Kugira ngo uruhu rwacu rurusheho kumererwa neza ntibiterwa gusa n’amavuta twisiga ahubwo isuku ndetse n’ibyo turya bifite akamaro kenshi. Uruhu rwacu si igifuniko cy’umubiri wacu gusa ahubwo rufite akandi kamaro kenshi nko kuturinda indwara ndetse no kudufasha gusohora imyanda. Kugirango rero rurusheho gukora neza rukeneye intungamubiri.
Muri zo twavuga :
Ibyubaka umubiri(proteine)
Vitamine
Imyunyungugu
Ibiterimbaraga Ariko nanone tugomba kururinda ibintu bimwe na bimwe bishobora kurugirira nabi. Muri byo hari:
Inzoga,itabi,amavuta ahindura uruhu,ibiyobyabwenge ndetse n'ibintu bimwe na bimwe bisohoka mu mubiri wacu bikoresheje uruhu. Aha twavuga nk’inyama,nubwo tuziko zifitiye akamaro kanini umubiri wacu si byiza kuzirya cyane.
Muri make tugiye kurebera hamwe ibiribwa bigirira cyane akamaro uruhu rwacu. akenshi ibi biribwa bigirira akamaro inzara n’imisatsi. Muri byo harimo :konkombure, avoka,ibishyimbo,imyembe.
1. Konkombure(cocombres)
Kokombure ni nziza cyane kubera ko yongerera uruhu amazi, ni nziza cyane rero ku bantu bagira uruhu rwuma. Konkombure kandi ni nziza ku bantu bagira ikibazo cy’imisatsi yoroshye n’inzara zoroshye.
2. Avoka
Avoka ikize cyane ku mavuta, kuri vitamine E ndetse no ku munyungugu wa fer. Ibi byose bigira akamaro mu gufata neza uruhu cyane cyane abantu bafite uruhu rwumye cyangwa rukunda kugira areriji.
3. Ibishyimbo
Ibishyimbo muri byo bifite ibyo twita niacine, acide pantothénique hamwe nicyo twita beta carotene ivamo vitamine A. ibi byose bifasha uruhu mu kurwanya areriji, kumagana ndetse no gusaduka.
4. Imyembe
Umwembe ni urubuto rwiza kuko rukize cyane kuri vitamine A,E na B. umwembe kandi ukaba ukize ku cyo twita niacine. Ibi byose birinda gusaza imburagihe k’uruhu,kumagara ndetse na z’areriji.
Source :
250 recettes pour prevenir et guerir,première edition ; 2009 ; Dr Georges Pamplona Roger et Dr Ester Malaxetxebarria.
No comments:
Post a Comment