IGICE CYA MBERE: UMUNTU WARI UHETSE UMUTWARO
Nanyuraga mu butayu, bw' iyi si, mbona ahantu hari isenga, ndyamamo, ndasinzira ndota inzozi. Muri izo nzozi, mbona umugabo wambaye ubushwambagara, ahagaze ateye umugongo urugo rwe, afite igitabo mu ntoki, ahetse umutwaro uremereye mu mugongo (Zab. 38:4). Mwitegereje mbona abumbuye icyo gitabo, aragisoma. Akigisoma ararira, ahinda umushyitsi. Maze, atakibasha kwihangana, arataka araboroga, ati ngire nte? (Ibyakozwe 2: 37; 16:30 ; Abaheburayo 2:2-3). Akimeze atyo, ataha iwe, amara umwanya ashoboye wose yiyumanganyije, kugirango umugore we n'abana batabona umubabaro we. Ariko ananirwa kumara umwanya munini acecetse, kuko umubabaro we ugwira. Nicyo cyatumye aheruka kubungura ubwenge. Atangira kubabwira atya ati, Mugore wanjye nkunda, namwe bana nabyaye, jyewe inshuti yanyu y'amagara nishwe n'umutwaro undemereye cyane. Kandi nabariwe inkuru y'impamo, y'uko uyu mudugudu wacu uzatwikwa n'umuriro uvuye mu ijuru. Muri iryo rimbuka riteye ubwoba, jyewe ubwanjye, nawe mugore wanjye, namwe bana nkundatuzarimbukana bibi, keretse ubuhungiro ntarabona bwaboneka bwo kudukiza. Bumvise ibyo, benewabo baratangara cyane. Si uko bemeye y'uko ibyo yababwiye ari ukuri, ahubwo ni uko bibwiye ko yafashwe n'indwara isarisha. Nuko kuko bwari bwije, bakibwira y'uko ibitotsi byabasha kumukiza, bihuta kumuryamisha. Ariko iryo joro ringanya n'amanywa kumubabaza, nicyo cyatumye mu kigwi cyo gusinzira, akesha ijoro asuhuza umutima arira. Bukeye, bamubaza uko ameze, arabasubiza ati "Ndarushaho kumera nabi". Maze yongera kuganira nabo, ariko batangira kunangirwa imitima. Kandi batekereza kwirukanisha indwara ye kumutota no kumukankamira. Ubundi baramusekaga, ubundi bakamutota, ubundi bakamuzinukwa rwose. Nicyo cyatumye atangira kwigunga mu nzu ye, kugirango abasabire, abababarire, no kugirango yiganyire umubabaro we. Kandi yagendagendaga mu mirima wenyine, ubundi asoma, ubunsi asenga. Amara iminsi agira atyo.
IGICE CYA KABIRI: MUBWIRIZABUTUMWA.
Bukeye mubona agendagenda mu murima, asoma igitabo cye, nk'uko yamenyereye, agira agahinda kenshi. Akigisoma, araturika arataka nk'uko yagenjeje cya gihe kandi, ati "Nkwiriye gukora nte, ngo mbone gukira? " (Ibyakozwe n'intumwa 16: 30 - 31). Mbona akebaguza, nk'ushaka kwiruka. Mbona umugabo witwagaMUBWIRIZABUTUMWA, aza aho ari aramubaza ati "uratakishwa n'iki?" Aramusubiza ati "Mutware, nabwirijwe n'iki gitabo mfite mu ntoki y'uko naciriweho iteka ryo gupfa, kandi ubwa nyuma nkaba mbikiwe kujya mu rubanza (Abaheburayo 9: 27). Kandi numva y'uko urupfu ntarushaka, n'urubanza ntazashobora kurutsinda". Mubwirazabutumwa aramubaza ati " ni iki gituma udashaka gupfa ko ubu bugingo bufite ibyago byinshi?" Uwo mugabo aramusubiza ati " ni uko ntinya ko uyu mutwaro mpetse mu mugongo uzanzika ukangeza hasi y'ikuzimu, nkagwa ahanyiteguriwe muri Gehinomu (Yesaya 30:33). Kandi mutware, ubwo ntiteguye kujya mu nzu y'imbohe(nirwo rupfu rw'umubiri), siniteguye no kujya mu manza, ubwa nyuma nkicwa n'urupfu