Saturday, August 18, 2012

Ifashishe iyi mirongo, utumira uwo ukunda ngo agusure

Ngaho ngwino unsure 

Ngwino umbere ijambo
Wowe mumara rungu
Mwiza usa n’ukwezi
Utuma mba ikirenga
Sinigere ndenga ahuri 

Ngaho ngwino unsure
Maze umutima utuze
Mwari ntuzo yanjye
Utuma mpora nsinda
Unsindagiza byanze. 

Ngaho ngwino unsure
Nkumbuye inseko yawe
No kukubona uri nanjye
Twikinira nk’abana
Tunanyuzwe nk’ibibondo. 

Iminsi ibaye myinshi
Ndota ngenda nawe
Mu bibaya bitoshye
Nintambwe zireshya
Nkutura n’akaririmbo. 

Ngwino bibe impamu
Izo nzozi nzikabye
Wowe kunda ntakabyo
Wo kabyarana nanjye
Tukagira ibibondo.