Sunday, August 26, 2012

UBUHAMYA IYAKABUMBYE Stefano


Imana yanyigishije kuvuga indimi nyinshi ntarabyize mu ishuri

Nitwa Iyakabumbye Stefano nabayeipfumbyi maze ukwezi kumwemvutseicyo gihe nibwo Mamayapfuye apfana na bakuru banjyebatatunyuma gato Papa nawe yajegupfa nyogokuru yagize icyifuzokitari cyiza kuko atari akijijwearavuga ati“Uru ruhinja rw’ ukwezikumwe ntiruzakura turuhambane nanyina ariko Imana ntiyabikunze kuko yari izi ko nzayikorera”.
Hari muka Data wacu we yaravuze ati“Turere uru ruhinja”Yandeze igihe gito
kukoatumvikanaga na nyogokuruIyo yazaga kwa Nyogokuru yaramubwiraga ngo nibauje uhetse rwa ruhinja ntungerere mu nzuYaje kunanirwa rimwe ashaka kunteraicyuma ariko Imana ntiyabikunda kuko yagize ubwobaNyuma yatangiye kujyaandyamisha ku kirago gishaje nta kenda kariho.  Byatumye ndwara ibisebe ku mubirin’ubu ndabifiteNyogokuru ubyara Mama yaje kunjyana arandera yahura n’abafiteinka akansabira amatayahura n’ababyeyi ati“Mumunyonkereze”Ku bw’iyompamvu sinzi ababyeyi nonse uko bangananaje gukura ngira imyaka 6 ntangirakumva ijwi ry’ Imana rimpamagara.
Inzara yarandiye kuko Marume yanyicishije inzara ngatungwa n’inkondo z’ibijumba.Naryaga umushogoro mubisi nagejeje mu myaka 10 meze nabi cyane ku bw’ibyobibazo ariko se w’ impfubyi yarandebagaNageze mu myaka 11 narakokotsenarashize.
Naje kuba kwa nyogokuru ubyara Mama rimwe baje kunyica ba marumwe mpungiramu baturage barampishaAho nabaye umugabo yari afite abagore 3 bose ngombakubakorerabakanyicisha inzara natungwa n’ igihe nagiye guhingira umuntutugasangira saa sita nize kuboha ibirago nkabyisasira nkabyiyorosaIjwi ry’ Imanaryangezeho rimbwira ko izangirira neza nkazaba umugabo.
Nyuma naje kwiga gusomahari umuvugabutumwa watwigishaga gusoma nokwandika akatwigisha n’ ijambo ry’ ImanaYatwigishije imyaka 3 mu rusengero ayoniyo mashuri yanjye kuko n’uwatwigisha nawe nta mashuri yari afite.
Ngeze mu myaka 8 naramubajije niba tuzahora twiga nta bihekane atwigisha ahitaampa ingwa ngo mwereke ibyo twakwiga nahise nandika umukororombya sinzi ahobyavuye kuko ntari narigeze niga ibihekaneKuva uwo munsi menya gusoma nokwandika nyuma maze gukura narabatijwe.
Mu mwaka w’ 1975 nagiye mu iyerekwa mbona ndi kuririmba indirimbo y’ Igiswahirimva mu iyerekwa naje gusura mubyara wanjye yari afite Radio nyifungura nshakakumva amakuru mu Kinyarwanda ndimo nshaka aho u Rwanda ruri nagiye kuri Radioivuga Igiswahiri icyantangaje ibyo bavuze narabyumvise.
Rimwe nari ndiho nganiriza abakristo 4 ari nijoro ngeze hagati numva Umwukaumbanye muke ijwi rirabura ngira iyerekwa mbona muri ya nzu turimo hajemoumucyo mbona umuzungu ansaba kumukurikira ngenda nsenga isengesho rya Datawa tweseTwageze ahantu hari urusengero rw’amatafari ahiyetwinjira murusengero dusanga hariyo abantu benshi wa muzungu abwira iryo teraniro ngo uyumuntu ntabwo yize ariko arabigisha mu Gifaransa mpabwa imbaraga ntangirakubigisha mu Gifaransa mbona mpawe Bibliya y’ IgifaransaNavuye mu iyerakwantangira kuvuga Igifaransa kuva uwo munsi kugeza ubu nyuma naje kwigishwaIcyongereza mu nzozi kuva ubwo ntangira kuvuga Icyongereza kugeza ubunigishijwe Iringara gutyo nyine.
Nabwira mwe musoma ibi ko mu Mana bishobokaUbu numva indimi nyinshi cyaneharimo IgisuedoisIkidageIkigirikiNabwira abanyempano ko kugira ubwibone aribibi ariko iyo wicisha bugufi Imana ikongerera iyo nza kugira ubwibone igihe navugaIgiswahiriIgifaransa n’ Icyongereza ntibyari kuza.
Imana ishoborara byose ntacyo itabasha gukora twizere gusa.
Ubwanditsi