Sobanukirwa n’ibirango bya Shitani n’icyo bivuga
Mu ntangiriro z’uku kwezi , umupasitori umwe mu idini ya giporotestanti (ndashaka kuvuga ),twahujwe n’akazi ntangazwa no kubona yambaye umupira w’amaboko magufi (T-shirt) ushushanijeho kimwe mu bimenyetso by’idini ya Shitani (cyangwa Satanibitewe n’imivugire itandukanye).
Umupira w’umukara yari yambaye wari ushushanijeho, mu ibara ry’umutuku, ikimenyesto abasenga Shitani bita Devil’s Pitchfork kimeze nk’ikanya y’amenyo atatu asongoye.
Si ibi byari byaduhuje kuko yagenzwaga no kwamamaza "igiterane cy’ivugabutumwa",ariko namubajije niba igishushanyo yambaye azi icyo ari cyo, abanza kumbwira ko akizi , nkomeje kumubaza ansobanurira ko ntabyo azi. Mbimubwiyeyabaye nk’utangaye ariko kandi anyumvisha ko bimubabaje cyane, ko afite n’isoni zo kuzongera kugura umwenda atazi ibyanditseho cyangwa ibishushanyijeho.
Nubwo wenda nta wahita yemeza ko ibi hari icyo byaba bitwaye gikomeye ariko nanone kuba uri umuntu ujijutse utabasha kumenya ibisobanuro by’ibyo wambaye ntawabura kuvuga ko byaba ari uburangare cyangwa ubujiji mu bundi buryo.
Uretse uyu mupasitori, hari n’abantu benshi nabo nkomeza guhura nabo bambaye imyenda iriho ibirango bya Shitani. Abenshi babona ari utuntu wenda dutatse imyenda yabo; atari ukuvuga ko bemera uyu Lusuferi (Lucifer) - nk’uko abamusenga bakunze kumwita.
Shitani mvuga muri iyi nkuru ndamuvuga nk’imana y’abari mu idini ryamwitiriwe (Eglise de Satan cyangwa Satan’s Church), bakamufata nk’umwami w’amahoro utanga ubumenyi , umutuzo no guhumuka k’ubwenge bwa kiremwa-muntu; agatanga ubutunzi , igikundiro no kuyobora injiji kimwe n’abemera ibyo batazi barazwe n’abakurambere babo cyangwa abashingira imyizerere yabo mu nyigisho zishingiye ku nyungu n’uburetwa bw’abazizanye mu isi. Aya ni amagambo fatizo-aba mu ngengabiterezo z’aba-Sataniste (abasenga Shitani).
Ibi byatumye Igitondo.com dushakashaka kugira ngo mwese musobanukirwe na bimwe mu birango by’idini ya Shitani , maze ushaka kubyambara wenda ajye abikora anabizi cyangwa abishaka kuko n’ubundi buri wese afite uburenganzira bwo kwemera uko umutima we ubimutegeka mu gihe atabangamiye ubuzima n’ituze by’abandi.
Kimwe n’uko usanga no mu yandi madini bagira ibimenyetso n’ibishushanyo bibaranga ni nako n’idini rya Shitani rifite ibyaryo. Abakirisitu bagira imisaraba ,ibishushanyo by’intumwa za Yezu/Yesu ufatwa nk’umwana w’Imana , za ukarisitiya, umubyeyi Nyina w’uyu Yezu n’ibindi byinshi abemera Satani nabo bafite ibirango byabo.
Uretse imiterere y’ibi birango turanagaruka ku bisobanuro byabyo: buri kirango kigira ubusobanuro bwacyo kandi ngo kikagira n’imbaraga zikomeye ku bijyanye n’imyemerere y’abasenga Satani kikabafasha kwisanisha nawe , kugira ingufu n’ububasha bw’umubiri kimwe no kuzagera ku buzima butagira iherezo. Buri kirango kandi ngo kinagira ingufu zo gutanga ubumenyi kuri roho ya muntu.
Dore bimwe mu bimenyetso bikoreshwa n’abemera Satani
-Inzoka
Inzoka iteye itya ni kimwe mu bimenyetso bikomeye cyane mu idini y’abasenga Shitani. Inzoka ngo ni ikimenyetso cya KUNDALINI : muri Yoga ( imyitozo ngororamubiri ikoranye ubuhanga bushingiye ku miterere y’umubiri, ikaba ikomoka mu moko y’Abahindi ) izi zikaba ingufu zihurira mu ruti rw’umugongo w’umuntu kuva mu duce tw’uruturigongo two hejuru kugeza hasi hafi y’ikibuno .
