Hari umugabo umwe wari umuriganya cyane akaba inkundamugayo kandi
akifuza indonke cyane mu bandi, ni uko igihe kimwe agira ibyago ata
amafaranga ye ibihumbi mirongo itanu (50.000).
Ni uko kubera
ukuntu yakundaga amafaranga cyane agira agahinda kenshi abiganyira
umuturanyi we wari umukire cyane kandi ari inyangamugayo, gusa
ntiyamubwira umubare w’amafaranga yari yataye. Ni uko mu gihe
akibimuganyira, umwana w’uwo muturanyi we aba avuye kwiga abwira papa we
ko yatoraguye amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000).
Ni uko wa mugabo wari umuriganya arishima cyane, ariko umutima w’uburiganya uranga abwira uwo mwana ko amafaranga yataye yari
ibihumbi ijana bityo ko akwiye kumushakira andi asigaye bitaba ibyo
papa we akamuriha. Ni uko uwo mwana papa we aramuhendahenda ati : «
Niba koko wayatoye ari ibihimbi ijana rwose muhe n’andi », ariko umwana
aramuhakanira kandi na papa we yari azi ko umwana we atajya abeshya.
Ni uko wa mugabo w’umuriganya afata umwanzuro wo kujya kubarega, ageze
imbere y’umuyobozi wari uzi ubwenge cyane kandi azi neza ko uwo mugabo
ari umuriganya, ahamagaza wa mwana na se amaze abaza wa mwana ati: «
Amafaranga watoraguye yari angahe ? » Umwana amusubiza ashize amanga
ati: « Natoraguye amafaranga ibihumbi mirongo itanu ». Ni uko umuyobozi
w’umuhanga arahindukira abaza wa mugabo w’umuriganya ati: « Harya wowe
amafaranga wari wataye ni angahe ? » Ni uko umugabo w’umuriganya ati: «
Njye nataye amafaranga ibihumbi ijana none bampaye ibihumbi mirongo
itanu ndashaka ko bampa n’andi asigaye »
Ni uko wa muyobozi
aramureba, aramwitegereza arangije ati: « Humura ikibazo kirakemuka ;
wowe mpereza ibyo bihumbi mirongo itanu baguhaye maze tugushakire ayawe
ibihumbi ijana ». Amaze kuyamuhereza wa muyobozi ayasubiza wa mwana,
aramubwira ati: « Akira aya mafaranga watoraguye si ay’uyu mugabo kuko
aye yari ibihumbi ijana. Yagumane nihagira uzaza akubwira ko yataye
ibihumbi mirongo itanu uzabe ariwe uyaha, hanyuma uyu mugabo nawe
ategereze ko hari uzamubwira ko yatoraguye aye ibihumbi ijana ubwo
namubona nibwo azabona aye.»
Ni uko wa mugabo w’umuriganya yumva
aramwaye, atakambira umuyobozi amubwira ko yabeshyaga ayo yataye yari
ibihimbi mirongo itanu ariko umuyobozi nawe amubera ibamba, kuva ubwo
uwo mugabo w’umuriganya aba abonye isomo ryo kutazajya akabya kwifuza
ibitari ibye.
ISOMO : Ni kenshi ushobora kuba ugirira abantu
ineza nyamara bakakwitura inabi, uwo wagiriye neza aho kugushimira
akaguhinduka ukaba ari wowe mubi kandi ntako utagize, ariko ibyo byose
ntibizaguce intege ngo wumve ko kugira neza nta kamaro ahubwo zirikana
ko ineza yiturwa umugisha kandi n’iyo utayishimiwe n’uwo uyigiriye
amaherezo y’ibihe uyisanga imbere. Ukuri kurirwanirira kandi guca mu
ziko ntigushye, abimika ikinyoma n’uburiganya nabo bajye bazirikana ko
batazatinda kubyicuza.