Saturday, September 15, 2012

IMINEKE YONGERA IMBARAGA MUMIBONANO MPUZABITSINA


Igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina, bisaba imbaraga nyinshi umubiri, bityo rero bigasaba umubiri ko ubanza kubona za mbaraga ukeneye mbere y’uko uzikoresha. Hari ibiribwa bimwe na bimwe usanga bigira uruhare mu kongerera umuntu imbaraga, kandi bikaba biboneka ku isi hose. Muri byo harimo iImineke.
Imbuto zifite ubushobozi bwo kongera ingufu mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, n’ubwo usanga abantu benshi bakoresha imiti n’ibiyobyabwenge bitandukanye mu rwego rwo kugira ngo bibongerere imbaraga muri icyo gikorwa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru kitwa Canora cyo muri Canada, avuga ko umuneke, ugira uruhare rukomeye rwo kongera imbaraga ku bagabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Imineke 2 gusa ya gros-michel iba ihagije kugira ngo umukinnyi akore imyitozo ivunanye mu gihe cy’iminota 90, izo mbaraga umukinnyi akoresha, zigereranywa n’imbaraga umugabo akoresha mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, ikozwe hagati y’iminota 15 na 20 nk’uko iki kinyamakuru cyabitangaje.
Mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, umuntu akoresha ubwonko e n’umubiri. Umuneke rero urimo potasiyumu hamwe na Vitamine B ihagije ku buryo bituma amaraso atembera neza mu mubiri, bityo n’ubwonko bukabasha gutegura neza igikorwa kigiye gukorwa.
Umuneke ugira ibyiza byinshi, harimo no kuba wafasha kureka itabi, ku muntu nibura ubasha kuwurya nyuma ya buri funguro. Ubutaha tuzabagezaho ubundi bwoko bw’imbuto zongera imbaraga mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.