Umusaza umwe w’umuhanga yashatse kwigisha umuhungu we wari
umunebwe cyane kandi atinya gukora, ni uko yifashisha isomo
ry’ibinyabuzima ashaka kumwereka ubudahangarwa bw’ibinyabuzima uko
burutanwa yifashishije izuba, ahera ku kimera cyo mu gishanga.
Ni
uko afata ikimera gitoshye cyane cyakuriye mu gishanga arangije
agishyira ku zuba, nyuma y’iminota itanu gusa kiba kirumye. Ni uko
arongera afata ibibabi by’ikimera cyakuriye imusozi abishyira ku zuba,
birinda bigeza nimugoroba bitaruma. Umuhungu we nawe aria ho
amwitegereza yatangaye kuko yumvaga igitoshye aricyo cyatinda kuma
kubera amazi menshi.
Ni uko arongera noneho yifashisha inyana ebyiri z’imitavu, ahera ku
nyana ya mbere yahoraga mu kiraro itari yarigeze igera ku zuba na rimwe
maze ayishyira ku zuba iminota itanu gusa, inyana itangira kunanirwa
bigaragara no gucibwa integer na rya zuba. Ni uko azana inyana yindi
yakundaga gusohoka maze ayishyira ku zuba irinda imara isaha yose nta
kibazo yari yagaragaza ko ifite.
Ni uko rero uwo muhungu abaza papa we ati: “Nonese kuki cya kimera
cyari gitoshye cyifitemo amazi menshi aricyo cyahise cyuma? Kuki se
iriya nyana itarigeze igera ku zuba atariyo yabashije kuryihanganira
ahubwo iyo risanzwe ryica ikaba ariyo ikomeza kugaragaza ubudahangarwa
ku zuba?”
Ni uko umusaza aramusubiza ati: “Ikimera cyakuriye mu gishanga kiba
cyaremenyereye ibyiza gusa ntikiba kizi guhangana n’izuba niyo mpamvu
gihita cyuma kandi cyari gitohagiye, naho icyakuriye imusozi kiba
cyaragiye gihangana n’izuba buhoro buhoro kikarimenyera. Ninako bigenda
ku nyana y’umutavu, iyo uyishyize ku kazuba gake igenda imenyera kuburyo
n’izuba ry’impeshyi iyo rije yaramenyereye ntacyo riyitwara.”
Uko rero niko n’umuntu ukunda ubuzima bworoshye, utinya guhangana
n’ibibazo kandi utajya avunika na gato, iyo ahuye n’ikibazo gikomeye
ubuzima bushobora no guhagarara kuko aba atarigeze yitoza guhangana
n’utubazo duto duto ngo azagera aho agire uburambe n’ubudahangarwa mu
guhangana n’ibibazo.
ISOMO: Abantu batari bake bakunda ubuzima bworoshye ariko
kandi hari n’abo ubona ugasanga barakamiritse. Ni byiza kwihanganira
ibibazo byoroheje uhura nabyo kandi ukagerageza kubyikemurira kuko niyo
nzira yo kuzabasha guhangana n’ibibazo bikomeye bigutegereje. Ubuzima ni
imyitozo ariko hari ubwo ikibazo cyiza kikamera nk’ikizami ugomba
gutsinda ari uko wabashije kwitwara neza mu myitozo no guhangana
nayo.Niba uri umubyeyi ntuzumve ko kwigisha umwana wawe gukora akiri
muto ari ukumuvunisha ahubwo jya umumenyereza gukora utuntu duto
tujyanye n’ikigero cye bityo azakura atagira ubunebwe kandi azi
kwirwanaho.
Aha nanone ndashaka kugaruka ku rukundo hagati y’abashakanye.
Muri iyi minsi usanga abantu batari bake bakundana bagahita batandukana
batamaranye kabiri, ibi bigaterwa ahanini no kuba nta bibazo bigeze
bagirana mu rukundo. Niba uwo mukundana mutarigera mushwana ngo mwiyunge
musabane imbabazi, mumeze nka ya nyana yo mu kiraro itarigera
ikandagira ahari izuba, nyuma rero mwazajya kubana mwagirana ibibazo
bikaba nyine nk’uko iyo nyana yajya ku zuba rikakaye ry’impeshyi kandi
itarigeze igera no kury’agasusuruko. Uwo ukunda jya umuhana umubwire
ibyo udakunda, nakora neza umushime nakora nabi umugaye bityo muzagenda
murushaho kumenyerana no kumenyana biruseho, bibatoze kwihanganirana no
kumenya uburyo bwo kwikemurira ibibazo.