Ubusanzwe
bavuga ko umuntu afite ikibazo cy'amaraso make igihe uturemangingo
tw'amaraso (red blood cells / globules rouges) twagabanutse ku buryo
bukabije bitewe n'impamvu zitandukanye, bigatuma ibice by'umubiri
bitabona umwuka mwiza "oxygene", ari wo mwuka umubiri ukenera ngo ukore
neza, bityo akarangwa no guhorana umunaniro mwinshi no kugira imbaraga
nke ndetse no kweruruka.
Nk’uko
urubuga rwa interinete webmd.com rubitangaza ngo indwara yo kubura
amaraso iri mu ndwara zibasira amaraso zifata abantu benshi ku isi. Nko
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu bagera kuri miliyoni eshatu
n'igice usanga ngo bajyendana n’indwara y’ amaraso make (Anemie ).
Urwo rubuga rukomeza rutangaza ko abantu bisanganiwe izindi ndwara za
karande, usanga ari bo bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara
y’amaraso make ugereranyije n’abantu batagira indwara za karande
barwaye.
Ruriya rubuga rwa interinete rukomeza rutangaza ko hari impamvu zirenga
magana ane zishobora gutera ikibazo cyo kugira amaraso make mu mubiri,
izo mpamvu zikaba
zigabanyijemo ibyiciro bitatu: icyiciro cya mbere cy’impamvu zitera
kugira amaraso make mu mubiri ni ukuva amaraso bikabije ariko bifite
icyabiteye nk’impanuka, kuva nyuma yo kubyara n’ibindi. Icyiciro cya
kabiri cy’izo impamvu ni ukugira umubare udahagije w’uturemengingo
tw’amaraso naho icyiciro cya gatatu ni ugushwanyagurika k’uturemangingo
tw’amaraso.
Bamwe mu bantu bafite ibyago byinshi byo kugira amaraso make
Hari ubwoko bw’abantu bwibasirwa cyane n’ikibazo cyo kugira amaraso make
ugasanga iyo indwara ishobora kuba uruhererekane rwo mu miryango.
Abantu b’igitsina gore nabo bari mu bantu bibasirwa cyane n’indwara yo
kugira amaraso make mu mubiri kuko hari abajya batakaza amaraso menshi
cyane mu gihe cy’imihango bityo bakibasirwa n’indwara yo kugira amaraso
make mu mubiri.
Abantu bafata indyo ituzuye cyane cyane ikennye kuri fer nabo baba
bafite ibyago byinshi byo gufatwa n’indwara yo kugira amaraso make.
Abantu barwara ibisebe byo mu gifu nabo baba bafite ibyago byinshi byo guhura n’ikibazo cyo kugira amaraso make mu mubiri.
Hari n’ibindi byiciro bitandukanye byibasirwa n’ikibazo cyo kugira
amaraso make, ariko abo twavuze hejuru nibo bikunze kugaragaraho cyane.
Ibimenyetso biranga umuntu wagize ikibazo cy’amaraso make mu mubiri
Umuntu ufite ikibazo cyo kubura amaraso arangwa no kweruruka mu biganza,
kugira amaso asa n’umuhondo werurutse, kweruruka mu gihenehene nta raso
rirangwamo, kugira umunaniro uhoraho, guhorana ubukonje n’ibindi.
Ingamba mu kurwanya igabanuka ry’amaraso mu mubiri
Nk’uko abahanga mu bijyanye n’imirire batangaza ko ibura ry'imyunyu
ngugu ya Fer mu maraso riza ku isonga mu gutuma umuntu agira ibibazo
by'amaraso macye, batanga inama zo kurya indyo yuzuye kuko ari ingenzi
mu kurinda indwara yo kubura amaraso mu mubiri. Muri ibyo biribwa bikize
kuri feri abo bahanga bashishikariza abantu gufungura harimo kurya
ibiribwa birimo epinari, kurya ibirimo beterave, kurya ibinyomoro, kurya
amafi, kurya inyama z’umutuku cyane cya inyama y’umwijima, kurya
chokola, amagi n’ibindi.
Ni byiza rero ko buri muntu akurikiza inama ahabwa n’abahanga mu
bijyanye n’imirire afata ibiribwa bikungahaye kuri feri kugira ngo ace
ukubiri no kugira ikibazo cy’amaraso make mu mubiri, uwo byabaho
bikamubaho ari ibimugwiririye ariko atari ibimuturutseho. Orinfor