Inzoka ifatwa nk’ikinyabuzima gihuza izi ngufu maze zigahurira muri CHAKRA ( amazingiro arindwi y’ingufu nyabugingo mu mubiri w’umuntu ) bigatuma agira igikundiro , ingufu z’umubiri , ubumenyi ntagereranwa n’ububasha bwo kumenya ibyo ashaka byose bitamutwaye igihe nk’uko bigendekera abandi bantu basanzwe batazi na kimwe ku bya Shitani.
Ababashije kugenzura ingufu zishingiye kuri ubu buhanga baba bafite imbaraga zihagije zo kutabeshywa ngo bajyanwe mu bigare by’ibitekerezo bishingiye ku bujiji no guhuma k’umutima bimaze gukwirakwira mu isi nk’uko abasenga Shitani babyemeza.
-Point Down Pentagram
POINT DOWN PENTAGRAM : Iki kinyampande eshanu kinyuzwemo n’umurabyo ngo ni ingufu zituruka hejuru zinjira mu ikamba rizungurutse Chakra (reba igisobanuro hejuru), z’umubiri wa muntu ; naho uyu murabyo ngo ukagaragaza ko Shitani ari umunyabubasha akaba umuremyi wa byose akabigiraho ububasha.
Uyu murabyo kandi ngo unavuga ingufu zikomoka ku binyabuzima. Mu idini ya Shitani , impande zose zireba hasi zivuga ingufu zose ziva kuri shitani zinjira mu bugingo bwa muntu.
-True Grail
True Grail: Inkongoro iteye itya nayo ni kimwe mu bimenyetso n’ibirango by’idini ya Shitani. Abasenga Shitani ngo bababazwa cyane n’uko abagatulika babibye iki kimenyetso bakaba bagikoresha mu makiliziya yabo. Ku bwabo, ngo baracyangije bikomeye. Abasenga shitani bemera ko kuri iyi si inkongoro igaragara cyangwa ifatika ari igitekerezo kiba imbere mu muntu kikaba ingufu z’amaraso aba muri Chakra cyangwa Amaraso y’ubwami .
-Egyptian Ankh
Egyptian Ankh : Iki ni ikimenyesto gikoreshwa n’abasenga Shitani mu materaniro yabo , ni urufunguzo rwa roho na Chakra y’umutima.
-The Devil’s Pitchfork
Iki kimenyetso bita The Devil’s Pitchfork ubusanzwe ni igikoresho bakoresha mu buhinzi cyangwa mu gukora isuku akenshi bakakiyoza ibyatsi.
Ariko abasenga Shitani bavuga ko iki gikoresho ari kimwe mu birango byabo byabayeho mu myaka ibihumbi byinshi mbere y’umwaduko w’Abakristu mu isi. Nyamara hari n’andi madini ya gikristu usanga hari aho bagishushanije , ibi nanone abasenga shitani basaga ari ukubigana kandi ngo bikaba bitesha agaciro ibirango byabo.
Iki kimenyetso bo banita Trishuk gifatwa nk’igifasha bwa buhanga bugereranwa n’inzoka mu bice bitandukanye nyabugingo bigize umubiri w’umuntu, bigaha umuntu imitekerereze itagira amakemwa.
-Baphomet
Iki gishushanyo bita Baphomet abasenga Shitani bagihereye ku kigirwamana Shiva , amaboko yacyo areba mu byerekezo bitandukanye; kumwe hejuru, ukundi hasi .
Baphomet ngo ni ikimenyetso cyo guhuza igice cy’ikigabo n’ikigore ku mutima; abasenga shitani bakaba bo bemeza ko mu mubiri w’umuntu haba ingufu ngabo n’ingufu ngore.
Iki kimenyetso kandi gisa cyane n’imana Akhenaton yo mu Misiri yo hambere; amahembe yacyo akaba ikimenyetso gikomeye cy’ubuhanga bw’uburozi na ’Magie’ ndeste n’izindi ngufu zirenze kure imitekerereze y’abatazi ibya Shitani.
Amababa ya Baphomet afatwa nk’ingufu z’umutima na roho akanasobanura ubwigenge mu bitekerezo n’imyemerere.
-Pyramid
Iyi shusho ya ’Pyramid, cyangwa mpandeshatu) ni ingufu zihuza chakra (amazingiro arindwi y’ingufu nyabuzima ziba mu mubiri w’umuntu). Kuba iyi shusho iriho hejuru ku gasongero ahantu hasa n’ahatandukanye ngo bigaragaraza umurimo utuzuye Shitani yakoze noneho abamwizera bakaba bagomba kuwusoza.
Naho ijisho rigaragaraho bita ’All Seing Eye’ (Ijisho ribona byose) ngo ni ijisho rihagarariye ubuhanga n’ubumenyi bw’indashyikirwa abemera shitani barusha abandi. Iyi shusho igaragaza icyo bo bita ’Samadi’ cyangwa ’Super Consciousness’ (umutimanama n’ibitekerezo ntagereranwa) .
