Monday, September 03, 2012

Sobanukirwa n’impamvu igisebe cy’umuntu urwaye Diyabete kidakira vuba


Sobanukirwa n’impamvu igisebe cy’umuntu urwaye Diyabete kidakira vuba
 
  
Iyo umuntu arwaye iyi ndwara aba afife ikibazo cyo kuba atabasha gukoresha isukari neza nk’uko byakagombye bityo bikaba byagira uruhare mu kudakira neza kw’igisebe igihe cyose uyu muntu yaba yakomeretse.
Nk’uko tubisanga ku rubuga rwa webMd, dore zimwe mu mpanvu zishobora gutuma iki kibazo kitabasha gukemuka ku buryo bworoheje:

1. Kugira ubudahangarwa bw’umubiri budahagije

Abantu bafite iki kibazo cya Diyabete bakunda no kuba bafite ubudahangarwa bwumubiri bukeya bityo abasirikare bo kurwanya udukoko tuzwi kw’izina rya Bacterie tubuza igisebe gukira vuba bakaba bake ku buryo utwo dukoko tuba tutakibasha kuba twarwanywa nk’uko byagakombye.

2. Kugabanuka k’umubyimba w’imijyana y’amaraso

Abantu barwaye iyi ndwara ya Diyabete bakunda guhura n’ikibazo cyo kuba bagira igabanuka ry’umubyimba w’udutsi dutwara amaraso bityo ntihabe haboneka amaraso ahagije ajya ku gisebe bigatuma ugukira kwacyo gutinda kuko hakagombye kuboneka amaraso menshi kandi mashya kugira ngo gikire vuba kandi kitekuba cyajyamo udukoko twahangiza kurushaho.

3. Kwangirika kw’imyakura imwe n’imwe

Iyo umuntu afite iki kibazo biteza Ukwangirika kw’imyakura imwe n’imwe bityo umuntu ntabe ashobora kumva ububabare igihe yakomeretse kugeza n’aho bishobora guteza igisebe gikomeye cyane umurwayi ntabyumve.

Wakora iki igihe ugize igisebe kandi urwaye Diyabete?

Niba ukomeretse ihutire kwita ku gisebe uko bikwiye kuko gishobora kujyamo udukoko bityo kuturwanya ntibikorohere bigatuma kiba kinini cyane.

1. Hanagura igisebe cyawe ukoresheje amazi meza wirinde gukoresha isabune, hydrogen peroxide cyangwa iodine kuko bishobora kurushaho guca igisebe cyawe.

2. Shyiraho amiti irwanya udukoko hanyuma upfuke igisebe cyawe ukoresheje agatambaro gasukuye kandi ukoza ku ruhande ukoresheje amazi n’isabune, hanyuma ukareba buri munsi ko nta mashyira yakijemo.

3. Niba ibi byose byanze kugira icyo bitanga ihutire kureba muganga agufashe ku buryo burushijeho.

Source: webMd
Ifoto: sffpc.org