rw'iteka. Gutekereza ibyo niko kuntakisha." Maze Mubwirizabutumwa aramubaza ati "Ubwo umeze utyo, ni iki kiguhagaritse aho?" Aramusubiza ati " Ni uko ntazi aho njya." Maze Mubwirizabutumwa amuha umuzingo w'igitabo cy'uruhu, wanditswemo ngo Nimuhunge umujinya uzatera. (Mat 3: 7 ) Aragisoma(1), yitegereza Mubwirizabutumwa cyane aramubaza ati "Mpungire he?" Mubwirizabutumwa amutungira urutoki hirya y'agasozi kagari cyane, aramubaza ati urarora ririya rembo rito? (MAT 7: 13-14). Uwo mugabo ati "Oya". Arongera aramubaza ati "Urarora ririya tabaza ryaka cyane?" (Zab 119: 105; 2 Petero 1: 19). Aramusubiza ati sinzi, ahari ndaribonye. Maze Mubwirizabutumwa aramubwira ati uboneze kuri ririya tabaza, ujyeyo udateshutse. Nukora utyo, uri bubone iryo rembo. Nukomangaho, urabwirwa ibyo ukwiriye gukora. Maze ndota atangiye kwiruka. Ariko ataragera kure y'urugo rwe, umugore we n'abana be babibonye baramuhamagara ngo agaruke. Yipfuka mu matwi, akomeza kwiruka avuga ati "Bugingo , bugingo, bugingo budashira! " (Luka 14: 26 ). Nuko ntiyakebuka (Itangiriro 19: 17), ahubwo akomeza guhunga yerekeye hagati mu kibaya.
(1):Mu kinyarwanda haravuga ngo aragisoma. Ntabwo ari ugusoma nk'usoma ku itama mu mico imwe n'imwe. Ni ugusoma nk'usoma ibiri mu gitabo. (Icyongereza bihuye:
(1):Mu kinyarwanda haravuga ngo aragisoma. Ntabwo ari ugusoma nk'usoma ku itama mu mico imwe n'imwe. Ni ugusoma nk'usoma ibiri mu gitabo. (Icyongereza bihuye:
IGICE CYA GATATU: ABATURANYI BA MUKRISTO
Abaturanyi b'uwo mugabo nabo basohorwa no kureba uko yiruka; kandi acyiruka bamwe baramuseka; abandi baramukangisha; abandi baramuhamagara ngo agaruke. Muri abo harimo babiri bagambiriye kumugarura bamuhase. Umwe muri bo yitwaga MUDAKURWAKWIJAMBO, undi yitwa NYAMUJYIRYANINO. Icyo gihe yari amaze kubaha intera, ariko bo bajya inama yo kumukurikira; baragenda, hashize umwanya muto bamusohoraho. Arababaza ati "Bagenzi banjye, muzanywe n'iki?" Bati tuzanywe no kukugira inama yo kugarukana natwe. Arabasubiza ati "Oya, ntibishoboka. Mutuye mu mudugudu witwa RIMBUKIRO, aho nanjye navukiye. Mbonye y'uko ari ko uri, kandi hazaza igihe vuba cyangwa kera, muzapfirayo, muzikwe, mugere hasi y'ikuzimu, ahantu haka umuriro n'amazuku. Ni uko nshuti zanjye, mwemere ibyo mvuze tujyane. " Mudakurwakwijambo aramusubiza ati uti iki?Dusige inshuti zacu n'ibitunezeza byose? Mukristo (niko uwo mugabo yitwaga)aramusubiza ati "Ye, kuko ibyo mwasiga byose bidakwiriye kugereranywa n'ibike byo mubyo nshaka guhabwa, kugirango binezeze. (Abaroma 8: 18) Kandi mwakwemera kujyana nanjye, ntimusubire inyuma, mwazamera nkanjye, kuko aho njya bafite ibibahaza bigasigara (Luka 15: 17). Nimuze muhinyuze amagambo yanjye". Mudakurwakwijambo ati iyo ushaka ni ibiki bikurekesha iby'isi byose? Mukristo ati "ndashaka ibiragwa bitabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka (1 Petero 1: 4) bibitswe mu ijuru, aho bitabasha kwangirika, kugirango ababishaka bazabihabwe mu gihe cyategetswe n'Imana. Ibyo byanditswe mu gitabo cyanjye, niba wemeye kugisoma, urabibonamo." Mudakurwakwijambo ati ashwi. Kuraho igitabo cyawe. Uragarukana natwe cyangwa urarorera? (yaramubazaga) Mukristo ati " Ndanze, kuko nafashe ya suka (Luka 9: 62). Mudakurwakwijambo ati ni uko rero Nyamujyiryanino, duhindukire tumusige, dutahe. Hariho abibone b'abasazi benshi bameze nk'uyu; kandi iyo bibwiye ibitari byo, bibwira ko barusha ubwenge abantu barindwi bashobora kuvuga impamvu zo kubihakana. Nyamujyiryanino ati witukana! Mukristo uyu mwiza, niba ibyo avuze ari ukuri, aturusha gushaka ibyiza. Kubwanjye umutima wanjye unyoshya kujyana nawe. Mudakurwakwijambo ati uti iki? Nawe ubuze ubwenge? Nyumvira dusubirane iwacu. Ninde uzi aho uzajyanwa n'umuntu usaze atyo? Subirayo, Subirayo, niho uribube ugize ubwenge. Mukristo abwira Nyamujyiryanino ati ahubwo tujyane, Nyamujyiuryanino. Ibyo navuze biriho, n'ibyiza bindi byinshi, kandi byabonwa. Nawe niba utabyemeye, soma ibyo muri iki gitabo cyanjye. Kandi kugirango umenye y'uko ibiriho ari iby'ukuri, byose bihamwa kwari koko n'amaraso y'uwacyandikishije. Nyamujyiryanino abwira Mudakurwakwijambo ati "Ni uko Mudakurwakwijambo, singishidikanya, ahubwo ngambiriye kujyana n'uyu mwiza no kujya nsangira nawe iby'abona". Maza abaza Mukristo ati nshuti yanjye nziza, mbese uzi inzira ijya aho heza? Mukristo aramusubiza ati "Nayobowe n'umugabo witwa Mubwirizabutumwa, ngo nkwiriye kwihutira kugera ku irembo rito twerekeye, niho turi bubwirirwe iby'inzira. Nyamujyiryanino ati ni uko nshuti yanjye tugende. Bombi barajyana. Maze mudakurwakwijambo aravuga ati jyeweho ndasubira iwanjye, sinshaka kujyana n'abayobojwe batyo b'ibicucu. Maze ngota y'uko Mudakurwakwijambo amaze gutaha, Mukristo na Nyamujyiryanino banyuraga mu kibaya baganira. Batangira kuganira batya... Mukristo abaza nyamujyiryanino ati nshuti yanjye Nyamujyiryanino, uri migabo ki? Nishimiye ko wemeye ko tujyana. Mudakurwakwijambo nawe, iyaba yarababajwe nkanjye n'imbaraga z'ibitaboneka n'ubwoba bitera, nataba yatebutse kudusiga ngo atahe. Nyamujyiryanino ati nuko Mukristo, ubwo dusigaye twiherereye, ongera umbwire iby'aho tujya uko bisa kandi ibyo dukwiriye gukorera kugirango tubitunge. Mukristo ati "Ndushaho kubyibwira mu mutima kuruta kubivugisha ururimi, ariko kuko ushaka kubimenya, ndabigusomera mu gitabo cyanjye". Nyamujyiryanino ati "uratekereza y'uko amagambo yo mu gitabo cyawe ari ay'ukuri rwose?" Mukristo aramusibiza ati "Yee, ni ay'ukuri kuko cyandikishijwe n'itabasha kubeshya" (Tito 1: 2). Nyamujyiryanino ati "uvuze neza. Ariko se ni ayahe?" Mukristo ati "Hari ubwami butazashira tuzabamo, n'ubugingo buhoraho tuzaherwa kugirango tuzabe muri ubwo bwami iteka ryose". (Zaburi 145: 13; Luka 12:32; Yoh 10:27-29) Nyamujyiryanino ati "Uvuze neza. Ariko se ibindi ni ibiki?" Mukristo ati "Hariho amakamba y'ubwiza tuzahabwa n'imyenda izatuma turabagirana nk'izuba ryo mu ijuru". (2Tim 4:8; Ibyahish. 