Iyi shusho yafashwe ku noti y’idolari rimwe rya Leta zunze ubumwe za Amerika gusa ni nako n’ubundi imeze mu itorero rya shitani , ntacyo uvanyeho cyangwa ngo wongeyeho.
Iki kimenyetso ni nacyo kigaragara cyane mu cyitwa Illuminati, iri rikaba nanone rigereranywa n’idini rya Satani.
Abasenga Shitani bemeza ko ibitekerezo byabo n’amahame yabo ari byo Leta na Guverinoma bya Amerika byubakiyeho; ngo ntihazagire uwishuka ko ibitekerezo bishingiye ku Bukristu hari umwanya na muto byigeze bigira ku buhangange bwa Amerika.
Kuri ibi cyokora ikizwi neza ni uko hafi 1/3 cy’aba Perezida bose bayoboye amerika bose babaye mu mitwe ifite imyemerere ikomeye ishingiye ku mahame ya Shitani. Aba baperezida bavugwa kuba barabaye mu gatsiko k’aba- freemason mpuzamahanga bihariye igice kinini cy’ubutunzi bw’isi; aba ninabo bashingiyeho abandi bita aba-illuminati hagendewe ku bubasha n’ubutunzi bagira benshi bemeza ko aribo bayoboye isi. Ibi ariko muri iki gihe benshi babivuga ukuntu gutandukanye abandi bagahimba ibyo bishakiye mu gihe hari n’abakeka ko ari imikino ariko nyamara hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ibivugwa ari ukuri.
Mu gice cya mbere cy’iyi nkuru twabagejejeho bimwe mu bimenyetsi bikoreshwa n’abayoboke b’idini ya satani (Satanism). muri iki gice, turakomeza kurebera hamwe ibi bimenyetso.
-Astaroth
Ibi bimenyetso uko ari bibiri byitiriwe Astaroth; byose bikaba bikomoka mu myizerere yo muri Misiri ya kera, bakabyita nanone Ankh mu rurimi rwo mu Misiri. Ibibivuga ko byifitemo ingufu zitanga ubuzima .
-Umusaraba wa mpande enye zityaye
Uyu musaraba uba ari icyuma unafite impande enye zityaye cyane. Mu basenga Shitani, mu byo bita Demon Sigils (urusobe rw’ibimenyetso byose by’itorero rya shitani ), ni ikimenyetso cy’isezerano no guhuza Chakra hamwe no gutyaza umutima n’ibitekerezo bya muntu.
-Umubare 666
Uyu mubare ugizwe na gatandatu eshatu (666) nawo ni ikimenyetso gikomeye mu itorero rya shitani. Uyu mubare ni ubwikube gatatu bw’izuba muri Khabbalah, uyu ukaba umuco n’ubuhanga buhanitse bwo gusobanuro Bibiliya ku Bayahudi.
Iki kimenyetso abasenga Shitani bemeza ubwabo ko kigereranwa n’ingoro y’umwami Salomoni cyangwa ingoro y’izuba.
Abakoresha iki kimenyetso ngo ntibakunda ubwenge buke bw’abo mu yandi madini bagishyiraho ibindi bisobanuro bitari byo ngo Abayahudi bakibye mu ngoro zabo
Ibi wabisoma muri "The Removal and Desecration of the Original Gentile Religious Texts ,Exposing Spiritual Corruption: Spiritual Alchemy & The Bible".
-Ingoro y’Izuba
Ibi ni bimwe mu bindi birango by’icyo bita Ingoro y’izuba. Iki kimenyetso kivuga umutima ucyeye, wizihiye umwami Shitani w’amahoro; uwo mutima ukaragwa n’imirasire nk’iy’izuba. Kuri bo ngo iyi ni Yerusalemu nshya. Abasenga Shitani banavuga ko ijambo Yeruzalemu abayahudi baryibye mu mihango yabo baza kuryita umujyi wabo nyamara ngo nabo ubwabo ntibazi icyo rivuga.
Ibimenyetso bishingiye ku myemerere ya Shitani , kimwe ni umubare umunani(8) utambitse bigasobanura kudapfa n’ubuzima bw’iteka. Naho aka kandi ni umusaraba utambitsemo udukoni tubiri hejuru tuvuga roho y’umuntu , umutima hamwe n’ijisho rya gatatu rya Chakra. Iki kimenyetso ngo cyafashwe na Kiliziya gatulika nk’ikimenyetso cy’inyamaswa ariko ngo ibi ntaho bihuriye .
-Urukiramende mu mwashi
Iki kimenyetso cyo kivuga ko abasenga shitani barangwa n’umutuzo no kwakira ingufu zose karemano zibakikije uhereye ku bice by’umubiri. Mu mazina y’igihindi no mu buhanga bwa Yoga aha ngo umuntu aba atagifite ubwenge n’umutima bisinziriye nk’uko abatazi Shitani ngo babaho ubuzima bwabo bwose.
