Umupasitori n’umupadiri bari mu kabari, ubwo umupadiri abona
umupastori ari kunywa fanta, aramubwira ati : “Ariko ubwo wafashe ku
kabyeri koko ?”
Pasitori ati : “Ariko Padi, ntuzi ko bibujijwe ku bapasitori !? Twe ntitunywa ibisindisha”
Padiri (aseka cyaneee) atı : “Yayayayayaaaaahhhh !!! Ubwo uzi ibintu
wahombye ?! Sha, nushaka uzave muri ubwo bupasitori bwawe !”
Pasitori araceceka hashira akanyaaa !
Basohotse, pastori abwira padiri ati : “Padi, maze rero unsuhurize umugore wawe !”
Padiri ati : “Ariko ubwo koko ntuzi ko tutemerewe gushaka umugore !?”
Pastori na we araseka cyane yenda kugwa ingarame, maze abwira padiri
ati :”Yayayayayaaaaahhhh !!! Ubwo uzi ibintu wahombye ?! Yewe, ndi wowe
nava mu bupadiri bwawe aka kanya pe !”..
No comments:
Post a Comment