Saturday, August 18, 2012

Burya ngo abagore ntibagaragaza vuba ibimenyetso by'indwara y' imitezi


Indwara y'imitezi ni indwara ubusanzwe iterwa n'agakoko kitwa Neisseria Gonorrhoeae. Ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina ikaba ishobora gufata abagabo n'abagore mu gihe babonanye umwe muri bo ayirwaye.
Iyo ndwara iyo ifitwe n’abagabo igaragaza ibimenyetso  vuba ariko ku bagore bisa n'ibitandukanye  kuko  umugore ashobora kuyibana atagaragaza ibimenyetso. Ubushakashatsi bugaragaza ko nibura abagore bangana na 60% batagaragaza ibimenyetso  mu gihe 40% ari bo bashobora kubigaragaza.


Ku bagore bagaragaje ibimenyetso by' uko barwaye imitezi babona amatembabuzi adasanzwe (amashyira) mu gitsina  kubabara igihe bagiye kwihagarika  no kutamererwa neza mu rw'ungano rw' igogora mu gice cya nyuma.

Ku bagore  bamwe  na bamwe barwaye indwara  y'imitezi  bashobora kugaragaza ibimenyetso kuri nyababyeyi igihe  twa dukoko twayibasiye. Ibi ngo bikaba ari na byo ahanini  bitera kubabara  mu nda yo hasi. Ubu bubabare akenshi ngo umugore abwumva igihe akora imibonano mpuzabitsina n’umugabo.

Ibindi bimenyetso kandi ngo bishobora kubwira umugore ko arwaye  imitezi ni  igihe agiye mu mihango ntamererwe  uko  yari asanzwe. Muri iki gihe ngo umugore  ufite iyi ndwara  usanga ava cyane  mu gihe agiye mu mihango.

Ku bagore batwite  twa dukoko dukwirakwiza imitezi dushobora  gufata umwana mugihe arimo kuvuka bityo akavukana ingaruka zayo. Icyo gihe umwana avukana indwara yitwa  Gonorococcal Ophtalmia.

 Ni gute wamenya  ko urwaye imitezi?

Mu gihe  ugaragaje ibi bimenyetso ni byiza kugana muganga akagusuzuma. Abagore akenshi basuzumwa  batanze  ikizamini cy' inkari  cyangwa amatembabuzi yo mu nkondo y' umura. Uwatanze ibi bizami ahabwa imiti ariko akazongera gutanga ibizamini kugirango barebe niba yarakize.

Kimwe  mu bishobora kurinda iyi ndwara ko ikwirakwira harimo kudakorana imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi. Ku bagore by' umwihariko, bagomba kwisuzumisha  mu gihe batwite kugirango bamenye  koko niba bataranduye imitezi hagamijwe kurinda abana  babo kuvukana ingaruka.