-Agahanga n’amagufa
Skull and Bones (agahanga n’amagufa) nacyo ni kimwe mu bimenyetso bya Shitani. Gusa iki gitangukanye n’uburyo gikoreshwa bashaka kwereka abantu ko bapfa baramutse bakinnye n’ibintu nk’amashanyarazi n’ibindi.
Hari umutwe ushingiye ku mahame nk’aya nawo witwa skulls and Bones uba muri kaminuza ya Yale kandi ba Perezida Bush bayoboye Leta Zunze ubumwe za Amerika bombi bawubayemo.
Aka gahanga n’amagufa ngo ni ikimenyetso cyo kugera ku cyitwa Magnum Opus ni ukuvuga aho umutima wa muntu ugenda wisanisha n’imimerere y’ubumana.
-Izuba ryirabura
Iri ni izuba ryirabura. Kimwe n’ibi bimenyetso byose nabyo bigaragaza ikigero cyo hejuru mu kwizera abasenga Shitani bageraho iyo bamaze gukomera mu kwemera.
-Paon/Peackok
Iki kirango cy’idini ya shitani ni ishusho y’ikinyoni kinini bita Paon cyangwa Peacock kiba gifite amababa n’imiterere bibereye ijisho. Iyi nyoni iba itatse, isa neza nk’indabo. Abasenga Shitani ngo bafata amabara n’ubwiza bw’amoya y’iyi nyoni nk’ibice by’ubutungane no gukomera mu kwemera bagenda bacamo mu nzira ndenege bita Nigredo.
Isanatha Muni, umwe mu basenga shitani, hari ubwo yajyaga asenga agira ati: Lusofero , Lusofero, irambure nk’umurizo wa Peacock , undinde bikomeye mbashe kunyaruka muri iyi nzira ifunganye y’ikibaya cy’urupfu , mbone kugera ahari urumuri mu bwami bw’imana zose.
Uyu musaraba ucuritse nawo mu bihugu bitandukanye ni kimwe mu bimenyetso bya Shitani. Abayobotse iyi dini bemeza ko ntaho uhuriye n’uwo Abakristu bakunze kwifashisha kuko ngo uyu wabayeho mu myaka ibihumbi byinshi mbere y’uko ubukristu butangira mu isi. Uyu musaraba ngo ugaragaza ko umuntu aba yarageze kure mu myemerere ishingiye kuri Shitani.
-Ikiganza gifite amahembe
Iki kiganza abandi bakunze kwita ’ Horned Hand’ (ikiganza gifite amahembe) gifatwa nk’indamutsio cyangwa ikimenyetso cyo kumenyana hagati y’abasenga Shitani cyane iyo ikiganza gikoze iyi shusho kireba hejuru mu kirere ariko kikanatugwa umuntu kimeze gitya bigakurikirwa n’amagambo asabira umuntu umuvumo kuri shitani, mu gihe asabirwa umuvumo kubera ibyaha ,guhemuka ndetse n’amakosa aba yakoze.
Aho byavuye
Nifashishije igitabo gitagatifu cyo mu idini ya Shitani "The Satanic Bible" , nkoresha imbuga nto kuri interineti z’abantu b’ibyamamare bari muri iri dini , nkoresha kandi n’izindi mbuga rusange z’abasenga Shitani ahatangarizwa gahunda z’ibiterane byabo.
Iyi nkuru nta kindi igamije kereka kwerekana bimwe mu byo asenga Shitani bemera ko ari ibirango byabo no kugira ngo n’abakunze kubona ibirango ahantu hatandukanye barusheho gusobanukira ibyo aribyo.
Hagati aho hari byinshi mu bindi biranga Idini ya Shitani bikunze kugaragara hirya no hino ku isi. Ibi birango ubisanga ku myenda , amasaha , imikufi y’agaciro; rimwe na rimwe ndetse bikanagaragara no ku ma kaseti y’indirimbo , ama DVDs cyangwa amashusho y’indirimbo zikunzwe na benshi cyane cyane mu ma video y’indirimbo zicurangingitse mu njyana ya Rock. Gusa hari na byinshi byititrirwa abasenga shitani nabo batemera ko ari byo bo bakemeza ko Abakristu (bafata nk’injiji zitangaje), aribo babasiga iki gisebo kandi ngo bakomeje kubarwanya kuva kera .
Ibi birango ni byinshi cyane ariko ushobora kubona ibindi byinshi ku biranga idini ya Shitani ku mbuga zikurikira n’iyo utabisobanukirwa wareba nibura uko biteye:
http://chriswillard.multiply.com/jo...
cyangwa nanone kuri 666blacksun.com
Muhire Munana
Inkuru bijyanye