22:5; Mat 13:43) Nyamujyiryanino ati "ibyo ni byiza cyane. Ariko se ibindi ni ibiki?" Mukristo ati "Nta kurira kuzabayo, cyangwa agahinda kuko nyiraho azahanagura amarira yose ku maso yacu (ibyahish7:16-17; 21:4)". Nyamujyiryanino ati " ariko se tuzxabanayo na bande?" Mukristo ati "Tuzabanayo n'abantu ibihumbi n'inzovu badutanzeyo. Muri abo nta n'umwe ugirira mugenzi we nabi, ahubwo bose barakundana kandi ni abera. Bose bagendera mu maso y'Imana, bagaharara imbere yayo bashimwa nayo iteka ryose. Kurangiza byose mu magambo make, tuzabonayo abakuru bambaye amakamba y'izahabu (ibyahish 4:4); kandi tuzabonayo abantu batemaguwe n'ab'isi n'abatwitswe n'abagaburiwe inyamaswa, n'abaroshywe mu nyanja, babahora urukundo bakundaga Nyiri icyo gihugu, bose ari bazima, bambaye kudapfa nk'umwenda(Yoh 12:25; 2 Abakor 5:2-4)". Nyamujyiryanino ati "ayo magambo ndayumvise, ibinezaneza byenda kunyica. Ariko se, birashoboka kubitunga? Dukore iki kugirango tubihabwe?" Mukristo ati "ibyo Umwami utwara icyo gihugu yabyandikishije muri iki gitabo (Yesaya 55:1-2, Yoh 6:37; 7:37, Ibyahish 21:6; 22:17). Ariko ibyo bisobanurwa mu magambo make, niba tubikunda rwose, azabiduhera ubuntu". Nyamujyiryanino ati "Yewe, ibyo biranejeje cyane: Twihute!" Mukristo ati "simbasha kwihuta nk'uko nshaka kuko mbuzwa n'uyu mutwaro mpetse."
IGICE CYA KANE: ISAYO GAHINDAGASAZE
Maze ndota y'uko bamaze kuganira batyo bagera ku isayo irimo ibyondo byinshi yari iringanije icyo kibaya. Nabo, kuko batitondaga, batungurwa no kugwa muri iyo sayo. Kandi iyo sayo yitwaga GAHINDAGASAZE. Bamara umwanya bagerageza kwisayura, bivurunga cyane mu byondo. Mukristo atangira gusaya cyane kuko yari ahetse wa mutwaro. Maze nyamujyiryanino aramubaza ati " Mukristo we! Mbese ugeze he?" Mukristo aramusubiza ati nanjye simbizi rwose. Nyamujyiryanino abyumvise, atangira gushoberwa, ararakara abaza mugenzi we ati "uku ni kwa kwishima wahoze umbwira? Ubwo tubanje kubona ibyago dutya, mu rugendo rwacu rusigaye bizacura iki? Nabonye mva hano nkiri muzima, nagusigiye icyo gihugu cyiza ukaba ari wowe ukiragwa wenyine! " Maze agira umwete cyane, yisayura agana ku ruhande rw'isayo rwerekeye iwabo. Aragenda, Mukristo ntiyasubira kumubona. Nuko Mukristo asigara wenyine, avoyagurika mu isayo Gahindagasaze. Ariko ntiyareka kugira umwete wo kugera hakurya, aherekeye rya rembo rito. Agerayo, ariko ananizwa kwisayura n'umutwaro ahetse. Maze ndota umugabo witwa MUTABAZI aza aho ari; aramubaza ati "Ni iki kikugejeje hano"? Mukristo ati umugabo witwa Mubwirizabutumwa niwe wanyoboye iyi nzira, kandi niwe wanyerekeye ririya rembo, kugirango mpunge umujinya wenda gutera. Nkijyayo, nsaya hano. Mutabazi ati " Ni iki cyatumye utitegereza amabuye yo gutarukiraho"? Mukristo ati ni uko nirukanwaga n'ubwoba cyane bituma mpungira mu nzira y'ubusamo, ndasaya. Mutabazi ati "Mpa ukuboko kwawe". Amuha ukuboko aramukurura, amukuramo (Zab 40: 2), amushyira ahumutse, amutegeka gukomeza kugenda. Maze negera uwamukuyemo, ndamubaza nti "ubwo inzira iva mu mudugudu w'i Rimbukiro, ijya kuri ririya rembo rito, idaca ahandi keretse hano, ni iki cyatumye badatinda iyi nzira