Munteye ubwoba, ariko mpungire he? Nasubira mu gihugu cyacu, cyiteguriwe umuriro n’amazuku sinabura kurimbukirayo; nabasha kugera kuri rwa rurembo rwo mu ijuru, sinabura kubayo mu mahoro: ni cyo gitumye nkwiriye kwihara. Gusubira inyuma ntikwabura kunzanira urupfu: kujya imbere kuzana gutinya urupfu ariko hirya yarwo ni ubugingo budashira: noneho ndajya imbere. Bwoba na Mutiringira bamanuka biruka, baragenda, Mukristo akomeza inzira. Ariko yongeye kwibwira ibyo yumvanye ba bandi, ashakira mu isaho y’umwenda we wa muzingo w’igitabo arawubura. Maze arababara cyane, ashidikanya icyo ari bukore, kuko abuze icyamuhumurizaga, cyazamwinjirishije mu rurembo rwo mu ijuru. Amaze akanya ashidikanya yibuka ko yasinziriye muri ka kazu ko mu mbavu z’umusozi, arapfukama asaba Imana kumubabarira icyo cyaha. Asubira inyuma, ajya gushaka uwo muzingo. Ariko agisubira inyuma, agenda afite agahinda katavugwa; ubundi asuhuza umutima, ubundi arira, yicira urubanza kenshi yuko yakoze iby’ubupfu, agasinzirira ahantu hubakiwe kuruhukira umunaniro gusa. Agenda ashaka mu nzira hose, akenguza, ngo ahari yabona wa muzingo w’igitabo cyamuhumurizaga iteka mu rugendo. Ageze aho yitegeye ka kazu yasinziriyemo, kukareba bimwongerera umubabaro yibutse icyaha cye uko kiri (Ibyahishuwe 2:4-5; 1 Abatesalonike 5:6-8)” Nuko yicuza ibyo bitotsi bibi ati: “Ndi indembe, ni iki cyanteye gusinzira ku manywa, gusinzirira hagati y’ibirushya, kandi ako kazu ari ako kuruhuriramo imitima y’abagenzi, maze sinirinde, nkaruhuriramo umubiri wanjye? Ibyo si ukunezeza umubiri? Ngenze urugendo runini rw’ubusa. Uko niko byagenze ku Bisiraheli. Ku bw’ibyaha byabo, Imana yabashubije inyuma mu nzira yo ku nyanja itukura. Nanjye nkwiriye kunyurana agahinda mu nzira mba nanyuranyemo umunezero, iyo ntakora icyo cyaha. None mba ngeze he? Urugendo mba nagenze rimwe, ndugenze inkubwe eshatu; kandi none bugiye kunyiriraho, kuko bwije. Iyo ntasinzira”! Nuko agera muri ako kazu, arabanza aricara, amara akanya arira: nyuma arunguruka n’agahinda munsi y’intebe, abonamo umuzingo we w’igitabo; arihuta, awusingira ahinda umushitsi, awubika mu isaho y’umwenda we. Kuwubona kumutera kwishima ibyishimo bitavugwa, kuko ari wo ngwate y’ubugingo bwe imumenyesha yuko azemerwa nagera ku iherezo ry’urugendo rwe. Nicyo cyatumye awubika mu isaho y’umwenda we, agashimira Imana yuko imweretse aho wari uri, akomeza urugendo yishimye arira. Kandi azamuka igice cy’umusozi gisigaye yihuta bitangaza. Ariko ataragera mu mpinga, izuba rirarenga: bimwibutsa ubupfu bwo gusinzira kwe, aricuza ati: “Wa bitotsi bibi we, utumye bugiye kunyiriraho, nkagenda nijoro, umwijima ukampisha inzira, nkumva amajwi y’inyamaswa z’inkazi”! Intare zari zishumitswe Intare zari zishumitsweIbyo byose binzanyweho n’ibitotsi bibi. Maze yibuka ibyo Mutiringira na Bwoba bamubwiye, yuko intare zabatinyishije. Arongera aribwira ati’. “Izo nyamaswa ko zizerera nijoro zishaka icyo zirya zansanga mu mwijima, nagira nte? Nakwikiza nte ngo zitantanyagura?”

No comments: