Tuesday, September 24, 2013

IBINTU BYAGUFASHA KUGIRANGO BATERI YA MUDASOBWA YAWE IRAMBE

Kurubu usanga abantu benshi bakoresha mudasobwa zigendanwa bafite ikibazo cy’ uko batiri za mudasobwa zabo zimara igihe gito. Hano tugufitiye bimwe mu bintu bishobora kugufasha kongerera ubuzima batiri yawe ikaba yajya ikora igihe kirekire.


DISPLAY (Ingano y’ urumuri rukoreshwa na mudasobwa yawe )
Kimwe na telefoni yawe, mudasobwa yawe nayo ijya ishiramo umuriro bitewe n’ uko yakoresheje urumuri rwinshi kandi igihe kirekire, wagombye kurugabanya kandi niba hari na keyboard zimyasa urumuri rwinshi narwo ukarufunga.

 External devices( Ibindi bintu bicometseho)
Ibindi bintu bicomekwa kuri mudasobwa yawe bishobora kugabanya igihe yakagombye gukora, bityo ni byiza ko ucomokora ibintu bicometse kuri USB port yawe
  Overheating (Ubushyuhe bukabije)
Ubushyuhe bukabije bwa mudasobwa yawe butuma ikoresha umuriro mwinshi ikoresha fans. Koresha laptop cooler kugirango ugabanye ubushyuhe bwa mudasobwa yawe.
Hibernate 
Ni byiza gukoresha ubu buryo bwitwa hibernate aho gukoresha standby kuko bukubikira aho warugeze ukora kandi imashini ikagaragara nk’ iyazimye bikanazigama umuriro
Windows Power Plans
Ubu buryo akenshi bugaragara mu mashini zikoresha programme ya windows, usanga buguha uburyo bwo guhitamo igihe mudasobwa yakomeza kuba icanye mu gihe nta muntu uri kuyikoraho- ni byiza gushyiraho igihe gito.
BatteryCase 
Ni programme izagufasha kureba ubuzima bwa batiri yawe uko buhagaze bityo ubashe kumenya niba hari icyo ugomba kuyikorera mu rwego rwo kuyirinda kwangirika

1 comment:

Anonymous said...

ibise sibyo ko mutavuga