Sunday, November 18, 2012

SOMA WUMVE URASEKA

Surwumwe yagiye kwicuza ibyaha kwa Pasitoro, apfukama ahabugenewe, aratangira n’amarira menshi, ati : Pasitoro rwose, naracumuye…nje kwirega ibyaha byanjye.
Pasitoro : Mwana wanjye, wakoze iki ? Mbwira ibyaha wakoze, Imana ishobora byose irabigukiza mu izina rya Yesu !
Surwumwe : (asepfura kubera kurira) Pasitoro rwose uko undeba uku natandukanye n’umugore, hashize amezi atandatu. Kuva agiye naryamanye n’abagore n’abakobwa benshi bo muri iri torero ryacu.

Pasitoro : Ushobora kumbwira amazina yabo ? Ukanambwira inshuro mwanaryamanye ?
Nawe urumva ko, kugira ngo ubabarirwe ibyaha byawe, ngomba kumenya uburemere bwabyo, ariko n’abo mwabikoranye ngomba kubamenya kugira ngo tubasabire mu izina rya Yesu !
Surwumwe : Oya weeeee….Pasito, reka reka, rwose vuga ibindi, ariko kubavuga byo sina...bishobora ! Ndumva nifitiye isoni n’ikimwaro…

Pasitoro : Reka nkwereke uko tuzabigenza...Ku cyumweru nyuma y’amateraniro, tuzasohoke jye nawe duhagarare imbere y’umuryango w’urusengero.
Uko uzajya ubona umuntu mwaryamanye, ujye uvuga uti “po !”. Uwo mwaryamanye kabiri, uti “po, po !”, gutyo gutyo.
Uzavuga “po !” zingana n’inshuro waryamanye n’umuntu usohotse mwaryamanye, nzahitambimenya.

Nuko bigenda gutyo, kucyumweru mu ma saa saba itorero rihumuje, haba hasohotse umwe mu baririmbyikazi bo muri korali,azunguza amabuno sinakubwira, Surwumwe ati “po !”. Pasitoro,ati : “mwana wanjye, Imana iragukiza”.
Hakurikiraho umugore wa Burugumesitiri, Surwumwe ati “po, po, po !”. Pasitoro ati “humura urakizwa mu izina rya Yesu”.
Haba hasohotse umukobwa wigishaga ijambo ry’Imana abakristo bashya bashaka kubatizwa, ati “po,po,po,po,po,po,po !!”.
Pasitoro ati “Ndagusabye, Mana, mu izana rya Yesu, ukize umugaragu wawe”.

Ubwo mu muryango hakuziye umugore mwiza w’igishongore, afite bibiriya mu kwaha, afite n’igitabo cy’indirimbo mu ntoki. Akaba ari umugore wa Pasitoro.
Surwumwe ati “Po !po !po !po !po !po !po !po ! po !po !po !po ! po !po !po !po ! po !po !po !po ! po !po !po !po ! po !po !po !po ! po !po !po !po ! po !po !po !po ! po !po !po !po !po !po !po !po ! po !po !po !po ! po !po !po !po ! po !po !po !po ! po !po !po !po ! po !po !po !po ! po !po !po !po !po !po !po !po po !po !po !
Mbese amera nka ya mbunda bita mashinigani irasa urufaya.

Naho pasotoro, ati “Uraga… puuuu, uragapfa uragapfusha, urakabura urubyaro, urakagwa ku gasi…uraga…,uragatemba bu....!”