Tuesday, September 24, 2013

USHOBORA GUKORESHA SOFTWARE YAWE IGIHE CYOSE NUBWO YABA ARI TRIAL



Niba wifuza kumenya uburyo wakora cracking ya software yose yenda kurangira cg isigaje iminsi micye ngw’ irangire, aha tugufitiye igisubizo cyagufasha kubigeraho kuburyo bworoshye.
Uburyo Trial version software zikora
Umubare munini wa programme zikoreshwa muri mudasobwa urasohoka buri munsi. Ariko ikindi kiriho n’ uko inyinshi zishoka zitwa shareware, bisobanura ko ugomba kuzishyura kugirango ubone software yuzuye kandi yakora igihe kirekire(akenshi , bagusaba kwiyandikisha hanyuma abayikoze bakazakoherereza biciye kuri emeli yawe, bakakoherereza code uzakoresha) Ariko nubwo ibyo biriho hariho abandi bantu bitwa ba “crackers” bashobora guhindura igihe cyari cyaragenewe software yawe kikaba kirekire.
Muri iri somo twababwiraho bicye mu bikorwa kugirango ibyo bishoboke, gusa kubera ukuntu ari rirerire kandi ibirimo byinshi ari ingenzi twabasaba ko ku kibazo wabyibazaho wajya utwandikira tukagufasha kuko harimo ibintu byinshi twashyira mu nshamake ya cyane. Nizeye ko bizabafasha kandi muzabikunda.
Trial version software akenshi ziza zitanga ukwezi kumwe konyine hanyuma zikarangira. Iyo uzishyize mu mashini zimenya itariki zigiriyemo hagatangirwa kubarwa iminsi wahawe biciye mu byo bita systems registry. Noneho uko ufunguye iyo programme habaho kugereranya igihe yagiriyemo kibitse muri ya system registry n’ igihe uyifunguriye ikabona kukwereka igihe usigaje. Ubwo rero akenshi iyo ukwezi gushize uhagarikirwa uburenganzira bwo kongera kuyikoresha !
Nigute nakore cracking kugirango mpindure igihe software yange yagombaga kurangira ?
Abenshi bagerageza kubyikorera ariko twavugako Atari uburyo bwo guhitamo kuko bushobora kugorana kuri benshi. Ahubwo hari indi tool nayo y’ Ubuntu kandi ishobora koroshya kubikora bityo ikaba yadufasha gukoresha by’ iteka izitwaga trial version zikaba twibanire. RunAsDate v1.11 kanda hano iyi downloadinge(uyikurure)yakubera igisubizo gihamye cyo gukora crack ya buri software yose wifuza bikoroheye. 
RunAsDate ifatwa nkaho ariyoikwiriye gukoreshwa kuko nayo ubwayo ntiremereye. Iyi tool ikora igendeye ku gihe n’ itariki umuntu yiyinjirije kandi ibi ntibigira icyo bihindura ku mikorere yindi y’ ibyimashini. Ifata igihe wayihaye ikacyinjiza mu mikorere ya software bikayibuza guhita irangira kuri cya gihe cy’ ukwezi bari bararegeyeho.
Intambwe zo kubikora :
1. Ugomba kuba ufite iyo tool yavuzwe kandi iri installer muri computer
2. Ugomba kumenya igihe wifuza kwinjiza gishyashya.
3. Ufungura RunAsDate app hanyuma ukinjiza cya gihe wifuzaya
 
4. Fungura program wifuza ariko biciye muri ya tool aribwo izinjiza cya gihe gishyashya twayihaye, ibyo bikazatuma tuyikoresha by’ iteka.
Note : Intambwe ya nyuma igomba kubahirizwa neza bitabaye gutyo ubu buryo ntacyo bwagufasha.

No comments: