Saturday, August 18, 2012

Hari uburyo bwakoreshwa mu rwego rwo kwirinda indwara y’igifu


Igifu ni indwara iterwa n’agakoko ka Bagiteria (bacteria) bita « Helicobacter pylori, ishobora guterwa na none n’imiti yitwa Aspirine na Ibuprofen ikoreshejwe igihe kirekire, mu gifu habamo Acide ifasha gukanjakanja cyangwa gukacanga ibiryo umaze kurya, mu gihe nta biryo wariye nibwo usanga Acide ibura icyo ikacanga umuntu agatangira gutaka igifu kuko igifu kiba cyazanye udusebe cyangwa cyangiritse.
Iyo umuntu arwaye igifu aba yumva ububabare bumeze nk’ubushye, ubwo bubabare bukarangira ari uko agize icyo arya cyangwa akanywa imiti.


Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko amata agabanya ububabare bw’igifu igihe gito, iyo indwara y’igifu yakomeye itera ingaruka zo kuruka amaraso, kubura ubushake bwo kurya, guta ibiro, guhora ubabara mu gifu n’ibindi. Hari n’ibindi bintu bituma igifu kikurya harimo inzoga, itabi, umunaniro ukabije n’ibindi...

Uburyo wakoresha wirinda indwara y’igifu

Gukaraba neza intoki ukoresheje amazi n’isabune mbere yo kurya na buri uko uvuye ku musarani, kunywa amazi asukuye no kurya amafunguro yoroshye kandi yateguranywe isuku.

Indyo ikwiye umurwayi w’igifu

Kurya imbuto n’imboga nyinshi, kunywa amata akwiye no kurya amavuta ya Olive byagaragaye ko arwanya bagiteria (helicobacter pylori) ndetse no kwirinda urusenda, tungurusumu n’ibirungo byinshi mu biryo.