kugirango abagenzi bajyayo begende neza? Aransubiza ati iyi sayo ntiyatindwa. Igituma idatindwa ni uko ihora ishyirwamo ico n'ibyondo byose bizanwa no kwemezwa k'umuntu ko ari umunyabyaha. Nicyo gituma yitwa isayo Gahindagasaze. Iyo umunyabyaha akanguwe n'uko amenye ko ari uwo kurimbuka, umutima we wuzura ubwoba bwinshi no gushidikanya kwinshi n'ubwihebe bwinshi, ni uko ibyo biteranira hamwe bigasanganira muri iyi sayo. Nicyo gituma ari habi hatya. Umwami ntakunda ko hagumya kumera hatya. Nanjye ubwanjye nzi y'uko ibyigishwa byiza uduhumbagiza byuzuye amagare inzovu ebyiri byamizwe n'aha hantu, kandi ibihe byose bajyaga babikura ahantu hose ho mu bwami bw'Umwami wacu. Kandi abahanga b'ibyo bavuga y'uko aribyo birusha ibindi kuhatinda. Ariko haracyari isayo Gahindagasaze, kandi niko hazahora, nibamara gukora ibyo bashobora byose. Ariko Umwami yategetse ko bahashyira amabuye yo gutarukiraho , kandi koko ariho akomeye meza hagati y'iyi sayi. Ariko iyo ijuru rirwaye, isayo irushaho kuzikura ibyondo, bigatuma ayo mabuye aboneka aruhije. Kandi n'aho abantu bayabonye, impungenge zibatera guteshuka , bagasaya rwose, n'ubwo ayo mabuye yo gutarukiraho ahari. Ariko iyo bamaze gutambuka, ririya rembo, bagenda aheza. Nuko ndota Nyamujyiryanino asohoye mu rugo iwe. Abaturanyi be baza kumusuhuza, bamwe muri bo bamushima ubwenge kuko yagarutse, abandi bamwita umupfu kuko yaharanye amagara na Mukristo; abandi bamukoba bamwita umunyabwoba, bati ubwo wari utangiye urugendo ukagarurwa n'ibirushya bike, si ukwitera igisuzuguriro? Nuko Nyamujyiryanino yicarana nabo amwaye. Maze hashize umwanya ashyitsa umutima mu nda. Abaturanyi be barahindukira bafatanya nawe kunegura Mukristo. Ni uko ibya Nyamujyiryanino byashize.
IGICE CYA GATANU:: BWENGEBWISI (IGICE 1 MURI 2)
Ibyo bikiri aho, Mukristo yadengaga wenyine, yitegera umugabo uje guhura nawe, bahurira mu mayira abiri. Uwo bahuye uwo yitwaga BWENGEBWISI, yari atuye mu mudugudu witwa UBWENGEBWAKAMERE, umudugudu ukomeye cyane, uhereranye n'uwo Mukristo yavukiyemo. Uwo mugabo abonye Mukristo, akeka uwo ariwe: kuko ibyo kuva mu mudugudu kwe witwa Rimbukiro byari byamenyekanye cyane, si mu mudugudu wabo gusa, ariko n'ahandi. Ni uko Bwengebwisi amukekeshwa no kubona agenda aremerewe no kumva asuhuza umutima, aniha. Nicyo cyatumye abanza kumubaza ati "Wa mugabo, urajya he, uremerewe utyo?" Mukristo aramusubiza ati "Ndaremerewe koko, ntawe undusha umubabaro! Kandi umbajije uti urajya he? Ndajya kuri ririya rembo nerekeye, kuko ariho nabwiwe yuko bazambwiririza ibinkuzaho uyu mutwaro uremereye". Bwengebwisi aramusubiza ati "mbese ufite umugore n'abana"? Mukristo aramusubiza ati "Ndabafite, ariko sinkibasha kubishimira nka mbere, kuko nanijwe no kuremerwa n'uyu mutwaro. Ngirango meze nk'utabafite (I Abakor. 