Nk’uko bitangazwa mu gatabo kiswe Revue Francaise
d’Allergologie et d’Immunologie Clinique, bamwe mu bashakashatsi
b’abafaransa bagaragaje uburyo Asthma ifitanye isano n’ibicurane
bikomoka ku bushobozi bucyeya bw’abasirikare b’umubiri.
Igihe
umwana avukanye abasirikare bacyeya bashobora agira allergies
zitandukanye ziturutse ku mikungungu ndetse no ku mafu, igihe afashwe
n’iyi ndwara biragora cyane kuba yayikira burundu.Si aha bigarukira gusa kuko iyi ndwara burya ngo iyo yanakwibasiye ntabwo byoroshye kuba wavurwa ku buryo icitse burundu kabone n’aho umurwayi yaba akiri mutoya kuko aba ataramenya neza kwerekana ibyiyumvo bye! Ibi bikaba ari ibyantangajwe n’ishuri ryigisha ibya Asthma mu gihugu cy’u Bufaransa.
Aya magambo akaba aje asa n’aho avuguruza ubushakshatsi bwabaye mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka aho bemezaga ko umurwayi ashobora kuvurwa agakira, byo bikaba ari ibyatangajwe n’umuryango na none ukorera muri iki gihugu uzwi ku izina rya Association Asthme et Allergies.
Bwari uburyo bwo kurema agatima abarwayi ba Asthma kuko abarwayi bo bumva ko inzozi zabo zo kuba bakira byoroshye, cyane ko ari abana, abasore n’abakuze bose bagaragaza ingaruka z’iyi ndwara ku buryo butandukanye.
Icyo abashakashatsi bakoze kizima banze kwerekana ko iyi ndwara iteye abana ibibazo ku buryo bukabije kuko bemeza ko igihe umuntu akurikiranywe na muganga nta kimubuza gukomeza kubaho n’ubwo aba agomba kwitabwaho cyane.
Iyi ndwara ya Asthma ni indwara yitabwaho na muganga kandi bikayitera guhwama, ariko iba ikibazo gikomeye iyo nyirayo ayigumanye iwe kuko ishobora kumubaho akaramata igihe atagize ingamba ayifatira.