Tuesday, July 23, 2013

SOMA AKA GAKURU KARAKWIGISHA BYINSHI

Umunsi umwe akana k'agakobwa kitwaga Betty kajyanye na mama wako mu isoko, kaza kubona agakufi ka plastic maze gahendahenda mama wako ngo akagurire ako gakufi. Kari agakufi k'abana kandi gaciriritse ariko Betty ntiyigeze yifuza akarenze ako kuko yumvaga mama we atamugurira ibihenze.
Ni uko mama we arakamugurira, Betty akagakunda cyane kuburyo yakambaraga ahantu hose yabaga ari ndetse n'iyo yajyaga koga yarakajyanaga. Papa we yabonaga ko akunda ako gakufi cyane n'ubwo kari gaciriritse kuko kari gakoze muri plastic.

Ni uko papa wa Betty kuko yakundaga kumubwira udukuru, rimwe amaze kumubwira agakuru aramubaza ati: "Betty, urankunda?" Akana karikiriza kati ndagukunda rwose! Papa we ati: "Ngaho niba unkunda koko mpa ka gakufi kawe". Akana karatekereza kumva wapi ntikarekura agakufi, gahitamo kubwira Papa wako kati: "Mbabarira sinaguha agakufi kanjye, ahubwo wenda itwarire ka gapupe kanjye (Toy)". Papa we abonye ko agakufi yagakomeyeho ati nta kibazo mwana wanjye! Ndagukunda.
Ni uko hashize iminsi mike papa wa Betty yongera kumubaza niba amukunda, undi ati ndagukunda rwose! Nabwo amwatse agakufi aramubwira ati iby'agakufi byo ntibishoboka mbabarira wenda ndaguha ka gakanzu nkunda kujyana gusenga. Papa we abonye ko Betty agikomeye ku gakufi aramubwira ati: "ntacyo mwana wanjye! ndagukunda"
Ubwo akana karagiye karibaza, gatekereza ukuntu papa wako ahora agahendahendera ko kamuha agakufi... Ni uko akana kumva ntigashaka kukarekura ariko nanone kumva ntigashaka guhora kababaza papa wako. Ni uko karagenda gasanga papa wako mu cyumba karamubwira kati nari nkuzaniye ka gakufi! Ni uko papa we arishima, aba akoze mu kabati k'igitanda akuramo agakufi ka zahabu yari yaraguriye Betty arakamuha, amubwira ko yakaguze cyera ariko yifuzaga ko amuha agaciriritse we akamuha ak'igiciro kinini.
Nguko rero uko Imana ihora idusaba ko twayiha imiruho yacu, amaganya yacu, amarira yacu ndetse n'ibindi bidafite agaciro ngo yo ituguranire iduhe amahoro, umunezero, ibyishimo n'umutuzo, nyamara ntitubyemera! Tuvuga akenshi ko tuyikunda nyamara yadusaba guhara ibitadufitiye umumaro ngo iduhe iby'igiciro tukinangira umutima!
NIBA NAWE UGAKUNZE KANDA LIKE, NIBA WUMVA UKWIYE KUGASANGIZA ABANDI KORA SHARE