Hari abantu usanga bagira ikibazo cyo kugira umwuka mubi mu kanwa, ku buryo uwo ari we wese bavuganye ahita yitaza cyangwa yaniyumanganya akabangamirwa cyane, ibi bikabatera ipfunwe no kwishisha, ntibabe baganira n’abandi kuko umwuka wabo bawinuba, ndetse bikaba byaba n’ intandaro y’ubwigunge.
Urubuga rwa interineti:topsante.com ruvuga ko nta mpavu yo guhera mu bwigunge nk’ubu kandi hari uburyo ushobora kuboneramo igisubizo cy’ikibazo, na cyane ko usanga bitanasaba amafaranga menshi.
Dore bimwe uru rubuga ruvuga ko byagufasha uramutse ufite iki kibazo:
-Igihingwa cyitwa perisile (persil)
Ushobora gufata amababi ya perisile ukayahekenya kuko ngo iki gihingwa gikungahaye muri kololofile yifitemo ubushobozi bwo kurwanya bagiteri (bactérie) zitera uyu mwuka mubi.
-Umutobe w’indimu
Ufata indimu ukazikoramo umutobe warangiza ukavanga n’utuzi duke ubundi ukajya wogesha mu kanywa buri munsi kugeza igihe wa mwuka mubi uzashirira.
-Kwifashisha amavuta y’ingenzi
Mu gihe uzi ko ufite iki kibazo cyo kugira impumuro mbi mu kanwa, ngo ushobora gufata ibibabi by’icyayi ugasukaho amavuta ya elayo (olive oil) ndetse ugasukamo n’isukari nkeya ubundi ugahekenya cyangwa se na none ushobora gufata ikiyiko kimwe cy’ikawa, ukavanga n’amavuta make ya elayo (olive oil) n’agasukari gake, ukavanga, ubundi ukajya ubinywa mbere y’uko ufata amafunguro.
Basomyi www.banjenje.blogspot.com, uru rubuga twifashishije tubashakira ibi bintu ruvuga ko iyo izi nama zose zikurikijwe neza bituma iki kibazo cyo kugira umwuka mubi mu kanwa gishira burundu, bityo kugira ipfunwe ryo kuba mu bandi bikaba amateka. Rero mujye musoma kandi mubaze kuko no mu bihingwa byacu cyangwa se mu byo tubona mu buzima bwacu bwa buri munsi bishobora kuba umuti wadufasha gukira indwara zitatekerezwaga ko zabonerwa umuti kandi ari ikibazo gikomeye ku buzima bwacu no ku muryango muri rusange.