Sunday, January 14, 2018

IGICE CYA1: UMUNTU WARI UHETSE UMUTWARO

NANYURAGA mu butayu, ni bwo iyi si, mbona ahantu hari isenga, ndyamamo, ndasinzira, ndota inzozi. Muri izo nzozi, mbona umugabo wambaye ubushwambagara, ahagaze ateye umugongo urugo rwe, afite igitabo mu ntoke, ahetse umutwaro uremereye mu mugongo (Zaburi 38:4). mwitegereje mbona abumbuye icyo gitabo, aragisoma. Akigisoma, ararira, ahinda umushyitsi. Maze, atakibasha kwihangana, arataka, araboroga, ati: "Ngire nte?" (Ibyakozwe 2:37Ibyakozwe 16:30Abaheburayo 2:2-3)
Akimeze atyo, ataha iwe; agezeyo, amara umwanya ashoboye wose yiyumanganije, kugira ngo umugore we n'abana be batabona umubabaro we. Ariko ananirwa kumara umwanya munini acecetse, kuko umubabaro we ugwira. Nicyo cyatumye aheruka kubungura ubwenge. Atangira kubabwira atya, ati: "Mugore wanjye nkunda, namwe bana nabyaye, jyewe inshuti yanyu y'amagara, nishwe n'umubabaro undemereye cyane. Kandi nabariwe inkuru y'impamo yuko uyu mudugudu wacu uzatwikwa n'umuriro uvuye mu ijuru. Muri iryo rimbuka riteye ubwoba, jyewe ubwanjye, nawe mugore wanjye, namwe bana nkunda, tuzarimbukana bibi, keretse ubuhungiro ntarabona bwaboneka bwo kudukiza". 
Bumvise ibyo, bene wabo baratangara cyane: si uko bemeye yuko ibyo yababwiye ari iby'ukuri, ahubwo ni uko bibwiye yuko yafashwe n'indwara isarisha. Nuko kuko bwari bwije, bakibwira yuko ibitotsi byabasha kumukiza, bihuta kumuryamisha. Ariko ijoro ringanya n'amanywa kumubabaza, nicyo cyatumye mu kigwi cyo gusinzira, akesha ijoro asuhuza umutima, arira. 
Mukristo arangirwa inzira
Mukristo arangirwa inziraBukeye, bamubaza uko ameze, arabasubiza ati: "Ndarushaho kumera nabi". Maze yongera kuganira nabo, ariko bo batangira kunangirwa imitima. Kandi batekereza kwirukanisha indwara ye kumutota no kumukankamira. Ubundi baramusekaga, ubundi bakamutota, ubundi bakamuzinukwa rwose nicyo cyatumye atangira kwigunga mu nzu ye, kugira ngo abasabire, abababarire, no kugira ngo yiganyire umubabaro we. Kandi yagendagendaga mu mirima wenyine, ubundi asoma, ubundi asenga: amara iminsi agira atyo.