Friday, April 25, 2014

Bimwe mu bifasha abafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso


Minisiteri y’Ubuzima yerekana bimwe mu bishobora gufasha abafite ibibazo by’umuvuduko w’amaraso bakaba bakira cyangwa bakabana na wo udashobora kubica imburagihe.

Mu kiganiro Dr. Muhimpundu Marie Aimée, umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zitandura (NCDs) muri iyi minisiteri, yagiranye na IGIHE yasobanuye ko bigorana guhita umenya ko ufite iki kibazo mu gihe utagana kwa muganga.
Dr. Muhimpundu yagize ati “Biragoye kumenya ko ufite iki kibazo, keretse iyo wipimishije kwa muganga kuko nta bimenyetso byayo bipfa kugaragarira amaso.”

Kwipimisha ni byo byakwemeza uko uhagaze ukaba wakwirinda
Yasobanuye ko ubusanzwe ibipimo by’umuvuduko w’amaraso bitarenga 120/80mmHg (millimetre de mercure) : 120mmHg zihagarariye ibipimo by’igihe umutima uri gukora bisanzwe na ho 80 akaba ari igihe umutima uri mu karuhuko.
Bavuga ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso ukabije iyo ibipimo bigeze ku 140/90 mmHg, na ho iyo ibi bipimo biri hasi y’inisanzwe bavuga ko umuntu afite ikibazo cyo kubura amaraso “hypotention”.
Aha umurwayi ashobora kugira isereri n’ibinya ku mitwe y’intoki ndetse rimwe na rimwe akaba yanakwitura hasi bimutunguye.
Muhimpundu yashimangiye ko ibitera ibibazo by’umuvuduko ukabije w’amaraso ari byinshi nko kurya umunyu mwinshi mu biryo, amavuta menshi ndetse no kunywa inzoga n’itabi , stress, umubyibuho ukabije, kudakora imyitozo ngororamubiri n’ibindi.
Yongeyeho ko nyuma yo kubwirwa uko uhagaze na muganga, bigufasha kumenya uko ushobora kwirinda ugendeye kuri amwe mu mabwiriza aguha, kukubuza bimwe mu byo wakundaga kurya cyangwa kurya n’ibindi.
Umuvuduko ukabije w’Amaraso, ni imwe mu ndarwara zitandura Minisiteri y’Ubuzima yashizemo ingufu, nyuma y’aho bigaragariye ko zisigaye zihariye 63% by’impfu za buri mwaka ku Isi nk’uko byemezwa mu cyegeranyo giheruka gusohorwa n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).
OMS yerekana ko abasaga miliyoni 36 ku Isi bicwa n’indwara zitandura buri mwaka cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nka Afurika iri munsi y’ubutayu bwa Sahara ari na ho u Rwanda ruherereye.

source www.igihe.com