7:29). Bwengebwisi aramusubiza ati nakugira inama wanyumvira? Mukristo ati "Yaba nziza, nakumvira: kuko nshaka cyane kugirwa inama nziza." Bwengebwisi ati "Inama yanjye ni iyi: tebuka cyane wururtse umutwaro wawe, kuko ari ntabwo uzashyirsa umutima mu nda utaragenza utyo. Kandi utaragenza utyo, ntiwabasha kwishimira imigisha Imana yaguhaye." Mukristo ati icyo nicyo nshaka, gukurwaho uyu mutwaro uremereye, ariko ubwanjye simbasha kuwururutsa, kandi iwacu ntawe ubasha kuwunkura mu mugongo. nicyo gituma ngiye iyo njya iyo, kugirango nywukurweho, nk'uko nkubwiye.Bwengebwisi ati "Ninde wakubwiye ko ariyo nzira ukwiriye kunyuramo, kugirango ukurweho umutwaro wawe? Mukristo ati "Ni umugabo nibwiye ko ari umunyacyubahiro ukomeye cyane: ndamwibutse yitwa Mubwirizabutumwa." Bwengebwisi ati "inama yakugiriye ni mbi. Mu isi yosenta nzira ihwanije gutera ubwoba n'imiruho n'iyo yakwoheje kunyuramo. Nawe numwumvira uzabona ko ariko biri. Na none mbonye y'uko ugiriyemo ibyago, kuko mbonye wivurunze mu isayo Gahindagasaze, ariko iyo sayo ni itangiriro ry'ibyago biza ku banyura muri iyo nzira. Nyumvira dore ndi umusaza nkurusha ubukuru. Mu nzira unyuramo uzasangamo imiruho n'umubabaro n'inzazra n'ibyago no kwambara ubusa no gucumitwa inkota, uzasangamo n'intare n'ibiyoka n'umwijima n'urupfu ntuzabura kurusangamo. Ibyo byose ni iby'ukuri kuko abantu benshi barabihamya. None ni iki gitumye utebuka utyo kwiyicisha kumvira umushyitsi"? Mukristo ati "uyu mutwaro mpetse urusha ibyo uvuze byose kuntera ubwoba. Nawukurwaho, ibyo byo mu nzira biribazwa." Bwengebwisi ati "Watangiye ute kuwugira?" Mukristo ati "nawutangijwe no gusoma iki gitabo mu ntoke." Bwengebwisi ati "Nanjye ni ko nakekaga. Bikubayeho nk'uko biba no ku bandi benshi badakomeye, bishyira mu byo badashobora kugeraho. Uko guhagarika umutima ntikubakuramo ubugabo gusa, nk'uko mbonye y'uko ubukuweho, ariko gutuma birukira kwigerezaho, kugirango bahabwe ibyo batazi." Mukristo ati ariko jyeweho nzi icyo nshaka: Ni ugukurwaho uyu mutwaro uremereye. Bwengebwisi ati "Ariko ni iki gituma ushaka kuwukurwaho muri iyo nzira irimo ibyago byinshi? Wakwihanganira kunyumva, nakubwiriza uburyo wabona icyo ushaka , udatewe n'ibyago ugiye kwisanganiza. Kandi ako gakiza kari hafi. Ni uko mu cyimbo cy'ibyo byago, uzabona amahoro menshi no kugubwa neza." Mukristo ati "Ndakwingize ungire iyo nama." Bwengebwisi ati "Dore, muri biriya birorero ahitwa NGESONZIZA, harimo umugabo witwa MWIKIRISHAMATEGEKO, ni umunyabwenge bwinshi wubahwa cyane, azi neza gukura imitwarebantu nk'uwo uhetse uwo. Kandi ubwanjye nzi neza yuko yafashije benshi bameze batyo. Kandi azi no kuvura abashajijwe n'imitwaro yabo. Wajya aho ari, ntiwabura gufashwa vuba. Inzu ye ntiri kure, ni nk'urugendo ry'igice gito cy'isaha. Kandi yaba atariyo, afite umuhungu mwiza witwaMVUGONZIZA, ahwanije na se gukora uwo murimo. Aho niho uri bukurirweho uwo mutwaro. Kandi waba udashaka gusubira mu mudugudu wavuyemo (nanjye sinshaka ko usubirayo) ni ukuzatumira umugore wawe n'abana bawe, mubanemuri uwo mudugudu. Hari amazu arimo ubusa, waguramo imwe, watanga bike. Ibyo kurya byaho ni byiza kandi bigurwa igiciro gito, abantu muzaturana n'abanyangeso nziza, bazakubaha, bitume urushaho kugubwa