Abantu benshi bajya bahura n’ ingorane zo kubura ibintu byabo bari bafite kuri za USB Flash Disk bitewe na Virus isigaye ibica bigacika aho ihindura ibintu byose Shortcut.
Niba warigeze guhura n’ icyi kibazo watubera umuhamya ukuntu bibabaza iyo ubuze ibintu byawe kandi muri ako kanya warubicyeneye.
Wowe usomye iyi nkuru , ntuzongere guhangayikishwa n’ icyo kibazo giterwa na Virus zitagira ikinyabupfura, hano twateguye isomo ritoya ryagufasha kwicyemurira icyo kibazo mu gihe waba uhuye nacyo mu bihe bitandukanye cyangwa se inshuti yawe nayo ukaba wayifasha mu gihe bibaye ngombwa.
Reka dutangire !
Inzira ya mbere
Kuri mudasobwa yawe :- Kora Click kuri Run cyangwa niba ukoresha Windows 7 Wandike ahari ishakiro nk’ uko bigaragara mu ifoto ikurikira :
- Andikamo CMDNurangiza
ukande kuri Enter
- Uzahita
ubona kano kadirishya gakurikira
- Kanda kuri Enter iboneka kuri keyboard
- Andikamo
iyi Command ariko aha witonde cyane utandika nabi !
attrib -h -r -s /s /d f :\*.* - Tegereza gato kugirango habeho ikusanywa ry’ ibintu byari byarangijwe
Letter ya Flash ishobora guterwa na drives ziri kuri mudasobwa yawe.
Ushobora no gukoresha iyi videwo iri kuri : http://www.youtube.com/watch?feature=player_detailpage&v=7BQu0AO5mgA
No comments:
Post a Comment