TUBAGEZAHO UDUKORYO MW'IKORANABUHANGA,URWENYA N'IBINDI BYEREKERANYE N'UMUCO NYARWANDA IBINDI BISOBANURO TWANDIKIRE banjenje@gmail.com
Tuesday, December 11, 2012
INDWARA Y'IBISHISHI
Ibishishi mu maso ntibiterwa n’isuku nke cyangwa kudakora imibonano mpuzabitsina nkuko bamwe bakunze kubivuga .
Amakuru dikesha urubuga topsante.fr, avuga ko umwangavu cyangwa se ingimbi kuba yagira ibishishi mu maso atari ibintu bitangaje kuko umubiri wabo uba ugeze igihe cyo gukora imisemburo ndetse no gukora ku buryo byoroshye ku mubiri kwivumbagatanya. Abantu benshi bagenda bibaza niba ibi bishishi, bizwi nka acne mu rurimi rw’igifaransa, bishobora kuvurwa bigakira.
Amakuru dukesha igitangazamakuru topsante.fr, avuga ko n’ubwo bitagenda burundu, ibishishi bivurwa kandi bikitabwaho umuntu akaba yasubirana uruhu rukeye. Ibi bikaba aribyo byatumye zimwe mu mpuguke mu by’ubuzima zitangaza ko abakeka ko kurwara ibishishi mu maso cyangwa mu mugongo biterwa n’isuku nke no kudakora imibonano mpuzabitsina baba bibeshya cyane kuko ntaho bihurira.
Uretse kuba hari ibyo bemera ko byatera kurwara ibishishi nko kuba imisemburo isohorwa ku buryo budasanzwe, ibishishi nabyo bikunda gushamikira ku mihindagurikire y’umubiri iba umuwana ageze mu gihe cy’ubugimbi cyangwa ubwangavu ; gusa ubu ngubu muri iki gihe usanga n‘abasore bakuze bahura n’iki kibazo.
Na none kandi, hari isano ifatika ku kuba umuntu yakomeza kurwara ibishishi bitewe n’icyizere aba atifitiye mu bandi (society). Aha twavuga nk’igihe uba uhangayikishijwe n’uko baandi bagufata baba inshuti zawe, abavandimwe, abakuze batakibirwara … aba bantu bashobors gutuma ugira stress cyngwa se ipfunwe kandi ari byo bikunda gutuma acne ibona intebe.
Nk’uko bitangazwa na bamwe mu mpuguke zo mu gihugu cy’Ubufaransa hari bimwe mu byafashwe nk’umuti ariko tutavuga ko ari uwa burundu nko kuba hakoreshwa amwe mu mavuta abonekamo vitamin A ndetse n’indi miti ushobora guhabwa na Dogiteri.
Urubyiruko rwinshi rukunda gucibwa intege na tumwe mu dushishi tuje ubwa mbere bikaba byanatuma rwishora mu ngeso mbi bitewe no kudasobanuza, cyangwa se ugasanga habyeho guhangayika cyane mu mizo ya mbere. Uku guhangayika niko gushobora gutuma byiyongera ku buryo utatekerezaga !