Njye
n’umugabo wanjye duhora twibaza duti « Ese birashoboka ko dushobora
gukora imibonano mpuzabitsina igihe cyose cyo gutwita? Haba hari bumwe
mu buryo bubujiwe se ? Byaba bigira ingaruka ku mwana se? Niba zihari se
ni izihe? »
Ibi ni ibibazo bikunda kwibazwa n’abantu benshi bashakanye kandi bakomeje umubano bashaka kudacana inyuma. Ibi bikaba bijyana no kuba
umuntu yashaka kumenya igihe nyacyo n’uburyo umubyeyi utwite aba
yakoramo imibonano mpuzabitsina ntibimugireho ingaruka n’imwe cyangwa
umwana atwite ngo we abe yagira ingaruka.
Nk’uko itwita ry’umubyeyi riba rigabanyije mu bihembwe, igihembwe cya
kabiri cy’itwita ni cyo kiba ari cyiza ku mubyeyi utwite. Iki gihembwe
abahanga bacyise ukwezi kwa bucyi mu gutwita (la lune de miel de la
grossesse), gitangira nyuma y’amezi abiri ya mbere aho umubyeyi
w’ahazaza aba atagifite agaseseme n’umunaniro.
Ikindi kandi ni uko amatembabizi mu gitsina cy’umugore yiyongera muri
iki gihe bityo bikaba byanatuma ubushagarira bwiyongera kuri we ndetse
hakaba hari n’abagore bashobora kubona amanyare (orgasme) muri iki gihe
batarigeze bayabona kuva na mbere nk’uko bitangazwa n’urubuga
topsante.fr.
Mu gihembwe cya mbere umubyeyi aba afite umunaniro n’umunabi bikomoka ku
kuba umubiri we uba ugifite umushyitsi utaramenyera kandi uwo mushyitsi
ari we mwana akaba afite umubiri udakora nk’uwa nyina ! Ibi bikaba
bimusaba kuba yaruhuka bihagije aho gukora imibonano mpuzabitsina cyane
kuko burya aba yumva anashaka kuryama cyane iyo ageze mu buriri.
Ntibivuze ko iki gikorwa cyakwirengagizwa muri iki gihe, ariko ni byiza
kubikora igihe umubyeyi yumva atameze nabi kuko iyo bikozwe binyuranye
bishobora kuba byanamutera ikindi kibazo.
Mu gihembwe cya gatatu akenshi gitangira igihe inda iba yatangiye gufata
indi sura, ya byimbye, imibobano mpuzabitsina irakorwa ariko uburyo bwo
kuyikoramo burahinduka. Aha umwana aba amaze gufata umwanya munini mu
nda ya nyina ku buryo abashakanye baba bagomba gusa n’aho bategeranye
muri iki gikorwa kugira ngo barinde umwana guhungabana.
Umugore aba agomba kugira uruhare runini rwo kwita ku bimenyetso abona
ku mubiri we kugira ngo abe yabwira umugabo we uburyo bwiza budashobora
kumubangamira we n’umwana afite mu nda. Hari uburyo bwavuzwe n’abaganga
ko butari bwiza ku bukoresha muri iki gihembwe cya gatatu kuko umwana
aba yatumye inda hamwe n’udutsi tuyibonekaho byirega.
Ubu buryo nta bundi ni ubushobora guhuza umugabo n’inda y’umugore
cyangwa se ubwo ari bwo bwose bushobora gukorwa bugoye umugore.
Nta mpungenge na nkeya zo kuba abashakanye bakora imibonano mpuzabitsina
umugore atwite ahubwo biterwa n’uko bikozwe! Imyanya ndangagitsina
y’umugore ntaho iba igihuriye n’umwana urererwa mu nda ye kuko aba
afubikiwe muri nyababyeyi ku buryo amatembabuzi cyangwa se amasohoro
atamugeraho.
Abashobora kuba bakeka ko imibonano mpuzabitsina ishobora gutuma habaho
kubyara gutunguranye si byo, ahubwo abashakanye bakunze kubuzwa kuyikora
gusa igihe muri bo hari uwanduye cyangwa se bombi baranduye agakoko
gatera SIDA, hépatite, syphilis cyangwa herpès kuko umwana aba ashobora
kuhandurira.