neza. Mukristo yumvise ibyo, amara akanya ashidikanya, maze yemera kumwumvira, bibwira ati niba uyu avuze ukuri, nagira ubwenge nakurikiza inama angiriye. Maze aramubaza ati "Inzira ijya k'uwo muntu mwiza iri he?" Bwengebwisiaramwereka ati "ntureba uriya musozi muremure?" Mukristo ati ndawubonye. Bwengebwisi ati komeza inzira ikikiye uwo musozi, inzu uri bubaze kugeraho niyo ye. Ni uko Mukristo ateshwa inzira ye, akomeza inzira ijya kwa Mwikirishamategeko, kugirango amufashe. Maze, ageze hafi y'uwo musozi, abona utumbagiye cyane, kandi abona uruhande rwawo ruhereranye n'inzira rubogamye cyane, bituma atinya gukomeza kugenda, kugirango umusozi utamugwira. Ni uko arahagarara, ayoberwa icyo ari bukore. Kandi umutwaro we urusha kumuremerera uko wamuremereraga atarateshwa inzira. Kandi uwo musozi urabya ibirimi by'umuriro (Kuva 19:16 -18), agirango agiye gushya aratutubikana , ahinda umushyitsi (Abaheb. 12:21 ) . Atangira kwicuza kuko yumviye Bwengebwisi. Uwo mwanya arebye Mubwirazabutumwa aza aho ari, agira ipfunwe. Maze Mubwirizabutumwa aramwegera, amugezeho, amureba igitsure gikomeye aramubaza ati "Wazanywe aha n'iki"? Mukristo araceceka ntiyagira icyo amusubiza.Mubwirizabutumwa arongera aramubaza ati si wowe nabonye uririra inyuma y'umudugudu wa Rimbukiro? Mukristo aramusubiza ati "mutware ni jye." Mubwirizabutumwa ati sinakuyoboye inzira ijya kuri rya rembo rito? Mukristo ati "mutware wayinyoboye. Mubwirizabutumwa ati "Ni uko rero ni iki cyatumya udahagarara kuyoba? None dore nturi mu nzira. Mukristo ati maze kwambuka isayo Gahindagsaze, nahuye n'umuntu niwe wanyoheje kujya murorero biri imbere, ngo ndabonamo umugabo ubasha kunkuraho umutwaro wanjye. Mubwirizabutumwa ati asa ate? Mukristo ati yasaga n'umuntu mwiza, ambwira byinshi. Bitinze nemera ibyo ambwiye, nza hano. Maze mbonye uyu musozi ubogamiye iyi nzira cyane ushaka kungwira ndahagarara. Mubwirizabutumwa ati uwo muntu yakubwiye iki? Mukristo ati yambwiye kwihuta ngo nkurweho uyu mutwaro. Nanjye nti nicyo nshaka. Nti nicyo gitumye njya kuri ririya rembo, kugirango bambwirireyo ibyo ndi bukore ngo ngere ahantu ho kuwukurirwaho. Ambwira ko anyereka inzira irutaho y'ubusamo, itarimo ibyogo nk'iyo wanyoboye. Kandi ambwira ibya mwikirishamategeko n'umwana we; ndabyemera, nteshwa inzira. None sinzi icyo ndi bukore.Mubwirizabutumwa ati ba nuhagaze ho hato, mbanze nkubwire iby'amagambo y'Imana. Mukristo ahagarara atengurwa. Mubwirizabutumwa aramubwira ati mwirinde mutanga kumva iyo ivuga. Ubwo ba bandi batakize, kuko banze kumva uwabahanuririye mu isi, twe tuzarushaho cyane kudakira niba dutera umugongo itubwira iri mu ijuru (Abaheb 12: 25). Kandi ati umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera, kandi niba azasubira inyuma, umutima wanjye ntumwishimira (Abaheb 10: 38). Maze abisobanura atya, ati nawe urirukira mu byago. Utangiye kwanga inama wagiriwe n'Imana isumba byose, ukura ikirenge cyawe mu nzira y'amahoro, usigaza ho hato ukajya mu kaga ko kurimbuka iteka. (bizakomeza)